Diamond Platnumz yageze mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco ‘Giants of Africa’

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yageze I Kigali, aho ategerejwe kuzaririmba mu iserukiramuco “Giants of Africa” riteganyijwe gutangira ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku Isi muri rusange yasesekaye I Kigali ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano binyuze my mukino w’intoki wa Basketball. Rikazitabirwa n’urubyiruko rurenga 250, ruzaturuka mu bihugu 16 uyu muryango wagiye usura.

Iri serukiramuco rizasozwa tariki 19 Kanama 2023, mugihe cy’icyumweru rizamara, rizaba urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30, ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.

Ni Iserukiramuco rizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Iri serukiramuco rizatangizwa ku mugaragaro n’igitaramo kizaririmbamo umuhanzi Diamond Platnumz wamaze kugera mu Rwanda, Intore Massamba ndetse n’umunyarwandakazi umaze kwamamara mu kubyina Sherrie Silver, muri BK Arena.

Diamond Platnumz si we wenyine uzaririmba muri iri serukiramuco, kuko hatumiwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika barangajwe imbere n’Abanya-Nigeria barimo David Adedeji Adeleke [Davido], Tiwatope Savage [Tiwa Savage].

Hari kandi Tyla Laura Seethal wamamaye nka Tyla ndetse na Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira abanyarwanda mu 2019 ubwo yari yitabiriye Iwacu Muzika Festival.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka