Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari

Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.

I Tumba hashyinguwe imibiri 48 harimo 47 yakuwe mu musarane
I Tumba hashyinguwe imibiri 48 harimo 47 yakuwe mu musarane

Yabigarutseho tariki 15 Gicurasi 2021, ubwo mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byanajyaniranye no gushyingura imibiri 48.

Muri iyo mibiri harimo 47 yakuwe mu cyobo cy’umusarane mu minsi yashize muri uwo Murenge wa Tumba, ndetse n’undi mubiri umwe wakuwe mu Murenge wa Ngoma.

Muri iyo mibiri 47 yabonetse mu Murenge wa Tumba, hamenyekanyemo 8. André Martin Kalongozi, avuga ko mu yamenyekanye harimo murumuna we, mushiki we na babyara be.

Mu mibiri 47 hamenyekanyemo 8
Mu mibiri 47 hamenyekanyemo 8

Yashimiye ubuyobozi kuba bwarabafashije gushyingura ababo mu cyubahiro maze agira ati “Nshimye ko baduhaye urubuga rwo gushyingura abacu n’ubwo turi muri Coronavirus, ubu ndaruhutse”.

Bagaragaje ko uwaranze aho iyo mibiri 47 yari iri atigeze ashaka kumenyekana ku bwo kwanga kurebwa nabi n’abaturanyi na bo bari bazi ko ihari nyamara bakabiceceka, ariko Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore, yaramushimye.

Yagize ati “Igihe nk’ikingiki ni icyo gushimira n’ababa batanze amakuru. Uwayatanze birumvikana ntiyashatse kumenyekana, ariko turamushimira cyane. Iyaba n’abandi babikoraga nk’ukunguku. Turashishikariza n’abandi bazi ahaherereye imibiri kubitubwira, kugira ngo abantu baruhuke.”

Senateri Espérance Nyirasafari
Senateri Espérance Nyirasafari

Senateri Espérance Nyirasafari na we wari waje muri icyo gikorwa cyo kwibuka, yagaye abari abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, ahereye k’uwari Perezida w’u Rwanda, Théodore Sindikubwabo, bateguye Jenoside bakanashishikariza Abanyarwanda kwica bagenzi babo, kuko ubundi umuyobozi aberaho gushakira abo ayobora ibibateza imbere, aho kubashakira ibibica.

Yagaye kandi Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, maze aho kuwuteza imbere agashishikariza abantu kwica.

Yagize ati “Kumva umubyeyi nk’uyunguyu ushishikariza umuhungu we kwica, hari n’aho ubuhamya butugaragariza ko yanamushishikarizaga gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ni igisebo gikomeye”.

Yunzemo ati “Ni na yo mpamvu nk’abagore tugomba kwitandukanya n’iyi migirire, abana tubyara tukabatoza imico myiza, tukabatoza kubaha ikiremwa muntu”.

Yanibukije ko hakiriho abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside maze asaba ababyeyi gutoza abana babo ubumwe, gukunda igihugu, ubupfura n’umurimo, kuko ari byo bizatuma batabona aho bamenera.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka