Umuhanzi Wizkid yapfushije nyina

Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina, Jane Dolapo Balogun witabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Wizkid yamenyekanye ku manywa yo kuwa Gatandatu ndetse bikaba bivugwa ko yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza.

Wizkid utorohewe n’ibihe bitoroshye, ntiyashatse kugira icyo atangaza kuri iyi nkuru. Gusa aya makuru yemejwe na Sunday Aare usanzwe umureberera inyungu, wavuze ko ari ukuri koko umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana.

Ikinyamakuru Pulse Nigeria, gutangaza ko Mrs Jane uretse kuba yari nyina wa Wizkid, yagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki we ndetse abiririmba mu ndirimbo yise ‘Joy’.

Amwe mu magambo y’iyo ndirimbo agira ati: “Nkiri muto mama yarambwiye ngo muhungu wanjye kurikira inzozi zawe ukomeze kwizera, kandi ijuru rizakubera intangiriro.”

Umuhanzi Davido uherutse mu Rwanda, ni umwe mu bafashe mu mugongo umuhanzi Wizkid wapfushije nyina umubyara. Ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yihanganishije Wizkid amubwira ko ari kumusengera muri ibi bihe bikomeye arimo.

Si Davido wafashe mu mugongo Wizkid, kuko na Burna Boy mu gitaramo yakoreraga muri Amerika yafashe akanya ko kunamira uyu mubyeyi witabye Imana, aho yasabye ibihumbi by’abafana bari mu Iserukiramuco rya Afro Nation gufata umunota umwe wo kunamira nyina wa Wizkid.

Wizkid ari mugahinda ko kubura umubyeyi we
Wizkid ari mugahinda ko kubura umubyeyi we

Ikinyamakuru The Vanguard cyatangaje ko kugeza magingo aya, hataramenyekana icyahitanye uyu mubyeyi.

Jane Dolapo Balogun asize abandi bana bavukana na Wizkid, barimo Yetunde Balogun na Lade Balogun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka