Umwana akenera kunywa amazi kurusha n’umuntu mukuru

Abana bakenera kunywa amazi kurusha n’abantu bakuru, kuko bo imibiri yabo iba igikura, kandi ikeneye amazi ahagije.

Ni byiza gushyiraho uburyo buhoraho bwo guha abana amazi
Ni byiza gushyiraho uburyo buhoraho bwo guha abana amazi

Nk’uko tubikesha www.partena-ziekenfonds.be/fr, amazi agize 60% by’imibiri y’abana, ariko bo akenshi ntibagaragaza ko bafite inyota, niyo mpamvu umuntu mukuru ubareberera, agomba kubaha amazi kenshi kugira ngo imibiri yabo ibone ahagije.

Kuzirikana guha abana amazi ni byiza kurusha kubaha imitobe n’ibindi binyobwa.

Dore ingano y’amazi umwana akwiye kunywa

Umwana ufite hagati y’umwaka umwe kugeza ku myaka itatu, yanywa mililitiro 500 z’amazi ku munsi, kongeraho amata.

Umwana ufite hagati y’imyaka itatu n’itandatu yanywa amazi hagati ya mililitiro 500 na litiro ku munsi.

Umwana ufite hagati y’imyaka itandatu na cumi n’ibiri, yanywa litiro imwe n’igice y’amazi ku munsi.

Akenshi abana ntibaba bashaka kunywa amazi, niyo mpamvu umubyeyi cyangwa umuntu ubarera, abashyiriraho igihe cyo kunywa amazi, yaba mu gitondo, cyangwa igihe bagiye koza amenyo, cyangwa se bitegura gufata ifunguro ryabo.

Uretse ibyo kandi kandi, hari ibintu byinshi amazi afasha umubiri w’umuntu. Kigali Today yabateguriye ibigera kuri 15.

1. Amazi ni aya mbere mu gufungura ibyo umuntu yariye

Nubwo amazi ataryoha ntanabihe, akaba atagira n’ibara, ariko amazi ni cyo kintu kirusha ibindi binyobwa byose gufungura ibyo umuntu aba yariye cyangwa yanyoye.

2. Amazi aringaniza urugero rw’ ubushyuhe mu mubiri w’umuntu

Abantu benshi bazi ko iyo hashyushye cyane, ari ngombwa ko banywa amazi, ariko se mwari muzi ko no mu gihe hakonje kunywa amazi ari ngombwa? Kunywa amazi no mu gihe hakonje ni byiza, kuko nibwo umuntu aba ashobora kugira ikibazo cy’umwuma, kuko umubiri ukora cyane ushaka kugumana ubushyuhe nubwo hakonje. Niyo mpamvu rero ari ngombwa kunywa amazi menshi.

3. Amazi atuma umubiri w’umuntu ubona umwuka mwiza

Amazi atuma mu mubiri w’umuntu hahora ubuhehere, ubwo buhehere bukaba ari ikintu cy’ingirakamaro ku ngingo zo mu mubiri, cyane cyane ibihaha kuko bikenera ubukonje buri ku rugero rwo hejuru kugira ngo bishobore gukora neza.Ubushakashatsi bwerekanye ko hari isano iri hagati yo kunywa amazi ahagije n’igabanuka ry’indwara ya Asima ku bantu bayirwara.

4. Amazi agize igice kinini cy’umubiri w’umuntu

Hafi 70% by’umubiri w’umuntu bigizwe n’amazi.Ni yo mpamvu rero kunywa amazi ari byiza, kugira ngo afashe mu mikorere y’umubiri wacu.

5.Amazi asukura mu mubiri w’umuntu ‘DÉTOXIFIER’
Akenshi umubiri w’umuntu winjiza ibihumanya bituruka ku bintu bitandukanye bimukikije. Kunywa amazi rero ni uburyo bworoshye kandi bw’umwimerere bwo gusukura umubiri wacu, iyo akaba ari nayo mpamvu umuntu yagombye kunywa amazi menshi.

6. Amazi aringaniza urugero rw’isukari mu maraso

Urugero rw’isukari iri mu maraso y’umuntu ni ikintu cy’ingenzi ku buzima bwe, ndetse no ku mibereho ye myiza muri rusange .Ni ngombwa rero guhora umuntu agenzura ko urwo rugero rw’isukari rutazamuka,hifashishijwe kunywa amazi no kurya imbuto.

7. Amazi afasha mu kugabanya ibiro ku bantu babyifuza

Ubushakashatsi bwakoze n’umuryango w’Abanyamerika witwa “American Chemical Society” bwagaragaje ko abantu bakuru banywa amazi mbere yo kurya, barya ibyo kurya bicyeya, bityo bakaba batakaza ibiro mu buryo bworoshye.

8.Kunywa amazi ni uburyo bwiza bwo kurwanya impatwe

Mu ngaruka nyinshi umuntu ahura na zo iyo atanywa amazi ahagije, harimo kurwara impatwe(constipation).Amazi rero, atuma igogorwa ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza, iyo akaba ari mpamvu aba agomba kunywa ahagije.

9. Kunywa amazi bitera akanyamuneza

Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa amazi, bituma umuntu agira akanyamuneza, kuko abo bashakashatsi basanze abantu babuze amazi mu mubiri, akenshi barangwa n’umushiha no kumera nk’abihebye.

10. Amazi afasha mu mikorere y’ubwonko bw’umuntu

Ibura ry’amazi mu mubiri w’umuntu cyangwa ikibazo cy’umwuma, ryabangamira imikorere y’ubwonko, ibyo bikaba byagira ingaruka ku mitekerereze ye cyangwa se bikamutera kujya yibagirwa bidasanzwe.
11.Amazi yaba umuti ku bantu bahora babara umutwe
Hari abantu bakunda kugira ibibazo byo kubabara umutwe, ubwo bubabare buba bushobora kuba buterwa no kutanywa amazi ahagije.Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu batanywa amazi ahagije, ari bo bakunda guhura n’icyo kibazo .

12. Amazi ashobora kuvura abantu bakunda kurwara ibishishi

Kunywa amazi ahagije, byafasha abantu barwara ibishishi, kuko amazi atuma ibyo bishishi bikunze kuza ku ruhu rwo mu maso bishir, kuko kunywa amazi ahagije, bikumira ikwirakwira ry’udukoko’bacteries’, dutera ibyo bishishi.

13. Amazi ni meza ku nyama z’umubiri w’umuntu

Iyo umuntu anywa amazi ahagije, n’inyama zigize umubiri we ziba zifite amazi zikeneye, ibyo bikaba ari ibintu bya ngombwa cyane mu mikorere yazo, ibyo bikaba bizirinda impanuka zishobora guterwa no kuba zitabona amazi ahagije, harimo nko kuba zakomereka ku buryo butandukanye.

14. Amazi ashobora kongerera imbaraga uyanywa

Iyo umuntu atanywa amazi ahagije, usanga agaragaza ibimenyetso by’umunaniro. Ibyo biba bisobanuye ko ingingo zifasha cyane mu mibereho y’umuntu, ziriho zikora cyane kugira ngo zishobora kugeza umwuka mwiza (oxygène ) mu maraso . Kugira ngo umuntu arwanye uwo munaniro uba uterwa no kubura amazi ahagije, aba agomba kunywa ikirahuri cy’amazi aho kunywa ikawa nk’uko hari abahitamo kunywa ikawa mu gihe bumva bananiwe.

15. Amazi ashobora gufasha mu gutera akabariro

Umuntu udakunda kunywa amazi, ashobora kugira ikibazo mu gihe ari gutera akabariro. Hari abantu bajya bahura n’ibibazo byo kubura ububobere cyangwa bakagira ububobere budahagije, bityo igikorwa barimo kikabagora, ariko ibyo ni ibibazo bishobora gukemurwa no kunywa amazi ku rugero ruhagije gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane kubyiza byamazi mutugejejeho Arikos numwana wuruhinja wayamuha ntakibazo yamuterara. murakoze

Ange yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka