Urubyiruko by’umwihariko urwo mu Karere ka Ruhango, rusanga baramutse bitabiriye ku bwinshi ubuhinzi bwa Kawa, byarushaho kubafasha mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako, JADF Ruhango, baratangaza ko bagiye kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bita kuri ba nyakabyizi bacukura imicanga na kariyeri, nyuma y’umwiherero w’iminsi 4 bagiriraga mu Karere ka Huye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) Éléonore Caroit, kuri uyu wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Pariki y’Igihugu y’Akagera iravuga ko iteganya kunguka cyane mu mwaka wa 2028, igashingira ku mubare w’abayisura ukomeje kuzamuka, ku kunoza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no ku isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Abajyaga basebya u Rwanda bakoresha amazina atazwi kuri X bafatiwe ingamba zizatuma bamenyekana abo ari bo n’ibihugu baherereyemo.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abahinzi ba Kawa, basanga ubuhinzi bwa gakondo bw’Ikawa bari bararazwe butagitanga umusaruro uhagije, biyemeza gusazura no kurandura ibiti byazo birimo ibyari bimaze imyaka irenga 30, kugira ngo bongere umusaruro.
Kuri uyu wa Gatatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika yatanze uburenganzira bwo gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 ku makipe yo muri Sudan Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh SC zimaze igihe zibisabye.
Kuri uyu wa Gatatu, Depite Nizeyimana Pie yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere guhagurukira ikibazo cya Rayon Sports kuko abakunzi bayo bakwiriye kurindwa agahinda.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie Louise Mushikiwabo yavuze ko intambara n’imidugararo byugarije ibihugu bivuga Igifaransa; biturutse ku matora aba atavugwaho rumwe, ndetse n’intambara hagati y’abaturage n’ibindi.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF) yatangaje impinduka mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2027, kizabera mu bihugu bitatu Uganda,Kenya na Tanzania.
Nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda, kuri ubu impande zombi zatangaje ko zemeranyije binyuze mu bwumvikane guhagarika amasezerano y’imikoranire, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama, ndetse n’ayo kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.
Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, arasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu gihugu cyabo, ariko hakaza n’abagabo, kuko mu bataha buri gihe baba ari abana n’abagore.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Tunisia Mohamed Chelly wari wayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports Fall Ngagne na Ndikumana Asoumani bari bamaze igihe baravunitse bavuze ko bagarutse mu kibuga aho byitezwe bakina umukino wa AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bagiye kubaka Laboratwari y’icyitegererezo izafasha mu bijyanye no gupima no kugenzura indwara zituruka ku nyamaswa.
Abakinnyi Hirwa Kelia na Ndekwe Kellys mu cyiciro cy’abakuru ni bamwe mu bakinnyi begukanye irushanwa rya Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2025 ryabereye mu mujyi wa Kigali.
Ku itariki 17 Ugushyingo 2025, inkuru yiriwe ivugwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko izo muri Tanzania, ni iy’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yashyize umukobwa we hamwe n’umukwe we, muri Guverinoma nshya ya Tanzania.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryashimiye u Rwanda intambwe rugaragaza mu kongera ubushobozi mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura, gukingira no kongera ubumenyi mu baturage, risaba n’ibindi bihugu kurwigiraho mu gihe Isi yose iri mu rugendo rwo kurandura iyi ndwara, ikomeje kwibasira abagore kurusha (…)
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe ufatanya na murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bukomeye bukubiyemo agahinda ndetse n’ubuzima bushaririye akomeje gucamo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye Madamu Brigitte Marcussen, intumwa yihariye ya Danemark mu karere k’Ibiyaga Bigari. Baganiriye ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu ndetse n’ibimaze kugerwaho mu Karere.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Emmanuel Ganza, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kuko ari mu rugo, kandi hamurutira ahandi hose yaba atuye ku Isi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubusinzi bukomeje kwiyongera mu batwara ibinyabiziga kubera ko mu cyumweru kimwe gusa, hafatwa abantu bari hagati ya 15-20, batwaye ibinyabizaga banyweye ibizindisha.
Nyuma yo kugera mu ijonjora rya nyuma rya kamparamaka mpuzamigabane mu gushaka itike cy’isi 2026, isezereye Nigeria kuri penaliti 4-3 banganyije igitego 1-1 mu minota 120, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isigaje nibura imikino ibiri ngo yongere gukina iri rushanwa iherukamo mu myaka 51 ishize mu 1974.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga, bakaba bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka (2025), bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo uzwi nka ‘Edified Generation’, rwibukijwe ko kwiga byonyine bidahagije kuko bakeneye no kugira indangagaciro.
Mu gihe habura gusa iminsi ibiri kugira ngo u Rwanda rwakire Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), bimwe byo izibandaho birimo iterambere ry’abagore n’urubyiruko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo binyuze mu itangazo ryatanzwe na Paul Muvunyi uyobora Inama y’Ubutegetsi, hatangajwe ko Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports yari yatumije isubitswe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports Paul Muvunyi, yatangaje ko Inteko Rusange idasanzwe yari yatumije isubitswe.
Imvura nyinshi yaguye muri Vietnam ejo ku Cyumweru yari 15 Ugushyingo 2025, yateje inkangu maze igwira imodoka yari itwaye abagenzi, 6 muri bo bahasiga ubuzima.
Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, bibukijwe kurushaho kwirinda indwara y’ibicurane yongeye kugaragara ku bantu benshi.
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza isinywa ry’amasezerano ya Doha, yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025.
Soldat Mbale Hafashimana ni umwe mu Banyarwanda bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari kumwe n’umuryango we. Avuga ko bakiva mu Rwanda bahise bajya mu nkambi ya Mugunga (RDC), imaze gusenywa berekeza ahitwa Lubero, aho (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025, Ikigo gishya cya Polisi gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibinyabiziga (Contrôle technique), giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere Gasabo, cyatangiye kwakirirwamo ibinyabiziga byiganjemo moto n’amakamyo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yibukije Abanyarwanda ko bakwiriye kwirinda cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko indwara y’ibicurane yiyongera cyane ugereranyije n’ibindi bihe, kuko ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A, ari yo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu butangaza ko bwesheje 100% umuhigo bwihaye wo gukora amadosiye mu mwaka wa 2024-2025, kuko bwari bwahize gukora nibura 96% ariko burarenza bukora 96.4%.
Mu mikino ya shampiyona ya volleyball yakomezaga kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Ugushyingo, Ikipe ya Police VC y’abagore bigoranye yatsinze Kepler naho APR VC yihaniza Gisagara yari itaratsindwa muri shampiyona
Umushinga w’Ikigo Re-Banatex ni wo wahize iyindi yahataniraga ibihembo mu irushanwa ngarukamwaka ryiswe ‘Hanga Pitchfest’, rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga yitezweho impinduka, wegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni 50Frw.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, yatumije Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports amenyesha inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.
Kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, Rachael Ruto mu Biro by’Umuryango Imbuto Foundation, amugaragariza ibikorwa by’uyu Muryango mu bijyanye n’Ubuzima, Uburezi no guteza imbere ubumenyi.
Kuri uyu wa Gatanu, habaye tombola y’Igikombe cya Afurika muri Handball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2026, aho rwahuriye mu itsinda rya mbere ririmo Algeria.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yasuye Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today, ashima ibikorwa byacyo, yizeza gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’iki kigo.