Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi.
Itsinda Hillsong London ryatanze ibyishimo mu buryo bukomeye Abanyarwanda bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.
Abanyempano 149 batoranyirijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bahatanye mu cyiciro cya nyuma kizavamo abazahembwa ndetse n’abazahabwa amahugurwa y’umwaka bongererwa ubumenyi mu nganzo bahisemo.
Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.
Imwe muri Studio zitunganya umuziki mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu basore bayikoragamo wamenyekanye ku izina rya Kinyoni yitabye Imana.
Irushanwa ‘Loko Star’ ryateguwe n’umuhanzi Faycal Ngeruka uzwi nka ‘Kode’ agamije guteza imbere abanyempano batandakunye ariko bakaba badafite ubushobozi, binyuze muri kompanyi y’umuziki ‘Empireskode’.
Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Musuuza, uzwi cyane ku izina rya Eddy Kenzo, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023.
Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon, yahaye umuhanzi Dolly Parton igihembo cya Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, kubera ibikorwa by’ubumuntu bimuranga.
Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ’Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka kumwica.
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi.
Umuhanzi David Adeleke uzwi cyane nka Davido, nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu we w’imyaka itatu, yatangaje ko ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubitswe.
Itorero Jubilee Revival Assembly ryatangaje ko rigiye gutaha inyubako y’urusengero bahaweho isezerano n’Imana mu myaka itanu ishize.
Austin Luwano wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin mu buhanzi, yatangaje ko agiye gusubira muitangazamakuru, kuri Radiyo ya KISS FM yakoreraga n’ubundi, akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga.
Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe ‘Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, Major League Djs na Dj Toxxky, bikaba byaritabiriwe n’abantu benshi.
Abanyempano bagera kuri 270 baturutse mu ntara enye z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bahize abandi, bahataniye kwinjira mu kiciro cya nyuma cya Art Rwanda-Ubuhanzi, igikorwa cyamze iminsi ibiri kikaba cyarasojwe ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.
Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze, zivuga ku iterambere ry’Igihugu ndetse no kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ladipo Eso, umaze kwamamara ku rwego rw’isi ku izina rya LADIPOE yavuze ko indirimbo ye yitwa ‘Know you’ yakoranye na Simi yamutwaye imyaka itatu kugirango ijye hanze.
Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka adasanzwe yo kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo 10 zikunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Billboard Hot 100’.
Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.
Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.
Umuhanzi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki batuye i Dubai mu gitaramo ‘East African Show’.
Mu ibaruwa umuhanzi Niyo Bosco yandikiye sosiyete MI Empire yakoranaga na yo asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gutandukana na Mulindahabi Iréné bari bamaze igihe bakorana, zirimo kuba hari amafaranga bumvikanye adahabwa.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda.
Umuhanzi Dusenge Eric uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alto, yasohoye indirimbo y’urukundo yise Molisa, izafasha abakundana kujya babwirana amagambo meza aryoheye umutima.
Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.
Mu nkuru Kigali Today iherutse gutangaza ijyanye n’ikiganiro yari yagiranye n’umuhanzi Mahoro Isaac, yari yavuze ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi, harimo izo yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi gusa, akaba ashaka kuzikorera amashusho, ndetse n’izo yari afite zanditse gusa, azasohora zitunganyijwe.