Gutera imbere k’umuziki w’u Rwanda bisaba kwigira ku bindi bihugu - Producer Papito

Nkurunziza Augustin uzwi kwizina rya Producer Papito, akaba umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda, yagaragaje ko abahanzi Nyarwanda kugira ngo batere imbere bagomba kwigira ku bo mu bindi bihugu.

Producer Papito
Producer Papito

Producer Papito usanzwe utunganyiriza umuziki muri studio ya Switch On Music, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, avuga ko kugira ngo umuziki wo mu Rwanda urusheho gutera imbere no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bisaba kurebera ku bandi.

Yagize ati: Kugira ngo umuziki Nyarwanda ubashe gutera imbere, birasaba ko abahanzi bacu barushaho gukora ariko bakagerageza no kwigira ku by’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu, nka Tanzania, Nigeria n’ahandi."

Uyu musore umaze gukorera indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda, asanga ibyo bizatuma umuziki w’u Rwanda ukorwa nk’ubucuruzi, ndetse ureke no kwiganza hano mu Rwanda cyane no mu bihugu byo hafi mu Karere.

Producer Papito yanakomoje kuri bagenzi be batunganya umuziki, ku bijyanye no kutiga guhindura imikorere, ugasanga bibanda ku njyana zimwe, avuga ko nabyo biri mu bidindiza umuziki Nyarwanda. Ashimangira ko niba Isi yihuta mu ikoranabuhanga, nabo bakwiye kujyana naryo, bakihugura kenshi kandi bakiga guhorana udushya mu byo bakora.

Akomeza avuga ko ibi bituma abahanzi nabo bagira amahitamo atandukanye mu mikorere yabo, aho gukomeza kwizirika ku njyana imwe, nyamara bashobora no kugerageza gukora inzindi zitandukanye.

Producer Papito yanagarutse no kuba uyu munsi hari abahanzi bataramenya kugendana n’ikoranabuhanga rivuka umunsi ku wundi mu muziki, ugasanga hari imbunga nyinshi zicururizwaho umuziki badakoresha, kandi mu by’ukuri byabafasha gutera imbere.

Abajijwe ku baterankunga mu muziki abitwa ‘Managers’, Papito yavuze ko abantu bafite ubushobozi batariyumvisha ko umuziki ari igicuruzwa nk’ibindi byose, mu gihe wize umushinga neza, cyane ko abahanzi bo mu bihugu byateye imbere aribwo buryo bakoreramo.

Ati "Ibi byo ni ikibazo gikomeye, benshi mu bantu bafite ubushobozi hano iwacu ntibariyumvisha ko umuziki ari nk’izindi business kandi zunguka cyane."

Yakomeje asaba ko ibigo by’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite ubushobozi gushaka uko bashora amafaranga mu muziki, kuko ari umushinga ubyara inyungu iyo ukozwe neza.

Papito yashimye uruhare rw’itangazamakuru uburyo rikomeje gufasha abahanzi mu buryo bigaragra.

Producer Papito, amaze gukorera indirimbo abahanzi barimo Gabiro Guitar, Comfy, Bull Dog, Tbb, Mc Tino, Sintex, Mistaek n’abandi benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka