Ibi ni bimwe mu byarinda umusatsi wawe gupfuka

Hari abantu baba bari basanganywe imisatsi myiza, ibyibushye, ubona ko ifite ubuzima, nyuma y’igihe runaka, ukabona ya misatsi itangiye koroha bidasanzwe, ikajya ipfuka, uko umuntu asokoje akabona imisatsi myinshi yarandutse isigaye mu gisokozo.

umusatsi ukenera kwitabwaho kugira ngo udacikagurika cyangwa ugapfuka
umusatsi ukenera kwitabwaho kugira ngo udacikagurika cyangwa ugapfuka

Hari ibyo umuntu yakora agafasha umusatsi we gukomera ukagira ubuzima. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira, nk’uko Kigali Today ibikesha urubuga rwa Interineti www.matrix.com

1. Gukoresha imiti cyangwa amavuta meza mu mutwe

Umuntu ufite ikibazo cy’umusatsi ugenda wangirika ashobora gusanga umuganga akamubwira impamvu umusatsi we upfuka, akanamuha umuti wamufasha. Ashobora kandi kureba umuhanga mu byo gutunganya imisatsi, akamufasha kumenya impamvu itera icyo kibazo, akamubwira n’amavuta yajya akoresha kugira ngo umusatsi we ugarure ubuzima.

Umuntu ufite ikibazo cy’umusatsi woroshye cyane kandi upfuka, ntagomba gukoresha imiti bita “shampoo” ituma umusatsi wuma cyane, ahubwo ngo agomba kuwushyiramo intungamubiri “protein” zigenewe umusatsi. Abahanga mu byo gutunganya imisatsi basaba ko ushyira protein mu musatsi agomba kuyisiga ahereye ku mizi y’umusatsi, ni ukuvuga akayisiga ahereye aho umusatsi utereye.

2. Kugabanya gukoresha mu musatsi ibintu bikorerwa mu nganda

Guhora umuntu ashyira ibintu biva mu nganda mu musatsi we, biwutera kwangirika kurushaho. Ibyo ni nk’amabara bashyira mu musatsi, ibyo bita “teinture” mu rurimi rw’igifaransa, ugasanga imisatsi bayigize umweru, umuhondo, n’andi mabara umuntu ashatse. Iyo bikozwe igihe kirekire na byo byangiza umusatsi bigatuma woroha bikabije.

Imwe mu miti ikorerwa mu nganda ivugwaho kwangiza umusatsi
Imwe mu miti ikorerwa mu nganda ivugwaho kwangiza umusatsi

Ku bantu bakunda gushyira amabara mu misatsi yabo, ngo bagombye kubanza kugisha inama abahanga mu byo gutunganya imisatsi, bakababwira “proteins”zikoreshwa mu gihe umuntu yashyize teinture mu musatsi bityo bikawurinda kwangirika.

3. Imisatsi yoroshye cyane ngo izirana n’ubushyuhe bukabije

Abantu bafite imisatsi yoroshye cyane bakwiye kuyirinda ubushyuhe bukabije. Nko mu gihe bameshe mu mutwe, ngo si byiza ko umuntu ayumutsa akoresheje ibyuma byitwa “flat irons”, cyangwa ajye mu bindi byuma byagenewe kumutsa umusatsi byitwa “cask”, kuko bituma umusatsi woroha cyane ukajya unapfuka kenshi.

4. Kumesa mu mutwe kenshi bifasha umusatsi gukomera

Ikindi gifasha umuntu ufite umusatsi woroshye bikabije kugarura ubuzima, ngo ni ukuwumesamo kenshi, nyuma akawumutsa akoresheje igitambaro ‘towel’, cyagenewe guhanagura amazi mu mutwe no ku mubiri w’umuntu umaze gukaraba akirinda ibyuma byumutsa umusatsi bikoresha amashanyarazi.

Iyo arangije kuwumutsa afata amazi y’akazuyazi make, agashyiramo amavuta y’umwimerere akomoka ku bihingwa yitwa ‘coconut oil’ (utuyiko tubiri duto), ‘olive oil’(akayiko kamwe gato), akavanga, nyuma agasiga mu musatsi ahereye aho utereye.

5. Imirire iboneye na yo ifasha umusatsi kugarura ubuzima

Kwangirika k’umusatsi, ngo bishobora guterwa n’ibyo umuntu arya, n’ingano y’intungamubiri yinjiza mu mubiri we. Kuba umuntu atabona intungamubiri zihagije bishobora gutuma umusatsi we wangirika.

Intungamubiri (vitamine) abantu bakura mu mafunguro bafata, na zo zigira uruhare mu gutuma umusatsi ugira ubuzima bwiza. Hari nka Vitamine C na B, umuntu asanga muri karoti, mu mafi, mu magi no muri sardine.

Hari kandi n’intungamubiri yitwa ‘silica’ iboneka muri porici, mu muceri, muri kokombure, mu mboga z’amashu no mu mbuto z’ibihwagari, iyo ikaba ifasha umusatsi n’inzara kugira ubuzima bwiza.

‘Calcium’, iboneka mu bikomoka ku mata, mu mafi no mu mboga rwatsi, na yo ifasha mu gutuma umusatsi ugarura ubuzima, ugakomera ntupfuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka