Meddy ni we muhanzi w’Umunyarwanda uhatanye mu bihembo bya AFRIMMA 2023

Umuhanzi Ngabo Medard Jorbet umenyerewe nka Meddy, ni we muhanzi wenyine ukomoka mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya All Africa Muzik Magazine (AFRIMMA 2023), bigiye gutangwa ku nshuro ya cumi.

Meddy
Meddy

All Africa Muzik Magazine ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 10, biteganyijwe kubera mu mujyi wa Texas tariki 17 Nzeri 2023.

Abategura ibi bihembo bavuga ko biri mu rwego rwo gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye, bigize uruganda rwa muzika.

Mu kwizihiza iyo sabukuru, hazarebwa ku bihe by’ingenzi byaranze itangwa ry’ibi bihembo, kandi harebwe icyakomeza gukorwa mu guteza imbere abahanzi bo muri Afurika, nk’uko byatangajwe na Perezida w’inama y’ubutgetsi ya AFRIMMA, Anderson Obiagwu.

Yagize ati “Dufite icyizere ko ibirori by’uyu mwaka bizaba ikintu kinini cyane, ndetse bikazaba byihariye. AFRIMMA uyu mwaka ni iya 10 kandi mu myaka 10 ishize umuziki wa Afurika wageze ku rundi rwego, ku buryo muri ibi birori ukwiye guhabwa icyubahiro.”

Ku wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw’abahanzi bahataniye ibihembo.

Meddy ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Male East Africa’ cyangwa Umuhanzi w’Umugabo Mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ahatanye ni abarimo Diamond Platnumz, Mbosso na Harmonize bo muri Tanzania, Lij Michael ukomoka muri Ethiopia, Nyashinski na Bien-Aimé Baraza wahoze muri Sauti Sol bo muri Kenya, Eddy Kenzo wo muri Uganda, na Single Dee ukomoka muri Sudani y’Epfo.

Ibihembo bya AFRIMMA bigiye gutangwa ku nshuro ya 10
Ibihembo bya AFRIMMA bigiye gutangwa ku nshuro ya 10

Uyu muhanzi usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahatanye muri ibi bihembo hashize hafi amezi arindwi, adashyira indirimbo hanze dore ko kuva uyu mwaka watangira amaze gushyira hanze indirimbo imwe gusa yise ‘Grateful’ yasohoye tariki 14 Mutarama 2023.

Mu 2021, abahanzi bo mu Rwanda bari bahataniye ibi bihembo barimo Butera Knowless na The Ben, ariko nta wabashije kugira icyo yegukana mu cyiciro yarimo.

Mu 2022, Meddy nabwo yaciye agahigo ko kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda wahatanye muri ibi bihembo. Icyo gihe yari mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahatanye na Eddy Kenzo, Sat B, Diamond, John Flog, Khaligraph Jones, Otile Brown na Rayvanny. Gusa kugeza ubu nta nshuro n’imwe arabasha kugira icyo yegukana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka