Nyaruguru: Firime z’imibonano mpuzabitsina ziri guteza ubushyamirane mu bashakanye

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko iwabo hari abashakanye bashyamirana biturutse ku bagabo bareba firime z’abakora imibonano mpuzabitsina, bashaka kuzigana ntibabyumvikaneho n’abagore babo.

Abagabo ngo bahugira muri aya mafirime, ibyo babonye bagashaka kubikoresha abagore babo bigateza umwiryane
Abagabo ngo bahugira muri aya mafirime, ibyo babonye bagashaka kubikoresha abagore babo bigateza umwiryane

Uwitwa Kamanzi Xaverine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore i Nyagisozi, atanga urugero rw’umubyeyi wigeze kumugisha inama amubaza icyo yakora kuko atumvikanaga n’umugabo we biturutse kuri bene izo firime uwo mugabo areba.

Agira ati “umugabo w’uwo mugore abirebera muri terefone, akaza yasinze, agasaba umugore gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bumeze nk’ubwo yabonye.”

Uwo mugore ngo yabyanze avuga ko ntaho arabibona, abwira umugabo we ko natemera ko babigenza uko basanzwe babikora, ahitamo kwisubirira iwabo.

Kamanzi ati “umugore yaje kubimbwira, arira, angisha inama, ariko sinabashije kumufasha gukemura icyo kibazo kuko nari ntarabona umwanzuro ngifatira.”

Musabyimana Mariyamu na we w’i Nyagisozi, we avuga ko hari mugenzi we baturanye wemereye umugabo gukora ibyo yabonye muri izo firime, ariko byaje kumuviramo kubyara bimugoye, kuko hari ibice by’umubiri we bitari bigikora neza.

Uwikunda Odette, umukozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko na we hari abagore bajya baza kumuregera abagabo babo baba bashaka kubahohotera muri ubwo buryo.

Icyakora ngo abamugezaho ibyo bibazo ntibaraba benshi, kuko haza nka 2 ku gihembwe.

Agira ati “iyo baje kundeba ntumira abagabo nkababwira ko ibyo ari ibintu byaturutse mu bazungu, ahanini baba babikora kugira ngo bibonere amafaranga, bityo bikaba atari ibyo kwigana.”

Umusaza witwa Nkurunziza Innocent na we wo mu Murenge wa Nyagisozi, avuga ko iby’izo firime ajya abyumva ariko ko we atarabireba kandi atanabyifuza.

Agira ati “Njyewe ntekereza ko tugomba gukomeza kugendera ku muco wacu. Icyakora hagize ushaka kugenda nk’umuzungu, azabanze abyigishe umugore we bagende kizungu.”

Icyifuzo cy’abo bagezwaho ibibazo by’ihohoterwa, ni uko habaho gusobanurira abaturage muri rusange iby’izo firime.

Uwikunda agira ati “Habayeho kubiganiriza abaturage, bagasobanurirwa ibya ziriya firimi, byagenda neza.”

Naho Musabyimana we atekereza ko byari bikwiye kwamaganwa, kugira ngo abagore bagire umutekano.

Ati “bigira ingaruka cyane, nkaba mbona Leta yajya ibitangaho inyigisho, bikagabanuka ku matelefone, abantu ntibabirebe cyane.”

Dr. Patrick Rwagatare, impuguke mu bumenyi bw’imitekerereze ya muntu, akaba n’umuyobozi w’ikigo gifasha abagizweho ingaruka no gukoresha ibiyobyabwenge cy’i Huye, avuga ko we yari asanzwe azi ko bene ziriya filime zikunze kurebwa n’abakiri batoya, kubera amatsiko, ariko ko na bo zibagiraho ingaruka.

Ati “Biriya ni filime bakina, bagashyiramo amakabyankuru kuko baba bashaka kuzigurisha. Umwana udafite ubunararibonye bishobora kumugiraho ingaruka kuko aba yibwira ko ari ko bigenda kandi atari byo.”

Anavuga ko imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ari ingenzi kuko ituma abantu bororoka kandi ikanabaha ibyishimo bisangiwe, ariko ko mu gihe hajemo kutabyumvikanaho ishobora gutuma umuryango usenyuka.

Ni na yo mpamvu avuga ko bariya bagabo b’i Nyaruguru cyangwa n’abandi bareba ziriya filime bagashaka gukora nk’ibyo bazibonyemo bakwiye kubigendamo neza.

Ati “Hari abashakanye bashobora gukoresha izo filime zikabafasha kunganira ibyishimo byabo, kuko bagira ibyo batoranyamo, kandi bakabanza kubiganiraho. Ni ukuvuga ko abataragera kuri urwo rwego bo, ibyiza ni uko babyitondera.”

Ikindi kandi, ngo kureba ziriya filime bishobora gutera n’ibindi bibazo byo mu mutwe, cyane cyane ku bakiri batoya, kuko bishobora kuzabaviramo kudashobora gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo busanzwe.

Kubera ko ngo ziriya firime zitera uzireba gushaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, igihe zateje amakimbirane mu rugo cyangwa igihe uwazirebye yatinye kubibwira uwo bashakanye, bishobora kumutera kumuca inyuma cyangwa guhohotera abana batoya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

NCAKAKUREBA IZO FIRIMI

JANVIE yanditse ku itariki ya: 12-02-2024  →  Musubize

Turabakunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeee

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 21-10-2023  →  Musubize

Nimubareke

Alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2023  →  Musubize

Ndaka umukunzi wumukobwa utarengeje 20 nita davind mperereye kaonza

david yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

FIRIMENYARWANDA

FURAHA yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

Ndagira inama abareba pornography guhita bazihagarika kuko nyuma bibagiraho ingaruka,Umuntu wese umugore cyangwa umugabo ubiteba iteka umuburi we uhita wifuza gukora imibonano mpuzabitsina,iyo atamufite hafi atangira ingeso yo kwikinisha,gushaka gusambana n’uwo ari wese yabona hafi,utabikoze na we igitsina cye gitangira gutakaza ubushobozi bwacyo ariho have kurangiza vuba ku bagabo Kandi kubikira ntibyoroshye abagore bo bashobora kutarangiza bityo ibyishimo byabo ntibigerweho.Tekereza ugize inyota ntumywe amazi umererwa Ute?ushatse kwihagarika bigahagarara uruhago ntirugira ikibazo?Ngayo rero ingaruka ni nyinshi ni naho uzasanga bamwe bafite ipfumwe ry’ututsina twabo kuko bagiye badukubakuba kenshi cyane ubushobozi bugakendera.

Anthony yanditse ku itariki ya: 6-11-2018  →  Musubize

Firime z’imibonano mpuzabitsina ni Pornography.Ni mbi cyane kubera ko zituma abagabo n’abagore benshi bazireba,bashaka kwigana ibyo babonye mu mashusho,iyo bagiye "gutera akabariro",bigatera ikibazo.Bituma cyanecyane Abagabo bashaka "kwigana" positions babonye mu mashusho n’ibindi.
Iyo umugore yanze ko babyigana (to imitate),abagabo bamwe bajya kubishaka ahandi bemera kubyigana.Baliya baba mu mashusho ya Pornography,bose baba ari "indaya".Tujye twirinda Porno,kuko yadutera ubusambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

karake yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka