Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, baratangaza ko nta na rimwe bazigera bihanganira umuntu wese upfobya amateka y’Abanyarwanda, yitwaje icyo ari cyo, mu kwirinda ko u Rwanda rwakongera gusubira mu mateka mabi, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na yo mpamvu babamagana.

Abanyeshuri n'abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze basobanurirwa amateka ya Jenoside by'umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel Ruhengeri
Abanyeshuri n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze basobanurirwa amateka ya Jenoside by’umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri

Batangaza ibyo bahereye ku bantu bamaze iminsi bumvikana mu biganiro binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, bahakana Jenoside cyangwa abayivuga bitandukanye n’ukuri nyako. Abakora ibyo bikorwa bafata nk’ibigayitse, hakaba harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushinzimana Bernard ukuriye Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze yagize ati “Mu bihe bitambutse, twagiye twumva abataye umurongo nyakuri w’amateka yacu, bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bakayagoreka atari uko bayobewe ukuri nyako, dore ko benshi ari n’injijuke harimo n’izacitse ku icumu rya Jenoside”.

Ati “Nta rwego runaka dukwiye kuba twishingikiriza ko tubarizwamo, cyangwa ko duhagarariye ngo dupfobye amateka yacu. Uwaba abikora ku bw’inyungu ze cyangwa iz’abandi bagamije ko dusubira mu manga, tubafata nk’abasenya indangagaciro z’Abanyarwanda, akaba ariyo mpamvu tubaha ubutumwa bubasaba kureka gutana. Nibave ku izima, dutahirize umugozi umwe mu kubaka igihugu cyacu”.

Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel Ruhengeri bahashyize indabo mu rwego rwo kubunamira
Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri bahashyize indabo mu rwego rwo kubunamira

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, mu biganiro bigaruka ku mateka abanyeshuri n’abarezi bayo bagejejweho na Nzabonimana Emmanuel, umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Musanze na Burera, yibanze ku kubereka ukuntu za Kaminuza zo mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zakoreshejwe mu gucurirwamo imigambi yo koreka igihugu mu mateka mabi.

Ibyo ngo byagizwemo uruhare na bamwe mu rubyiruko rwazigagamo na bamwe mu bari abarezi babo, bemeye gutakaza ubunyabwenge n’ubunararibonye bari bafite, Jenoside iba babirebera kandi banayigiramo uruhare.

Twizerimana Clement, umuyobozi ukuriye ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, ahamya ko nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu hari icyizere cy’uko baba abanyeshuri biga muri kaminuza n’abarezi, barushaho kubaka imibanire y’abanyarwanda izira amacakubiri binyuze mu bushakashatsi bakora.

Twizerimana yabasabye ko mu bushakashatsi bakora burushaho kwibanda ku mateka y'igihugu
Twizerimana yabasabye ko mu bushakashatsi bakora burushaho kwibanda ku mateka y’igihugu

Yagize ati “Za Kaminuza ziba zirimo abantu bize, bakora ubushakashatsi, bushingiye ku bintu byinshi, birimo n’amateka kuri Jenoside zindi zagiye zibaho ku isi. Igishimishije ni uko iyo duhuriye hamwe gutya, twibukiranya na bo umwihariko w’amateka y’igihugu cyacu, n’ukuntu umugambi wo kurimbura Abatutsi wagiye ucurirwa no muri za Kaminuza. Aho abantu bitwaga ko bize ariko bakagira ubumenyi butagira ubumuntu, ari bo bagize uruhare mu kucyoreka”.

Ati “Urubyiruko ruri kuminuza ubu n’abarezi babo, icyizere dufite kuri bo, cyubakiye ku kuba baramaze kwiyumvamo ko icyo bashyize imbere, ari ukurushaho kubaka ubumwe n’imibanire izira umwiryane n’amacakubiri bituma bagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo tubasaba ni ugukomeza kongera ingufu mu gukora ubushakashatsi busigasira kwa kuri kw’amateka y’u Rwanda, kugira ngo dukomeze tugamburuza abakomeje kugaragara bacuruza ibinyoma”.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr Leoprd Hakizimana, asanga iterambere ritashoboka mu gihe abantu baba bimitse ingengabitekerezo ya Jenoside. Kwibuka Jenoside akaba ari umwanya mwiza wo kugira ngo urubyiruko rusobanurirwe ukuri kw’amateka, bityo bibafashe kubaka ubudasa n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Abanyeshuri n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali, banagejejweho ubuhamya bw’ukuntu abari bahungiye mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri bahizeye ubutabera, bahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakajyanwa kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe ahaje kubakwa urwibutso rwa Muhoza. Aha hombi bahashyize indabo mu rwego rwo kunamira no kuzirikana ubugome bw’indengakamere bw’abakoze Jenoside.

Mu kunamira inzirakarengane z'Abatutsi bazize Jenoside bashyize indabo ku mva iri mu rwibutso rwa Muhoza
Mu kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside bashyize indabo ku mva iri mu rwibutso rwa Muhoza

Abitabiriye uyu muhango umubyeyi witwa Nyirahabimana Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wo mu Murenge wa Muhoza, bamushyikirije amafaranga ibihumbi 100 mu rwego rwo kumwunganira mu mibereho.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka