Abakozi b’ibitaro bya Kibagabaga basuye urwibutso rwa Ntarama

Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.

Bashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri irenga ibihumbi bitandatu
Bashyira indabo ku mva ishyinguwemo imibiri irenga ibihumbi bitandatu

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibagabaga, Lt Col Dr Ernest Munyemana, avuga ko abenshi mu bakozi b’ibyo bitaro bavutse mu gihe cya Jenoside mu 1994 cyangwa nyuma yaho, ku buryo amateka yayo batayazi.

Dr Munyemana avuga ko abo baganga bakeneye kumenya uburyo bajya bakira abarwayi bose, harimo n’ababa barahuye n’ihungabana kubera ibikomere by’amateka banyuzemo ya Jenoside.

Agira ati "Ntabwo ubusanzwe tujya twakira abarwayi benshi bafite ihungabana, ariko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka usanga twakira benshi. Turagira ngo azajye asubirayo yumva ko atuje yabonye ubufasha buhagije".

Umukozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ushinzwe Ireme ry’Ubuvuzi, Tuyiringire Clénie, avuga ko ku Rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama bahigiye gukunda ikiremwa muntu kurusha ibindi byose.

Ati "Abahuye n’ihungabana tubitaho by’umwihariko, tubahumuriza, tubakomeza kugira ngo badaheranwa n’agahinda, buriya umuntu ufite ikibazo cy’imitekerereze acika intege cyane kurusha ufite uburwayi bwo ku mubiri".

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) muri 2018, buvuga ko agahinda gakabije nka kimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe, kibasiye Abaturarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside bagera kuri 35%.

Ibitaro bya Kibagabaga bivuga ko mu bakozi barenga 250 bikoresha, 120 barimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bagiye i Ntarama kwiga amateka ya Jenoside, kugira ngo bazajye kuyasangiza abandi bakorana, inshuti n’abavandimwe babo.

Umukozi w’Urwibutso rwa Ntarama witwa Evode Ngombwa, yabasobanuriye ko Abatutsi muri ako Karere batangiye kugirirwa nabi no kwicwa mu myaka itandukanye kuva mu 1959, ku buryo Umwaka wa 1994 ngo wari rurangiza kuri bo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kiliziya y’i Ntarama ku itariki ya 15 Mata 1994, abaharokokeye bahungira ku mashuri ya Cyugaro hakurya yaho ariko bakomeza gukurikirwa n’Intarahamwe n’Abasirikare, barindaga uwari Perezida Habyarimana.

Abakozi b’urwo Rwibutso rwari Kiliziya bavuga ko Inkotanyi zahageze ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, zigenda zegeranya abari bamaze ukwezi kurenga bihisha mu bihuru no mu bishanga.

Urwibutso rwa Ntarama kugeza ubu rushyinguwemo imibiri y’abantu barenga ibihumbi bitandatu, ndetse ngo hari n’igera kuri 200 yabonetse vuba aha izashyingurwa mbere y’uko Kwibuka ku nshuro ya 29 birangira.

Bateye inkunga urwibutso rw'i Ntarama
Bateye inkunga urwibutso rw’i Ntarama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukomeze kugira umutima wakimuntu,twibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi 1994.
Abobasi mukomere, muhumure,mwiyubake,ntimuzaheranwe nagahinda.

Mukamwezi Annet yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka