Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.
Kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe yatangaje ko kubera amapfa yateye iki gihugu, abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abagituye bazakenera inkunga y’ibiribwa.
Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere Umwarimu wigisha ku Ishuri ribanza rya E.P MUBAGO mu murenge wa Nkotsi witwa Harerimana Pascal basanze yiyahuye yimanitse akoresheje ‘Super Net’.
Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), rwemeje ko Sikubwabo Charles na Ryandikayo bapfuye, bakaba bari ku rutonde rw’abashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Guinée-Conakry, Gen Mamadi Doumbouya yagaragaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu rushimangira umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti biri hagati y’ibihugu byombi kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo.
Mata na Gicurasi ni amezi atarahiriye abaturage cyane cyane muri iyi myaka ya 2023 na 2024, kubera ibiza byakunze kubibasira, birabasenyera, ndetse bamwe bibambura ubuzima.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro aracakirana muri Kamarampaka.
Uwahoze ari perezida wa Malawi Peter Mutharika yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2025 kandi azakemura ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri Malawi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko ababarirwa muri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 bo mu kigero cy’urubyiruko biteganyijwe ko bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu kwezi kwa Nyakanga 2024.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iyo inzego z’abagore zikora neza ibibazo by’amakimbirane mu miryango, imirire mibi mu bana ndetse n’ubukene bitabaho ahubwo habaho iterambere.
Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano basuye abasirikare n’abapolisi bitegura ku jya muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi. Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe Tanzaniya ibitego 43-17, ndetse bongera bitwara neza batsinda igihugu cya Djibout mu mukino wa gatatu muri iri tsinda ibitego 45-13.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent, abaturage bakaba bawubonye mu murima w’ibirayi.
Abaturage batuye mu murenge wa Bigogwe mu gice cya Gishwati batangaza ko umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko bigatuma amata yabo yongererwa agaciro.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televisiyo y’Igihugu mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite izaba irengaho gato Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Abahagarariye inzego z’umutekano, Ingabo n’ibigo bitandukanye ku mugabane wa Afurika bateraniye mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurushaho guhugura no gukangurira abantu kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare ndetse no guhuza bimwe mu bisabwa n’amategeko mpuzamahanga mu kurengera (...)
Sandrine Uwase w’imyaka 21, utuye mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yatangiye kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi afite imyaka 18 y’amavuko.
Melinda French Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates bakaza gutandukana ariko bagakomeza guhurira mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, yatangaje ko ahagaritse imirimo ye yakoreragamo.
Abaturage bakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bakomeje gutakambira ubuyobozi mu nzego zose bireba, ngo zibafashe gukora uwo muhanda uhuza Intara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, kuko igihe cy’imvura nyinshi Nyabarongo yuzura igafunga urujya n’uruza rw’abawukoresha.
Kuva ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, amakuru yatangiye gukwirakwira avuga ko hari abakozi icyenda b’Akarere ka Rusizi basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite, ariko abandi bakavuga ko batabikoze ku bushake ahubwo babitegetswe n’ababakuriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko hari hakwiye gushyirwaho umwihariko wo kwibuka Abatutsi bishwe mu buryo bwihariye, muri bo hakabamo n’abishwe bataragira izina.
Ingabo na Polisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa.
Mukamana Annonciata (izina twahinduye), acururiza inkweto mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka ‘Down Town’ kuva mu mwaka wa 2018. Avuga ko kuva icyo gihe yishyura ubukode bw’umuryango acururizamo mu madolari ya Amerika, kandi ko buri mwaka igiciro kizamuka bitewe n’agaciro k’idolari.
Muri Indonesia, imyuzure ivanze n’amabuye n’imicanga ndetse n’ivu byo mu kirunga byamanutse ku musozi wa Marapi byishe abantu bagera kuri 43 ku Kirwa cya Sumatra mu Burengerazuba bwa Indonesia.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko babajwe no kuba abazi ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside batayatanga, kuko imibiri y’ababo ishyingurwa mu cyubahiro, iboneka ntawe utanze amakuru.
Intumwa zaturutse mu Muryango w’abibumbye, ziyobowe na Michael Mulinge KITIVI, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubufasha mu by’ubushobozi, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Umunyakenya wagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu muri Arabiya Sawudite (Saudi Arabia), yari agiye kwicwa, bihagarikwa ku munota wa nyuma kubera ubukangurambaga bwo mu rwego rwo hejuru burimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bumutabariza.
Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyakora we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.
Ubusanzwe, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’urubara cyangwa ibibara yitwa ‘Vitiligo’ mu ndimi z’amahanga, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu minsi itatu gusa y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, urubyiruko 400 aribo bifotoje kugira ngo babone indangamuntu n’ubwo iyi serivisi ikomeza mu Mirenge yose.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Bellancilla Nyirajyambere uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda (CNF), avuga ko abagore badakwiye gutegereza abababwiriza kwiyamamariza kujya mu myanya ifata ibyemezo kuko ari bo ubwabo bakwiye kwiyumvamo ibyo bashaka, cyane ko banashoboye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iteye mpaga (Forfait) y’ibitego 20-0 ikipe ya Kenya itabashije kuboneka ku kibuga, mu mukino wa mbere w’irushamwa #IHFTrophy rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu karere ka Gatanu riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagaragaje abantu kugeza ubu bari kuri lisiti y’itora, bakaba bemerewe gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Nyuma y’igihe kitari gito hifuzwa ko habaho urwibutso rwa Jenoside rwasobanurwamo amateka ya Jenoside mu Karere ka Huye, aho ruzubakwa hamaze kurambagizwa none ubu hari gushakwa ubushobozi bwo gukora inyigo yo kurwubaka.
Nyuma y’imyaka ine batagira icyo bavugira mu ruhame kuri Rayon Sports, abahoze bayobora ariko mu 2020 bagasabwa kuyijya kure ubwo habaga amatora ya manda iri kugana ku musozo, bagize icyo bayivugaho ndetse no kubyo kuba bazagaragara mu matora yo mu Kwakira 2024.
Ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, abasaga 150 barimo abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Cameroun, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Yaoundé, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi (...)
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo (...)
Ikipe ya APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal mu mukino wa gatandatu wa Sahara Conference amanota 79-54 ihita isezerewa mu irushanwa itabonye itike y’imikino ya 1/4 izabera i Kigali.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Guinée-Conakry avuga ko Perezida Paul Kagame ategerejwe muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 mu ruzinduko rw’akazi.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports barimo Paul Muvunyi bagaragaye mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-2024.
Akarere ka Burera kiyongereye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, twiyujurije inyubako y’ibiro ajyanye n’icyerekezo.
Bamwe mu babyeyi baranenga abayobozi batarerera ku bigo by’amashuri bayobora, kubera ko bigaragaza ko baba batizeye ireme ry’uburezi bwaho, bagahitamo kubajyana ahandi.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye u Burundi kudakomeza kuyitwerera ibibazo byabwo nyuma y’uko iki gihugu kizamuye ibirego birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade ziherutse guterwa mu Mujyi wa Bujumbura ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.
Ambasaderi Isaï Murashi, yagaragaje ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu mwaka w’1994 kandi ko bitari ubwa mbere kuko hari n’iyo zahagaritse mu mwaka w’1988.