Senegal: Abanyarwanda bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo.

Ni imwe muri gahunda zateguwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, zateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Ibuka-Senegal n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Urugendo barutangiriye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar, ahari igice cyahariwe kwerekana amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Exhibition), aho banafashe umunota wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside, bagera kuri Kaminuza ya Cheikh Anta Diop basubira kuri Place du Souvenir Africain, aho baherewe ibiganiro.

Perezida wa Ibuka muri Senegal, Dr Yves Rwogera Munana, yagarutse ku mateka ya Jenoside aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire yayo. Yerekanye ko ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi yatekerejwe n’agatsiko k’abantu bake, ariko uwo mugambi n’ubushake byo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda bigirwa gahunda y’ubuyobozi bw’Igihugu, aho bwakanguriye abaturage kubishyira mu bikorwa. Yagaragaje ko abishwe bataziraga icyo bakoze ahubwo baziraga gusa ko bagize igice cy’abagomba kurimburwa, bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.

Yagaragaje ibyiciro by’itegurwa rya Jernoside harimo gushyira abantu mu byiciro no kubaremamo ibice, aho mu Rwanda bamwe biswe Abahutu, abandi Abatutsi n’Abatwa, no kubereka ko batandukanye, guhabwa amazina ndetse n’ibimenyetso, kwamburwa uburenganzira bw’ubumuntu; gutegura gahunda yo gushyira mu bikorwa Jenoside nko gushinga imitwe y’abicanyi no kubaha ibiganiro n’ubutumwa birushaho kubabibamo urwango, hakoreshejwe imiyoboro itandukanye harimo n’itangazamakuru.

Hari kandi kugonganisha ibyiciro bibiri by’abantu (abicwa n’abica), gutegura urutonde rw’abagomba kurimburwa, gushyira mu bikorwa uwo mugambi wo gutsemba n’icyiciro cya nyuma cyo kuyihakana no kuyipfobya.

Dr Munana yavuze kimwe mu byo bazibandaho muri gahunda ya Ibuka-Senegal, harimo no kwigisha amateka ya Jenoside urubyiruko n’abakiri bato, kugira ngo nabo bazakomeze urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kiganiro cyibanze kuri icyo cyiciro cya nyuma cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatanzwe na Jesicca Kabandana, aho ababikora bifashishisha cyane imbuga nkoranyambaga, barimo Abanyarwanda aho yatanze urugero rw’abibumbiye mu cyo bise Jambo News mu Gihugu cy’u Bubiligi.

Aba bihaye intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, kimwe n’abanyamahanga barimo ba Judi River, Charles Onana, Michaela Wrong, Filip Reyntjens n’abandi batari bakandagiza ikirenge mu Rwanda cyangwa bafite uruhare mu mateka mabi ya Jenoside. Yasabye abantu bose kubarwanya by’umwihariko urubyiruko.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagaraje ko urugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside rureba buri wese, kandi ko nta kabuza icyiza igihe cyose gitsinda ikibi.

Yerekanye ko n’ubwo abahakana n’abapfobya Jenoside bashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byabo bibi, ntacyo bizabagezaho kuko abantu benshi bibonera ukuri ku mateka ya Jenoside, cyane cyane binyuze mu bikorwa byo kwibuka haba mu Rwanda no mu mahanga; gutegura ingendo zo kwibuka nk’urwakozwe kuri uwo munsi.

Hari kandi ibimenyetso bigaragaza uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, harimo n’inzibutso za Jenoside. Yaboneyeho no gushimira Igihugu cya Senegal binyuze muri Place du Souvenir Africain, cyemeye gutanga ahantu hashyizwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho buri wese uhanyuze amenya ukuri kwayo.

Yibukije ko urugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rukomeje, kuko ibikorwa byabo byo kuyobya abakiri bato bikomeje. Asaba abanyeshuri, abakorera mu nzego zinyuranye, abitabiriye inama zishobora kuvugirwamo amateka ya Jenoside, abanyamahanga bahura n’abo badafite amakuru ahagije, gukomeza gutanga amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga aganiriza abitabiriye icyo gikorwa

Yaboneyeho no kwibutsa abitabiriye urwo rugendo ko bazongera kwifatanya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 29, u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikabohora Igihugu n’Abanyarwanda politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri. Iyo gahunda izaba tariki ya 04 Nyakanga 2022, kuri Monument de la Renaissance Africaine i Dakar.

Inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka