Amayeri ya Burugumesitiri Kagabo mu gutsemba Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe

Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu minsi 100, Intara y’Amajyepfo iri mu zashegeshwe na Jenoside kuko ari yo Ntara ifite umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside. 

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Ntongwe ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe, bavuga ko tariki 21 Mata 2021 ari yo tariki y’imperuka ku Batutsi bahigwaga.

Samuel Dusengiyumva wa gatatu mu bateruye isanduku imbere (Ifoto ya mbere ya COVID-19)
Samuel Dusengiyumva wa gatatu mu bateruye isanduku imbere (Ifoto ya mbere ya COVID-19)

Mu buhamya bwa Samuel Dusengiyumva, umwe mu bahakomoka baharokokeye, agaragaza amabi yakozwe n’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles, cyane ko yari n’imwe mu makomini yari afite umutwe w’Interahamwe n’aba CDR bari bakomeye cyane kuva mu 1991 hakaba kandi hari hanakambitse impunzi z’Abarundi zari zifite inkambi ahitwa i Nyagahama. 

Ubwo indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanurwaga tariki ya 06 Mata 1994 bukeye bwaho kuri 07 kimwe nk’ahandi hose mu gihugu muri Komine Ntongwe hashyizweho za bariyeri mu masegiteri yose n’amaserire, izo bariyeri zahita zitangira kugenzurwa n’Interahamwe n’aba CDR.

Nyuma yaho Burugumesitiri Kagabo yatangiye kugenda mu masegiteri agize Komini agira inama Abatutsi guhungira kuri Komini Ntongwe kuko yababwiraga ko ari bwo buryo bwiza bwo kubacungira umutekano, ababwira ko yahawe abasirikare n’abajandarume bo kubarinda ibitero by’Interahamwe n’aba CDR, ariko si ko byagenze ahubwo byaje kugaragara ko bwari uburyo bwiza bwo kubegeranya kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere. Muri iyo minsi kandi Burugumesitiri Kagabo Charles yicishije Burugumesitiri mugenzi we wa Komini Mugina wageragezaga gukumira ubwicanyi. 

NYAMUKUMBA:

Aha mu kibaya cya Nyamukumba haguye Abatutsi benshi cyane nyuma y’igitero gikaze cyarimo amasasu na za gerenade. Burugumesitiri Kagabo Charles yegereye abari bakuze mu mpunzi z’Abatutsi abagira inama yo guhungira kuri Superefegitura ya Ruhango ababeshya ko aho mu Ruhango bahazanye abasirikare bahagije bo kubarinda. Hahise haza igitero kinini kivuye ahitwa kuri Adento ndetse n’ibindi bitero byaturukaga ahitwa i Nyagahama mu nkambi y’Abarundi n’Inyarugenge. Ibi bitero byose byagabwe ku Batutsi barimo berekeza mu Ruhango, bibasanga mu gico bari baciriwe muri Nyamukumba, maze bamaze umwanya munini baraswa n’abasirikare n’abajandurume, Interahamwe n’aba CDR babiraramo bahorahoza abari bagihumeka. Aha muri Nyamukumba haguye Abatutsi benshi. 

Uruhare impunzi z’Abarundi zagize mu kwica Abatutsi b’i Ntongwe

Izi mpunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda muri 1991 maze Leta yariho izishakira inkambi muri Ntongwe. Izi mpunzi ariko zagize uruhare rukomeye muri Jenoside kuko ziri mu batinyutse kurya imibiri y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa. Izi mpunzi zari zaratujwe ahitwa i Nyagahama ariko byaje kugaragara ko zari zarajyanywe Intongwe kugira ngo zizafashe Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi. Izi mpunzi nyuma yo kwica Abatutsi b’Intongwe zisubiriye iwabo i Burundi ku buryo kugeza ubu nta n’umwe muri bo wigeze agezwa imbere y’ubutabera. 

Burugumesitiri Kagabo Charles wabaye Umucurabwenge ndetse n’umuhuzabikorwa muri Jenoside mu mugambi wo kurimbura Abatutsi muri Gicurasi 1994 abonye bikomeye yarahunze ava i Nntongwe ahungira mu cyahoze ari Zaire (ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bikekwa ko n’ubu ariho akiri. 

Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi mirongo itandatu na bitatu (63,150). Ku bahaburiye ababo n’abaharokokeye, itariki ya 21 Mata 1994 ni itariki y’umutuku.

Tariki ya 21 Mata 1994 henshi mu Ntara y’Amajyepfo habaye ubwicanyi burenze urugero harimo ubwabereye i Nyanza ya Butare; i Nyaruguru n’ahandi henshi.

Kuri iyo tariki kandi, Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha mu yahoze ari Superefegitura ya Kaduha mu gice cyitwa Ubunyambiriri bagabweho ibitero by’abasirikare n’Interahamwe zirabica. Ubu mu rwibutso rwa Kaduha hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47. Iyi tariki ya 21 Mata 1994 kandi ni itariki y’umutuku ku Batutsi bari barahungiye i Murambi ya Gikongoro bavuye mu bice bitandukanye by’Ubufundu n’Ubunyambiriri aha i Murambi hakaba hashyinguye ibihumbi birenga 50. 

Amafoto: Jean Paul NKUNDINEZA

Inkuru bijyanye:

Ntongwe: Burugumesitiri yicishije Abatutsi, Abarundi batoza Interahamwe ubugome ndengakamere

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.

mazina yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka