Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside

Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho banashyinguye mu cyubahiro imiri 8,660 y’Abatutsi baguye ku Mubuga, yavuze ko kwibuka bifasha gusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima na bene muntu, kandi ko gushyingurwa mu cyubahiro bikwiye ikiremwa muntu mu kugaragaza urukundo bari bafitiwe n’ubu bagifitiwe.

Minisitiri Busingye yitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Mubuga
Minisitiri Busingye yitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Mubuga

Ingabire Hilda uhagarariye imiryango y’abaje gushyingura ababo bazize Jenocide, akaba avuka muri paruwase ya Mubuga, avuga ko mu myaka yashize akenshi byagiye bigorana ko bagira icyo bavuga ku munsi wo kwibuka, bitewe n’amateka ndetse n’imiterere y’icyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Avuga ko ukurikije ahandi mu gihugu ako gace batinze gutabarwa maze bakica bakiyongeza ntihagire umukecuru cyangwa umusaza urokoka nk’ahandi.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibukaku nshuro 27 Jenocide yakorewe abatutsi, yasobanuye amarangamutima bafite kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro.

Ati “Kuri uyu munsi turishimye cyane n’ubwo mutaza kubibona ku maso, ntitwishimye kuko tuje kumvana misa n’abacu nkuko byari bisanzwe, ntidushimishijwe n’uko twaje gutaramana na bo nk’uko kera twataramanaga, ahubwo dushimishijwe n’iki gikorwa cy’indashyikirwa igihugu cyaduhaye”.

Ati “Turashimira cyane Ingabo z’igihugu zadutabaye, twavuye kure cyane, ubu dushobora kuza ku Mubuga amanywa yihangu uko dushaka, tukarara aho dushaka kuko tuzi ko igihugu cyacu gifite umutekano”.

Yongeyeho ko ku Mubuga ari inshuro ya cumi na kabiri bibuka Jenocide yakorewe Abatutsi, kuko mbere bitinyaga, batarabona n’ubushobozi bwo kugira ngo babashe kuhibukira kuko umuhanda wari ukiri mubi cyane.

Yasabye abagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu 1994 barimo uwari perezida wa MRND, nk’umuntu wari warize ushoboye kwandika, gutanga abo bafatanyije bityo bababwire aho bashyize ababo.

Ati “Iyi paruwase yagiraga misa eshatu kandi zose zikuzura, iyi misozi murora hariya ni amatongo kandi hari hatuwe n’abacu, iyo urebye ku rutonde rw’abazimye mu cyahoze ari komini Gishyita yari ifite abantu benshi, nta cyakugarurira abawe, nta cyakubuza kuba nyakamwe ngo kikugarurire umuvandimwe, nta cyaguha kugira ngo ubone uwo wereka umwana wabyaye, ariko byibura tumushyingure”.

Arongera ati “Uru rwibutso turarushakamo abacu bose ku buryo ufite icyo yabwiwe n’umubyeyi bwa nyuma baganire, hari imyenda twabonye ni byiza uzajya ayibona azajya yibuka umwenda nyina yakenyeraga aje kumva misa ariko kuhagera ukamuburamo ni akaga gakomeye kandi uzi ko hari umufite ku mutima”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ashimira abagize uruhare bose mu kubaka urwibutso rushya, avuga ko Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari yo yabaye iy’indengakamere ku isi kuko yabayemo ubugome bwinshi cyane, aboneraho gukomoza ku mateka ya Jenocide yakorewe abari ku Mubuga.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibuye ifite inkomoko ya kure guhera mu 1959 na 1992 ku Mubuga habere ubwicanyi ku Batutsi, bukozwe na Leta ndetse inakingira ikibaba abayikoze, burangajwe imbere na perefe Kayishema. Abo bantu ni na bo muri 1994 bagiye ku isonga yo gutangiza no kuyobora Jenocide muri Kibuye, amahirwe ni uko abenshi muri bo bageze imbere y’ubutabera bagahanirwa ibyaha bakoze. Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenocide yateguwe na Leta ikaba ari na yo iyobora ikorwa ryayo”.

Ministre Busingye avuga ko Guverinoma y’ u Rwanda mu nshingano zayo zo kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, yafashe umurongo wo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ishingiye ku ndangagaciro zo mu muco ari na ko yimakaza ubutabera nk’inkingi yo kubaka igihugu.

Minisitiri Busingye avuga ko inzego z’ubutabera zizakomeza gukurikirana abakoze Jenoside aho bari hose, no gushakisha abakatiwe n’inkiko ku byaha bya Jenoside batarakora ibihano byabo bakidegembya hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.

Yabivuze ubwo yasobanuraga ko ubutabera bw’u Rwanda burimo gukorana n’inzego zibishinzwe mu Bufaransa, kugira ngo Padiri Hitayezu Marcel na Sikubwabo Charles bari mu bicishije Abatutsi ku Mubuga muri Karongi, bafatwe bashyikirizwe ubutabera niba bakiriho, kuko bivugwa ko uwitwa Sikubwabo yapfuye ariko nta gihamya bityo ibikorwa byo gushakisha bigomba gukomeza.

Urwibutso rushya rwo ku Mubuga ruherereye mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, rushyinguyemo imibiri 8660.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka