Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC

Komisiyo y’igihugu y’Ubwume n’Ubwiyunge (NURC) iratangaza ko ntawe ukwiye kwitwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yishore mu byaha byo kuyipfobya no kiyihakana.

Ndayisaba avuga ko gupfobya Jenoside warayirokotse ari ubuyobe bubi
Ndayisaba avuga ko gupfobya Jenoside warayirokotse ari ubuyobe bubi

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidel Ndayisaba, ubwo yatangizaga ukwezi ko kwimakaza ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu karere ka Muhanga, yavuze ko gupfobya Jenoside no kuyihakana ari ibyaha bitakwihanganirwa ariko bikaba ubuyobe bukomeye igihe bikozwe n’uwacitse ku icumu.

Yavuze ko gutangiza ukwezi kw’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Muhanga biri mu njyana yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge ari inzira nziza yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo.

Agira ati “Aya ni amahitamo meza kuba akarere karahisemo igihe cyihariye nk’uburyo bwo gusoza iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu njyana yo kwibuka dushyira imbaraga mu bumwe n’Ubwiyunge kugira ngo tubashe no komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukubarwanya nta rundi rwitwazo

Hashize igihe abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye barimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abtutsi bashinjwe ibyaha byo gukoresha izo mbuga bagakwitakwiza amacakubiri ndetse bagakurikiranwa n’ubutabera ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge ni imwe mu nzira yo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside
Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ni imwe mu nzira yo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko ibyo ari ibyaha biri mu mujyo wo gushaka gukomeza Jenoside ari na yo mpamvu bigomba kurwanywa kabone n’ubwo uwo bigaragayeho yaba ari uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndayisaba avuga ko uburyo bwiza bwo gufasha guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugushyira imbere amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko ayo mahame adahinduka kandi ashyizwe imbere bitanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bazakomeza gutsinda Jeoside n’Ingengabitekerezo yayo.

Agira ati “Mu gihe nk’iki twibuka Jenoside ni umwanya wo guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo mpamvu tugomba kurwanya uwo ari we wese bigaragayeho akabibazwa n’ubutabera nta kwitwaza ko waba wararokotse Jenoside”.

Yongeraho ati “Ubwo ni ubuyobe bubi cyane igihe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari we urimo kuyipfobya, uwo bizagaragaraho wese ntawe uzagira icyo yitwaza ahubwo azabihanirwa n’amategeko kuko ni ibyaha bikomeye kandi bihanwa n’amategeko, ni ukwirinda no gutwarwa n’amarangamutima y’uwo yagaragayeho kuko ibyo bigamije gukomeza gukurura ibibi no gukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Akarere ka Muhanga kashyizeho umwihariko wo gusobanurira abaturage amahame y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Akarere ka Muhanga kashyizeho umwihariko wo gusobanurira abaturage amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Bamurange Odette wigeze guhungira i Kabgayi akangirwa kuhinjira akaza kurokokera mu nkengero za Kabgayi avuga ko nawe ababazwa cyane no kubona abacitse ku icumu basigaye bitwaza imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside.

Bamurange avuga ko nyuma yo gusubirana ubuzima Igihugu kimaze kubohorwa ntawe ukwiye kubyibagirwa ngo agarure cyangwa ashyigikire amacakubiri hagamijwe kongera kubuza abarokotse umuteko.

Agira ati “Kabgayi twaharokokeye turi ibihumbi 15 mu bihumbi hafi 60 byari byahahungiye, twasubijwe ubuzima, ndanenga kandi ngasaba ko uwo ari we wese ukomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside atareberwa. Ntabwo kuba waracitse ku icumu ari ishema, ntabwo kwitwa uwacitse ku icumu ari Diporome, n’ubwo twarokotse ntawe ukwiye gukomeza kudukomeretsa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hari bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge nka bumwe mu buryo bwo gukomeza gushimangira ubunyarwanda.

Ibyo bikorwa birimo igicaniro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge aho abarinzi b’Igihango bazagabirwa inka, gukomeza kubaka amazu y’ubumwe n’ubwiyunge, gusura abafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Avuga ko muri rusange Abanyarwanda bakwiye guhera ku babyiruka babaha amakuru nyayo y’amateka yaranze igihugu kugira ngo bazahore basigasira ubumwe bwagezweho.

Inzu y'Ubwiyunge yubakiwe uwarokotse Jenoside wari umaze imyaka 27 acumbitse
Inzu y’Ubwiyunge yubakiwe uwarokotse Jenoside wari umaze imyaka 27 acumbitse

Avuga ko ibikorwa byimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge bizarushaho gutuma abatuye Akarere ka Muhanga barushaho kunga ubumwe kandi ko abaturage babyumva kuko bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

Ibikorwa byo kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge bizamara ukwezi kose kwa Kamena 2021, hatangwa ibiganiro, hakazanashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yabonetse hirya no hino mu Karere ka Muhanga.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko biteye urujijo (confusion).Ni gute wahakana ko abawe bishwe na genocide?Gusa ku byerekeye imibare ya National Unity and Reconciliation Commission (NURC)ivuga ngo abantu biyunze ku kigero cya 94%,ni ugukabya.Abantu bazakundana by’ukuri umunsi ubwami bw’Imana aribwo bwategetse isi kandi buri hafi.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu,ayigire paradizo.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,twirinda gukora ibyo Imana itubuza.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 21-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka