Urusenda rwinshi cyane rushobora kugutera kanseri yo mu kanwa - Menya ibyiza n’ibibi byarwo

Urusenda ni urubuto rutukura, rukundwa n’abantu batandukanye, hari n’abadashobora gufata ifunguro ryabo batarubonye. Abenshi bavuga ko rubongerera ubushake bwo kurya nubwo baba batabishakaga cyane, abandi bakavuga ko rutuma bumva ibyo kurya bibaryoheye kurushaho iyo babishyizemo urusenda.

Abahanga iyo barebye uburyo urusenda ruremye barubarira mu mbuto aho kuba uruboga
Abahanga iyo barebye uburyo urusenda ruremye barubarira mu mbuto aho kuba uruboga

Nk’uko tubikesha urubuga femmeactuelle.fr, hari abarya urusenda kuko bazi ibyiza byarwo, byo kuba rutuma abarurya barama, bakabaho igihe kirekire, ariko rufite n’ibindi byiza ari byo tugiye kubagezaho.

Urusenda ni intwaro yo kurwanya umubyibuho ukabije

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Wyoming muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bagaragaje ibyiza by’ubutare bwa “capsaïcine” iboneka cyane mu rusenda, ari nay o ituma urusenda rwokera mu kanwa. Si byiza kurya urusenda rwinshi, kuko bishobora kubangimira amara y’umuntu cyane ko aba yoroshye.

Urusenda rugira ubushobozi bwo guhindura ibinure bibi, rukabihinduramo ibyiza.

Nk’uko byemejwe n’umwe mu bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Wyoming witwa Vivek Krishna, kurya urusenda bishobora kugabanya ibiro, kuko ubushashatsi bwakorewe ku mbeba, zikagaburirwa neza, ariko bakaziha n’urusenda ruringaniye, nyuma y’ubushakashatsi basanze imbeba zaryaga urusenda zitariyongereye ibiro. Kuko urusenda ruba rwongereye ubushyuhe mu mubiri, bigatuma ukora cyane, bityo n’ibinure byibitse mu mubiri bigashya bigashonga.

Urusenda rurinda uturemangingo tw’umubiri (cellules) kwingirika, bityo bikawurinda indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, na za kanseri zitandukanye.

Urusenda rugira ubwonko butandukanye bwa vitamine E . Iyo vitamine E ikaba igira uruhare mu gukumira indwara zinyuranye nka kanseri zimwe na zimwe, indwara zifata ku bwonko n’indwara.

Urusenda rugira vitamine C, iyo vitamine C ikaba ifasha ubuzima bw’amagufa, amenyo, ishinya.Ikindi kandi iyo Vitamine C ituma mu gihe umuntu akomeretse akira vuba.

Urusenda rugira vitamine B6. Iyo vitamine ifasha mu ikorwa ry’amaraso, ituma umwuka mwiza “oxygène” utembera mu mubiri, ndetse yongerera umubiri ubudahangarwa .

Urusenda rugura ubutare butandukanye nka “fer”, “manganese” na “cuivre”. Ubwo butare bugira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amaraso, kurinda imitsi itembereza maraso kwangirika.

Mu gihe umuntu ariye urusenda akumva rumubanye rwinshi, ntagomba kwitabaza amazi kuko ntacyo yamumarira, ubutare bwa “capsaïcine”, buba mu rusenda ntibuvanwaho n’amazi, ahubwo umuntu yitabaza ikintu cy’amavuta menshi cyangwa gifite ibinure nka foromage, amata, cyangwa se akayiko gato k’amavuta ya olive.

Ku rubuga healthline.com, bo bavuga uburyo butandukanye bwo gutegura urusenda, harimo kuruteka, kurwumisha bakarusya nyuma bakarurya ari ifu.

Kuri urwo rubuga basobanura akamaro ka Vitamine zitandukanye ziba mu rusenda nka Vitamin C, Vitamin B6 na Vitamin K1. Iyo Vitamine K1 igira uruhare rukomeye K1 mu kurwanya ukwipfundika kw’amaraso, mu buzima bwiza bw’amagufa no mu mikorere myiza y’impyiko.

Urusenda kandi rwigiramo ubutare bwa “Potassium”iyo ikaba igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, gusa bisaba ko ruribwa mu rugero ruringaniye.

Urusenda rugira rukize ku byitwa “beta carotene”,iyo igeze mu mubiri w’umuntu urayifata ukayikinduramo Vitamine A ukenera.

Urusenda rugabanya ububabare, kubera ya “Capsaicine”, rugira ituma umuntu yumva ameze nk’ushya mu kanwa iyo aruriye rwinshi nyamara adashobora kubona udusebe rwamuteye, ni yo ituma atumva ubundi bubabare .

Gusa nubwo urusenda rufite ibyiza byinshi hari n’ibibi byarwo

Ku rubuga healthline.com n’ubundi, tuhasanga ibibazo bishobora guterwa no kurya urusenda ku bantu bamwe.

Urusenda rushobora gutuma umuntu ababara mu gifu bigakurikirwa n’impiswi, bikaba byanatera abantu bamwe ibibazo mu mara.

Urusenda ruvugwaho ibibi n’ibyiza ku bijyanye n’indwara ya kanseri, kuko hari ubushakashatsi bwakorewe mu Buhinde bugaragaza ko umuntu ukunda kurya urusenda rushobora kumuteza ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa cyangwa se iyo mu muhogo.

Icyo umuntu akwiye gufata aha, ni uko ubushakashatsi bugikomeza, kuko ubwo bwatangajwe ntibuvuga ko uresenda rutera kanseri, ahubwo buvuga ko iyo umuntu arya rwinshi, aba yiyongerera ibyago byo kuba yayirwara.

Icyiza ni uko umuntu yarya urusenda mu rugero ruringaniye,kandi akabanza kumenya niba umubiri we urwihanganira, kuko nk’uko twabisobanuye hari abo rugiraho ingaruka mbi. Ariko hari n’abarukoresha rukabazanira ubuzima bwiza.Abarurya bakagira ibibazo bitandukanye harimo n’ibijyanye n’igogora, bagirwa inama yo kurureka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Murakoze ku nama zanyu

Niyikomeye syliac yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Ruterakanyamuneza

Mbaraga wowese yanditse ku itariki ya: 12-12-2022  →  Musubize

Rero njye ndarurya nkanaruhekenya

Mbaraga wowese yanditse ku itariki ya: 12-12-2022  →  Musubize

Turye neza urusenda

Paaa yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Urasekana ngo banditse amakosa nawe uyakora.
Haaahaaa ngo biteye agahinda kubonya
Kuburyo, isi byose ni amakosa wakoze kandi ushobora kuba utabibona.
Umenye ko nawe wakwibeshya kuko inyuma y’akitso buri gihe ushyiramo akanya.
Ntuzongere, ujye ubanza ukure umugogo uri mu jisho ryawe
Imana ikurinde

masomaso yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Mubwire ntazongere. Yigize umuhanga akosorera abantu mu uruhame. Iyo ajya mu gikari ntibyari gukunda!

Paaa yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Urasekana ngo banditse amakosa nawe uyakora.
Haaahaaa ngo biteye agahinda kubonya
Kuburyo, isi byose ni amakosa wakoze kandi ushobora kuba utabibona.
Umenye ko nawe wakwibeshya kuko inyuma y’akitso buri gihe ushyiramo akanya.
Ntuzongere, ujye ubanza ukure umugogo uri mu jisho ryawe
Imana ikurinde

maso yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Inkuru ni nziza,ariko uge wandika ibintu, ubanze ubinyuzemo amaso kuburyo ugabanya amakosa mu myandikire yawe. Biteye agahinda kubonya wandika amakosa nkaho utazi ibyo urimo ko ari amasomo uri guha abantu b’isi hose.

Hopa yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

ni nkayo yose da nawe reba neza hari mo amakosa!!!!!!

ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka