Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 11 Mutarama 2021, rwafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w’Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.
Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rufite mu nshingano gukora ubukangurambaga no gufatanya n’izindi nzengo kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari.
Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana tariki 07 Mutarama 2021 azize uburwayi yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 17 baraye bakora ibirori barara banywa inzoga banabyina bakesha ijoro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko arimo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaramo imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umusore wamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana mu ijoro ryakeye, nk’uko amakuru yatangajwe na Musenyeri Hakizimana Célestin uyobora Diyoseze ya Gikongoro abivuga.
Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 06 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yaciye amarenga ya #GumaMuRugo, mu gihe #GumaMuKarere yaba nta musaruro itanze.
Perezida Faustin-Archange Touadéra usanzwe ayobora Repubulika ya Santarafurika yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 54%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w’imyaka 34 akaba akurikiranyweho guhana umwana we by’indengakamere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Tariki ya 01 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu turere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe.
Abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, kuri iki Cyumweru tariki 03 Mutarama 2021 bagabye igitero ku mujyi wa Bangassou mu rukerera barawigarurira, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace, Rosevel Pierre Louis.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yerekanye abantu babiri ari bo Ibyimana Eliab w’imyaka 40 na Mugenzi Florien w’imyaka 34. Bafatanywe impapuro mpimbano 6 harimo enye zemerera imodoka gutwara abagenzi(Autorisation de Transport) n’izindi ebyiri zigaragaza (...)
Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2020 yamanukanye amabuye, ibiti n’ibyondo bifunga umuhanda Huye-Nyamagabe, nk’uko ubuyobozi muri ako gace bwabitangaje.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika zifatanyije n’iz’Abarusiya ndetse n’izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zasubije inyuma inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara uherereye ku birometero bibarirwa muri 80 uvuye mu murwa mukuru, Bangui.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.