Niz Beats wahoze ari umuhanzi yiyeguriye gutunganya umuziki by’umwuga

Nizard Niyonkuru uzwi nka Niz Beatz ni umwe mu basore b’abahanga bafite ikiganza cyihariye ndetse banatanga icyizere u Rwanda rufite mu bijyanye no gutunganya umuziki [Producer], umwuga yatangiye kuva mu 2013, ashyize ku ruhande ubuhanzi yiyemeza kubikora kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Niz Beatz yamaze kugura Studio itunganya umuziki iri ku rwego mpuzamahanga
Niz Beatz yamaze kugura Studio itunganya umuziki iri ku rwego mpuzamahanga

Yavukiye ndetse akurira mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’iburengerazuba, uyu munsi izina Niz Beatz ni rimwe mu rimaze gukomera mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kubera ibikorwa byivugira amaze gukora muri muzika Nyarwanda.

Uyu musore w’imyaka 25 aganira na KT Radio, yavuze ko yakuze akunda umuziki ariko yinjira mu bijyanye no kuwutunganya abikorera mu rugo mu 2013.

Yakomeje avuga ko amaze kubona impano yari afite yo kuririmba izamugora bitewe n’uko atazajya abona amafaranga mu buryo bumworoheye yo kujya muri Studio zitunganya umuziki yahise yiyemeza no gushaka uko yabyiga nabyo akajya abifatanyiriza hamwe ariko birangira kuririmbira abishyize ku ruhande .

Ati: “Natangiye ndi umuririmbyi mbona bigoranye cyane gukorana umuziki kubera ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga, niga kuwutunganya [production] kugirango nzawitunganyirize birangira ngumye muri production.”

Niz Beatz wakoze indirimbo yamamaye yitwa ‘Igikwe’ ya Gabiro Guitar na Confy, yavuze ko mbere y’uko ahura na Producer Mastola wamuhaye ubumenyi bwimbitse mu gutunganya umuziki, ajya kubitangira nta hantu yari yarigeze abyiga uretse kwifashisha inyigisho yakuraga kuri murandasi (Internet).

Ati: “Natangiriye gutunganya umuziki murugo, narimfite software yitwa fruit loops ndeba n’inyigisho (Tutorials) zo kuri murandasi ngenda mbyiyigisha gahoro gahoro, nuko nyuma naje guhura na Producer Mastola niwe wampaye ubumenyi buhagije mfite kugeza ubu mu gutunganya umuziki.”

Niz Beatz yakomeje aganira na KT Radio, avuga ko yiyemeje kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo afite intego yo guteza imbere impano z’abahanzi bakizamuka akabafasha kumenyekana ku rwego rwo hejuru kurusha uko yakorera abamaze kubaka izina mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu musore wamaze kugura Studio ye bwite itunganya umuziki, yahishuye kandi ko umuhanzi Afrique wamenyekanye mu ndirimbo ‘Agatunda’, ‘Rompe’ n’izindi nyinshi kugeza ubu ariwe ari gufasha mu bikorwa bye bya muzika, ariko akaba yifuza ko mu bihe biri imbere azongeraho n’abandi.

Niz Beatz uvuka mu Karere ka Rusizi, avuga ko indirimbo yibuka yakoze ataraza gukorera mu mujyi wa Kigali yaririmo Umuhanzi ukomeye, yari iy’itsinda ryitwaga Jaguar Unit bafatanyije na Jay Polly. N’ubwo atibuka neza izina ryayo, ariko biri mu byo yishimira gukorera indirimbo umuhanzi wari ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda nka Jay Polly.

Abajijwe impamvu uyu mwaka wa 2023, atumvikanye cyane nk’uko byagenze mu myaka ibiri ishize, yavuze ko byatewe nuko yahugiye ku gutunganya album y’umuhanzi Afrique bikaba byaramusabaga kubyitondera bitewe no kuba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga.

Ati: “Muri uyu mwaka nahugiye cyane kuri album ya Afrique ndi gutunganya iriho indirimbo nyinshi yafatanyije n’abanyamahanga, rero kubihuza byose byari bigoranye kubona umwanya wo kwita kuzindi ndirimbo.”

Yakomeje avuga nubwo bimeze bityo, uyu mwaka abahanzi basohoye album zitandukanye yagiye azigiraho uruhare harimo iya Keny Sol yise ‘Stronger than Before’, ‘Yaraje’ ya Juno Kizigenza ‘My Dream’ ya Bwiza ndetse na ‘Nomade’ ya Mani Martin.

Uretse izo album yagizeho uruhare mu itunganywa y’indirimbo zizigize, Niz Beatz niwe watunganyije indirimbo ‘Medicine’ y’umuhanzi Wiz Designer ukomoka mu Burundi ari kumwe na Kenny Sol ndetse n’iyitwa ‘Kidding’ ya Sat B nawe wo mu Burundi.

Niz Beatz avuga ko kugeza ubu yishimira ko hari abahanzi mpuzamahanga yabashije gukorera indirimbo nubwo hari bamwe batarazishyira hanze. Abo bahanzi barimo Dr Jose chameleone wo muri Uganda, icyamamare mu njyana ya Rumba, Awilo Longomba ukomoka muri DRC, na Barnaba classic wo muri Tanzaniya.

Yavuze ko nk’abandi bose nawe yakuze afite abo afatiraho ikitegererezo mu byo akora ariko byose bigaterwa n’abari kwigaragaza cyane.

Ati: “Birahindagurika cyane kuko biterwa n’abakora bari kwigaragaza cyane gusa ntangira gutunganya umuziki hari Producer witwa Jr Rotem niwe nafanaga cyane ndetse na DJ Coublon.”

Jr Rotem ni umwe mu bagabo batunganya indirimbo bagize uruhare mu kuzamura abahanzi batandukanye barimo Jason Derulo, Sean Kingston ndetse na Iyaz binyuze mu nzu yitwa Beluga Heights.

Kugeza ubu uyu musore yamaze kwibikaho Studio ye iri ku rwego mpuzamahanga iherereye I Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali.

Niz Beatz yakoreye indirimbo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo K8 Kavuyo, Gabiro Guitar na Confy, Mani Martin, Mico The Best, Kenny Sol, Alyn Sano, Peace Jolis, Mr Kagame, Sintex, B Threy, Ish Keviv na Patrick Nyamitari.

Reba Indirimbo ‘Medicine’ ya Wiz Designer afatanyije na Kenny Sol, yakozwe na Niz Beatz

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka