Kicukiro: Imibiri isaga ibihumbi icumi yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023 habaye igikorwa cyo kwimura no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri Paruwasi ya Gahanga tariki 29 Kamena 2023.

Imibiri 10,224 ni yo yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga, ikaba irimo iyabonywe i Gahanga kuri Kiliziya n’indi yakuwe mu Tugari twa Nunga na Karembure, muri gahunda yo guhuza inzibutso hagamijwe kurushaho kuzifata neza no kuzirinda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, mu ijambo rye, yongeye gusaba ko abazi ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa batanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, wari umushyitsi mukuru, akaba asanzwe ari imboni y’Akarere ka Kicukiro muri Guverinoma. Hari n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko imibiri yavanywe mu Tugari twa Nunga na Karembure itari ishyinguye mu buryo bukwiye, bikaba ngo byagoraga n’imiryango y’abishwe kubibuka, ariko ubu bakaba bashyinguwe mu rwibutso rumwe ndetse rujyanye n’igihe.

Yagize ati: “Uko iyi mibiri yari ishyinguye, hari n’aho wasangaga abishwe bo mu muryango umwe, bamwe bashyinguwe i Nunga, abandi i Karembure, ugasanga ntibyoroheye abarokotse Jenoside igihe cyo kongera kwibuka no kunamira ababo ariko nta yandi mahitamo yari ahari”.

Minisitiri Rwanyindo yanenze abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakanga kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro iri kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko Ubuyobozi bw’Umujyi buzakomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugendo rwo kwiyubaka. Yanavuze ko bazakomeza gushyira imbere gahunda z’isanamitima, ubudaheranwa ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Abanyakigali n’Abanyarwanda muri rusange birinde icyakongera kubashyira mu bihe bibi nka Jenoside.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho myiza y'abaturage, Urujeni Martine
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine

Akarere ka Kicukiro kari ganzwe gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi esheshatu, ubu zikaba zigiye kuba enye harimo rumwe rwo ku rwego rw’Igihugu.

Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 10 witabiriwe n’abaturage b’ako Karere, imiryango ifite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari bahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Antoine Cardinal Kambanda na we yari ahari
Antoine Cardinal Kambanda na we yari ahari
Umuhanzi Bonhomme yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka
Umuhanzi Bonhomme yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka

Amafoto: Akarere ka Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka