Umuhanzi Aline Gahongayire yateguye igitaramo cyo gushima Imana, kizaba tariki 30 Ukwakira 2022 muri Serena Hotel, kirimo amatike atandukanye harimo n’ay’ibihumbi 150Frw.
Umuhanzi Muragwa Felix na mugenzi we Diane Nyirashimwe basanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo bise ‘Amahoro Masa’.
Tariki 18 Ukwakira 2007, tariki 18 Ukwakira 2022, imyaka 15 irashize umuhanzi Lucky Philipe Dube atabarutse.
Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France uzwi nka France Leesa uri mu bakobwa bakomeje kugaragaza ejo heza muri muzika Nyarwanda, yavuze ku mbogamizi zimuzitira mu muziki, ariko yizeza abakunzi be ko yagarutse.
Rwangabo Byusa Nelson, usanzwe uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Nel Ngabo akaba umwe mu bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yatunguwe no gusanga umuziki we muri Canada uzwi ku rwego rwo hejuru.
Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue yitwa ‘Indahiro’, kubera umurya wa gitari solo uteye ukwawo yashyizemo na n’ubu utajya upfa kwiganwa (...)
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2022 (MTV EMA 2022).
Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni bo batsindiye guhagararira intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe "Rise and Shine Talent Hunt", ritegurwa na Rise and Shine World Ministry.
Umuhanzi Nyarwanda ‘Afrique’ yatangaje ko mukuru we yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, azize impanuka.
Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda. Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino.
Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indirimbo zivuga ubutwari bw’Inkotanyi, yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ’Rise and Shine Talent Hunt Season 1’ aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10Frw.
Umuhanzi Noble Zogli uzwi nka Nektunez, akaba n’umwe mu batunganya indirimbo utuye i Atlanta muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Ghana, yasinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yitwa Konvict Kulture y’icyamamare, Akon.
Nyuma yo gufatanya n’abahanzi Gatolika mu ndirimbo ’Byose bihira abakunda Imana’ na ’Dore Inyange yera de’ muri uyu mwaka, umuhanzi Aline Gahongayire avuga ko azakorana n’abantu bose basenga.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we. Judith, usanzwe utuye muri Canada, yabigarutseho ku wa Kane tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio (...)
Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, yitabye Imana afite imyaka 59.
Umuhanzi Bruce Melody ubu agaragaraho ibishushanyo adasanzwe azwiho, harimo ibigaragaza amasura y’abana be. Bruce Melody amaze iminsi mu mahanga mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ‘A l’aise’ yakoranye na Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Ghana, wamamaye nka Stonebwoy asanga abahanzi nyarwanda bakwiye kureka ubunebwe bagakora cyane kugira ngo bagere aho bifuza.
Umuhanzi Nemeye Platini yatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10 aba abarizwa ku mugabane wa Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Platini yavuze ko afite ibitaramo bitandukanye azakorera muri Amerika akazabiririmbamo indirimbo ze bwite.
Murekatete Alphonsine w’imyaka 33, akaba umukobwa wa Kabanyana Liberatha wahimbye indirimbo zitandukanye mu itorero Urukerereza, arasaba ko umubyeyi we yajya ahabwa icyubahiro akwiye kandi akibukwa nk’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda.
Mahoro Isaac ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akaba yaratangiye kuririmba mu 2006 nk’uko abasobanura mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe ngo baririmbaga ari itsinda ry’abantu batatu ariko mu 2008 barangije amashuri yisumbuye, buri wese akomereza ahandi bituma batandukana ntibakomeza (...)
Umuhanzi Elton John yahawe umudari na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden i Washington. Joe Biden yamushimiye agira ati “Umuziki we wahinduye ubuzima bwacu”.
Umuhanzi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Radiyo’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.
Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious uherutse kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma tariki ya 19 Nzeri 2022. Mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu, ni ho habereye umuhango wo kumusezera.
Muri iyo ndirimbo yitwa ‘Nzagukumbura’, umuhanzi Andy Bumuntu aba aririmba yerekana ko hari umuntu akumbuye wamaze kuva mu mubiri, ariko yari inshuti ye cyane ntamakemwa, akamuha ubutumwa bwo kuruhuka neza kuko yari akunzwe.
Igitaramo RAP City Season 1 cyahurije hamwe Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022, cyanyuze abakunzi b’iyo njyana bitabiriye igitaramo cyabereye muri BK Arena.
Abahanzi Dorcas na Vestine baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10.
Banki ya Kigali (BK) yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi bakora injana ya Rap/Hip Hop, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa muzika by’umwihariko urubyiruko rukora umuziki.