Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka

Abagize Umuryango witwa ‘Nyabihu Survivors Family’, bemeza ko kubwira abakiri bato amateka mabi yaranze u Rwanda, bituma barushaho kuyasobanukirwa, bikabatera imbaraga zo gukunda igihugu no kukirinda abafite umugambi wo kucyoreka.

Bashyize indabo ku mva mu Rwibutso rwa Mukamira mu rwego rwo kunamira abaharuhukiye
Bashyize indabo ku mva mu Rwibutso rwa Mukamira mu rwego rwo kunamira abaharuhukiye

Nyabihu Survivors Family, ni umuryango ugizwe n’abantu basaga 200, babarizwa hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari amakomini ya Nkuri, Karago, Giciye, Nyamutera na Mutura, ayo makomini akaba ari yo yaje guhuzwa, akabyara Akarere ka Nyabihu.

Ngabonziza Louis, uhagarariye uyu muryango yagize ati “Muri aka gace Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bukomeye, bitewe n’uko ahanini benshi mu bategetsi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ariho banakomokaga. Kuba twaragize amahirwe akomeye yo kuyirokoka, dushaka gukomeza kuyubakiraho, tunifashisha ibimenyetso bigaragaza neza ayo mateka, tukarushaho kwigisha abana bacu ingaruka byagize ku gihugu cyacu”.

Kuba mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abari urubyiruko, byatewe n’uko abateguye umugambi wa Jenoside, babatoje urwango n’amacakubiri, kuva bakiri bato, bigera ubwo babumvisha ko no kumena amaraso ari ibintu bisanzwe.

Bamwe mu bagize Umuryango Nyabihu Survivors Family basanga kubwira abakiri bato amateka mabi igihugu cyanyuzemo bizabarinda abayababwira mu buryo bugoretse
Bamwe mu bagize Umuryango Nyabihu Survivors Family basanga kubwira abakiri bato amateka mabi igihugu cyanyuzemo bizabarinda abayababwira mu buryo bugoretse

Urubyiruko n’abakiri bato b’iki gihe ngo icyo bakwiye kwigishwa mu buryo bwimbitse, ni ingaruka byagize ku muryango nyarwanda, no kubakangurira kurangwa n’imyitwarire yo guharanira ko ayo mateka atazasubira ukundi.

Ati “Icyo twifuza ni ukugira ngo ayo mateka nibayamenya neza uko ari, na bo bazakure baharanira ko inyungu iri kurinda ko igihugu cyabo gihungabana, ari na ko barwanya ikintu icyo ari cyo cyose cyabashora mu mutego w’abashaka kongera kucyoreka”.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, ubwo hasozwaga iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize umuryango Nyabihu Survivors Family, bibutse ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; umuhango wabereye mu Karere ka Nyabihu ku rwibutso rwa Mukamira, abawitabiriye bunamira banashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 2202.

Juru Anastase ukuriye Ibuka mu Karere ka Nyabihu
Juru Anastase ukuriye Ibuka mu Karere ka Nyabihu

Juru Anastase, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, yibukije abitabiriye uyu muhango ko bafite umukoro wo gukomeza urugamba rwo kubaka igihugu, nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo.

Yagize ati “Dushima Leta yemeye guhuza Abanyarwanda ikanabashyiriraho gahunda zibahuza, hadashingiwe ku moko nk’uko Leta yateguye Jenoside yabigenje. Ubu nta muntu ukibona mugenzi we, mu ndorerwamo y’Ubututsi, Ubuhutu cyangwa Ubutwa. Gusa na none ntitwakwirengagiza ko hari abahora bifuza ko iyo mbuto nziza twabibye y’ubunyarwanda nyabwo irandurwa, bashaka kubiba imbuto mbi y’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yongera ati “Icyo mbwira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, nirufatire urugero ku rugamba FPR Inkotanyi yarwanye, baharanire kubaka Ubunyarwanda nyabo, bakunde igihugu cyababyaye, bashyire hamwe kandi baharanira kugikorera batiganda. Ni wo musingi igihugu cy’ahazazakizira amacakubiri kizaba cyubakiyeho”.

Abitabiriye uyu muhango, boroje inka, umubyeyi w’abana bane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Nyirafishi Consolée, wo mu Kagari ka Jaba, Umurenge wa Mukamira, akaba yishimiye ko igiye kujya imukamirwa.

Agira ati “Kuba aba bagira neza bantoranyije bakangabira iyi nka nziza gutya, byandenze kandi biranejeje cyane. Ngiye kuyifata neza kugira ngo izabashe kudukamirwa tunywe amata. Ikindi ni uko izaduha ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi, umusaruro na wo wiyongere. Muri macye ntewe ishema no kuba norojwe inka”.

Nyirafishi yagabiwe inka
Nyirafishi yagabiwe inka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu Karere ka Nyabihu, ngo ihaye intego y’uko buri mwaka bajya boroza bagenzi babo, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiyubaka. Umuryango wa Nyirafishi ukaba wiyongereye ku yindi miryango ibiri na yo yorojwe inka, kuri ubu zanatangiye kororoka.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuryango Nyabihu Survivors Family ni ukomereze aho dukomeze kwiyubakira Igihugu ari nako dufatanya kugira ngo dukomeze turinde Igihugu cyacu uwashaka kukigarura mu macakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Fabien yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka