Davido yaganirije urubyiruko rwitabiriye imikino y’iserukiramuco rya Giants of Africa

Umuhanzi David Adedeji Adeleke [Davido] uri mu bagomba gutarama mu birori byo gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, yasuye anaganiriza urubyiruko rwaryitabiriye.

Uyu mugabo w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats ku Mugabane wa Afurika no ku isi muri rusange, yasuye uru rubyiruko aherekejwe na Masai Ujiri kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama muri BK Arena.

Davido mu byo yasabye aba bana bitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa, ko kugirango babe ibihangange mu byo bifuza gukora byose ntakigomba kubabera imbogamizi bagashyiramo imbaraga.

Yagize ati: “Icyo nabasaba, nimukomeze gushyira imbaraga mu byo mukora, ntimuhagarare ndabyizeye neza hamwe n’ubuhanga bwa Masai, hamwe n’imigisha y’imana mwese nziko hari aho muzagera.”

Iki kiganiro uru rubyiruko rwagiranye n’umuhanzi Davido gikubiye muri byinshi rwagiye ruhabwa n’abantu bakomeye mu nzego zitandukanye zirimo siporo, imyidagaduro, ubucuruzi na politiki mu rwego rwo kubafasha kunguka ubumenyi n’ubushobozi ndetse n’imyidagaduro binyuze mu mukino wa Basketball.

Iserukiramuco ry’uyu mwaka ryahurije hamwe urubyiruko ruturuka mu bihugu 16 rugera kuri 250, ryahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Iri serukiramuco ryatangiye kuva ku itariki ya 13 Kanama rizasozwa n’igitaramo gikomeye tariki 19 Kanama 2023, kizahuriramo abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika nka Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria. Hari kandi Tyla wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Bruce Melodie.

Kugeza ubu kandi abazitabira ibirori byo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ BK Arena yabashyiriyeho amahirwe yo kuzatsindira itike izabafasha gusabana n’abahanzi bazatarama muri ibyo birori.

BK Arena yatangaje ko abo banyamahirwe bazaba batsindiye itike yo gusabana n’aba bahanzi, bazagira amahirwe yo guhura nabo baganire ndetse banafatana amafoto y’urwibutso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka