Abarokokeye muri Saint Paul bashimira Inkotanyi na Musenyeri Hakizimana wa Gikongoro

Abarokokeye mu Kigo Saint Paul (hepfo ya Sainte Famille ku Muhima) bibutse uko batabawe n’Inkotanyi ndetse n’uburyo Musenyeri Hakizimana Celestin wa Diyoseze ya Gikongoro yabitayeho abashakira ibyo bafungura.

Iki gikorwa cyabayemo n’ubusabane bwo guhoberana no gusangira amandazi n’icyayi nk’ibiribwa byabatunze igihe bari mu bwihisho.

Bavuga ko Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Celestin Hakizimana yabafashije ubwo yari Padiri wa Paruwasi ya Sainte Famille, kuko ngo yajyaga kubashakira amazi n’ibigori(imvungure), ariko abafite abana bato badashoboye izo mvungure bagakorerwa amandazi.

Rutayisire Masengo warokokeye muri Saint Paul agira ati "Icyo ni igitekerezo cya Padiri(Musenyeri) Hakizimana wadushakiraga amazi, ifarini n’isukari, akabiha uwitwa Ndayambaje Faustin n’umubyeyi witwa Bazambanza Agnès, bakaba ari bo bajyaga mu gikoni gukora amandazi".

Masengo avuga ko amandazi n’icyayi byabafatiye runini, bigatuma ari byo bahitamo gusangira bibuka ibihumbi by’abari bahungiye mu Kiliziya ya Sainte Famille no muri Saint Paul.

Amandazi n'icyayi byabafashije Kwibuka ibihe banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Amandazi n’icyayi byabafashije Kwibuka ibihe banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uwera Beatrice na we warokokeye muri Saint Paul avuga ko amandazi yababereye ifunguro ribahuza, bituma mu byo bibuka atajya aburamo.

Uwitwa Murorunkwere Vanessa w’imyaka 31 yashimye kwibukira muri Saint Paul avuga ko byamubereye ibidasanzwe bitewe n’ubusabane bwarimo no kuramukanya bahoberana bose.

Ati "Hano nahasanze ibintu bibiri bitandukanye n’ahandi nagiye kwibukira, gusangira no guhoberana, ubusanzwe tumenyereye ko iyo twagiye Kwibuka, usuhuza uwo mwegeranye ubundi mukicara ugakurikira igikorwa cyakujyanye".

Ati "Nyuma y’inyigisho twakurikiye habayeho ko duhoberana nyine, twararokotse nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda, habayeho kuvuga tuti ’mureke twishime n’abacu aho bari babibone".

Mu Kwibuka bazirikanye uburyo batasibaga kwicwa n’Interahamwe buri munsi kugeza ubwo Inkotanyi zabagezeho zikabarokora mu ijoro ryo ku wa 16-17 Kamena 1994.

Masengo avuga ko uburyo bakoresheje kugira ngo badapfa bose(kuva muri Mata kugera muri Kamena 1994) habayeho kwirwanaho no kwihisha ku buryo bukomeye.

By’umwihariko we ngo yakoresheje itopito akajya ayirasisha uduce tw’ibyuma bya ’fer à beton’ bagiye bacagagura, ku buryo ngo abo yarasaga batongeraga gutekereza kumugaruka imbere.

Abarokokeye muri Saint Paul bavuga ko Inkotanyi zaje kurokora abari bahungiye muri Sainte Famille zisanga abarimo bamwe ari Interahamwe, banga gukingura.

Inkotanyi ngo zarakomeje zijya kubaririza ahihishe abari muri Saint Paul, zirabamanukana zibageza aho zahungishirije abandi ku Gisozi.

Icyakora kugeza ubu ngo ntabwo baramenya aho benshi muri bagenzi babo biciwe muri Sainte Famille na Saint Paul bajugunywe na Gen Maj Laurent Munyakazi wapfuye muri 2013 aguye mu yari gereza ya Kimironko.

Ikigo Saint Paul kibitse amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ikigo Saint Paul kibitse amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri turabashimiye kubyo mutugezaho murakoze

Irageba jodhua yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka