IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?

Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo bashyingurwe mu cyubahiro, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bityo akaba atumva impamvu abazi aho imibiri iherereye banga kubivuga kandi ntawe urahanirwa ko yatanze amakuru, ndetse na Leta ikaba ihora ibinginga ngo batange ayo makuru.

Imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu Karere ka Nyarugenge yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu Karere ka Nyarugenge yashyinguwe mu cyubahiro

Mu Karere ka Nyarugenge hagati ya tariki 24 na 30 Kamena 2021, habonetse imibiri irenga 80 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyingurwa mu cyubahiro ku itariki 1 Nyakanga 2021 mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, wari umushyitsi mukuru bashyingura izo nzirakarengane, yavuze ko tariki ya 1 Nyakanga ubusanzwe ari itariki u Rwanda rwitwa ko rwabonyeho ubwigenge, ariko bukaba ari ubwa nyirarureshwa, kuko bwari ubwigenge bw’igice kimwe cy’abaturage.

Agira ati “Ntabwo bwari kuza ari ubwigenge bw’Abanyarwanda ngo bukurikirwe no gusahura, gutwika no kwica Abatutsi, abandi basigaye barameneshwa, abari bari mu gihugu bahinduka impunzi mu gihugu cyabo, habibwa amacakubiri, cyane ko ubwigenge bwahawe PARMEHUTU, ishyaka ryaharaniraga ukwishyira ukizina n’iterambere ry’umuhutu aho kuba iry’Umunyarwanda”.

Ati “Abaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda icyo gihe babonaga ko atariyo politike ikenewe, ni na cyo banazize, kandi ni byo byakomeje kuranga politike y’amacakubiri yatuganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ihitana abasaga miliyoni”.

Ngabonziza, yaboneyeho gusaba abacitse ku icumu rya Jenoside gukomeza kuzirikana ko habaye ah’abagabo kugira ngo Jenoside ihagarare ku itariki 4 Nyakanga, ari na wo munsi Abanyarwanda baha agaciro nyako, kuko guhera kuri iyo tariki ari bwo u Rwanda rwatangiye kuba igihugu kibereye bose.

Gushaka imibiri yajugunywe hirya no hino mu gihugu ni igikorwa gihoraho, ubuyobozi bwa IBUKA n’abacitse ku icumu rya Jenoside bakabifashwamo n’ubuyobozi bw’uturere.

Igikorwa kimaze imyaka 27 ingana n’ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta n’abacitse ku icumu bakomeza kwinginga abafite amakuru kuyatanga ariko bigakorwa n’imbarwa, nk’uko Rutayisire abigarukaho.

Ati “Baricara mu miryango yabo bakavuga bati 94 abantu twari duhari, hari kanaka na kanaka bakamusura bakamubwira bati wowe ntabwo wishe abantu, ariko wibuke ko umwana wawe yavugije induru, nuramuka umennye ibanga, uriya mubiri nugera hejuru amakuru azakurikiranwa n’umwana wawe bamenye ko yavugije induru, bigatuma arushaho kugenda anangira umutima”.

Ati “Impamvu aba bantu kugeza n’ubungugu bakitugora, ni uko turi mu gihugu kigendera ku mategeko, cyigisha ubumwe n’ubwiyunge, nta muntu n’umwe wigeze utubwira ahantu bacu bari ngo abe yabihanirwa. Ahubwo twe tumufata nk’intwari kuko aba aruhuye imitima ya benshi”.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ni 83 yataburuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ariko imyinshi yabonetse mu Murenge wa Rwezamenyo mu byobo biri hafi ya Union bar, indi yabonetse mu Murenge wa Rugenge n’uwa Muhima.

Ikigaragara gusa ni uko igikorwa kigifite igihe kirekire ukurikije n’umubare w’abishwe imibiri yabo ikaba itarabonerwa irengero, no kuba abitwa ko byabaye bareba cyangwa byarakozwe n’abantu bazi neza ariko bakanga kuvugisha ukuri bakeka ko byabakoraho cyangwa se ari ugukingira ikibaba abo mu miryango yabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikidakorwa gutuma itaboneka.ntakindi ntakindi ubuyobozi bukora,uretse gusaba kwinginga abantu ngo bavuge aho bajugunye.abatutsi bishwe ikidakorwa,kinatuma batahavuga ahaboneka,imibili hagati mungo hatuye abantu abali bahatuye muli Génocide nubu bahatuye bakwiye kujya bafatwa kuko bicaga abantu bakanabata.aho kumanywa bareba bahutuye,niba bababatarafatikanije nabo baba batanga amakuru abo rero ntampamvu yo kutabafata,ngo nabandi bamenye ko nibiboneka,iwabo bazafatwa.byatuma batinya bakahavuga,aliko aho bingingiwe,kuvuga ahatawe abantu ngo babinginge,ngo à bafunze bemere ibyaha bingingwe,nibabikore,batinginzwe cyangwa baborere,muli gereza berekane,aho abo bene wabo bishe bali cyangwa nibahaboneka,nabo bajyanwe,muli gereza ntabindi

lg yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka