Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 1093 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Karere ka Muhanga yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.

Imibiri 1093 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri hafi 1000 ikaba yarabonetse mu bitaro bya Kabgayi ahasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu ababyeyi bazajya babyariramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ikibabaje cyane iyo mibiri yose yabonetse itigeze itangwaho amakuru ngo ishakishwe mbere, kuko yagiye iboneka kubera ibikorwa byabaga bigiye gushyirwa aho yaboneste.

Agira ati "Imibiri yose yabonetse nta wigeze aduha amakuru, bigaragaza ko abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite umugambi mubi wo kongera gukora Jenoside".

Kayitare ashima Leta y’u Rwanda yemeye ko nibura imibiri yabonetse ishyingurwa mu cyubahiro kuko biruhura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ihihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri, avuga ko abihaye Imana n’abakoraga kwa muganga bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko na n’ubu hari abihaye Imana barimo n’abapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi bagikomeje gupfobya Jenoside, bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

Dr. Bizimana Jean Damascène
Dr. Bizimana Jean Damascène

N’ubwo hariho abagikomeje gushegesha Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside, harimo nko kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika yarasabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya n’abayoboke bayo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka