Umuhanzi Ir Santé Robert yiyemeje gukora umuziki w’isanamitima

Umuhanzi Engineer Santé Robert, uri kuzamuka neza muri muzika y’u Rwanda, yatangaje ko intego afite ari ukuba umwe mu bahanzi beza abanyarwanda bazamenya binyuze mu butumwa bwiza bw’isanamitima ndetse no muri muzika muri rusange.

Uyu muhanzi watangiye akunda injyana ya Hip Hop akaza guhindura umuvuno akajya mu njyana zihimbaza Imana, Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio, muri Sato Concord, ahamya ko igihe kigeze akagararariza abanyarwanda ubuhanga bwe.

Santé Robert wakuze akunda itsinda rya Tuff Gang, ryari rigizwe n’abasore b’abaraperi, avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse atangira kujya yandika imikarago y’indirimbo

Yagize ati: “Urugendo rwa muzika narutangiye nkiri muri Secondaire aho numvaga murinjye nkunze cyane imiziki y’itsinda rya ‘TUFF GANGS’ kuva ubwo ntangira kujya nandika imirongo imwe n’imwe hamwe n’abasore twiganaga tukanyuzamo tugahana ama free styles.”

Uyu musore usanzwe ufite ubuhanga bwo gucuranga ibikoresho by’umuziki bitandukanye, avuga kandi ko uruhare runini arukesha umwe mu ba Frère wari Umuyobozi ku kigo cy’ishuri ryisumbuye yigagaho.

Ati: “Aho nigaga muri Groupe Scolaire St Joseph Nyamasheke hari umu frѐre wadusabye kujya muri chorale, nza kwisanga muri musique classique. Kuva ubwo ntangira kwiga Solfege ndetse no gucuranga Keyboard ngira umugisha mbimenya vuba ntangira no gutoza abandi muri chorale kugera na magingo aya.”

Santé Robert avuga ko imbarutso yatumye ajya mu nzu itunganya umuziki agashira hanze indirimbo ya mbere yise ‘TURAGUSINGIZA’ byatewe no kuba we na bagenzi be biganaga muri Kaminuza banaririmbana muri chorale barashakaga gukora album ariko bikarangira babuze ubushobozi ahita yumva kuri we bitarangirira aho.

Ati: “Numvise nyine ntibyarangirira aho nisanga ninjije muri studio ndayikora. Gusa uko abantu bayakiriye byatumye nkomeza kwandika nkora n’izindi ari nako ngenda ndushaho kunoza inyandiko n’imbaraga zo kubigumamo ziza zityo ku buryo ubu numva intumbero yanjye ari iyo kuzaba umwe mubahanzi beza u Rwanda ruzamenya haba mu butumwa ndetse no muri muzika muri rusange.”

Akomeza avuga ko umuziki we yatangiye awukora ariko awerekeza kuri gospel cyangwa indirimbo zihimbaza Imana ariko atagira umupaka Ku ndirimbo zaba zagira uruhare mu kubanisha no gufasha abantu mu buzima bwa buri munsi.

Ir Santé Robert avuga ko atangira umuziki bitewe no kuba nta ntumbero yari awufiteho, ndetse nta n’injyana yumvaga azawukoramo ahubwo bikajya biterwa n’ubutumwa yumva yifuza gutanga.

Ati: “Ntago nari mfite injyana numva nakora kuko akenshi iyo ndi kwitoza niho ngirira inspiration bishobora kuba classical, POP, Afrobeat, Hip Hop, …. Akenshi njye nibanda ku kwiga injyana runaka mbere yo kuyikoramo igihangano kugirango koko kize kuza gifite ireme.”

Uyu muhanzi avuga ko kugeza uyu munsi ibikorwa bye bya muzika ariwe ku giti cye wirwariza cyangwa akagira abantu bakunze ibihangano bye bakamuha ubufasha ku ruhande.

Ati: “Kugeza uyu munsi nta muntu wihariye ubimfashamo navuga ko mbyimenyera ariko iyo ufite abantu burya uba ufite ibintu. Kubera igihe maze ntoza chorale biranyorohera kubona ubufasha ku bantu bakunze inganzo yanjye.”

Aboneraho no gushima buri wese wagize itafari ashyira ku rugendo yatangiye rwa muzika kugera aho ageze uyu munsi.

Ir Santé Robert agaruka ku ndirimbo ‘UMUNSI MWIZA’ aheruka gushyira hanze yavuze ko ajya kuyandika yifuzaga gusaba abantu kugira uruhare mu gutuma buri wese mu byo akora bigenda neza.

Ati: “Icyanteye rero kuyandika nashakaga kwibutsa abantu ko burya kugirango buri wese agire umunsi mwiza tuba dukwiye kubigiramo uruhare niba ari service ugomba abantu uyibahe neza, niba ufite umukunzi umurinde kubabara, mbese muri make twumveko umunsi utaba mwiza ntaruhare twabigizemo.”

Akomeza avuga ko nanone yakoze iyo ndirimbo agamije no kwibutsa buri wese ko akwiye kwishimira ubuzima kuko iyo iminsi ya muntu yo kubaho ibaye myiza bijyana no kugira ubuzima bwiza.

Uyu musore avuga ko uburyo abantu bamaze kumwakira no gukunda ibihangano bye byamweretse ko hari umusanzu agomba gutanga mu gufasha abatuye isi binyuze mu butumwa bikubiye mu ndirimbo.

Yatangaje ko kugeza ubu ari gutegura album yatangiiriye ku ndirimbo ‘UMUNSI MWIZA’ ariko bitazamubuza kuzajya ashyira hanze indirimbo zimwe na zimwe kuko bijyana n’ubushobozi.

Avuga ko iyo album yose izaba ifite umwihariko w’injyana zitandukanye azahurizaho, ubutumwa buyikubiyeho buzaba bwibanda ku ndirimbo zirimo izihimbaza Imana ndetse n’ubutumwa bufasha abantu kugira ubumuntu, (Gospel and Humanity).

Engineer Santé Robert yavuze ko afite intumbero yo kugeza umuziki we ku ruhando mpuzamahanga ariko imbere mu gihugu babanje kumenya ubuhanga bwe.

Ati: “Hamwe no gukora cyane kandi nkora ibyiza ndetse n’umugisha w’Imana ndizerako nzaba naratuye mu mitima y’abakunda umuziki kuko nibo mbaraga zashingirwaho urufatiro rw’ izina Santé Robert mu muziki w’Urwa Gasabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka