Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abikorera guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga no gukora mu buryo budasanzwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko bifuza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabera isomo amahanga n’Isi yose, mu gukumira ibindi byaha n’ubwicanyi bufite isura nk’iyayo, aho bushobora kuba.
Umunyarwandakazi Denyse Uwimana wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abagize umuryango we yahuye n’igikomere gikomeye cyo kumva atakongera kuvugana n’abamwiciye n’abafitanye amasano nabo, ariko aza gukira icyo gikomere.
Mu bugenzuzi buri gukorwa n’intara y’Iburasirazuba mu bigendanye n’isuku bwasize ba gitifu 3 b’ibirenge ndetse n’abagitifu b’utugari gahagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza neza inshingano z’akazi.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko imibare igaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cya 94% atayemera kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara haba mu bakuru no mu bana.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire n’itsinda bari kumwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, abakirisitu Gatolika baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse no mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bamaze kugera ku butaka butagatifu i Kibeho, kwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption).
Abagore bacururiza imbuto n’imboga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, babangamiwe n’ibihombo bakomeje guterwa n’amafaranga bakwa atajyanye n’inyungu bakura mu bucuruzi, abenshi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zituma basezera ako kazi.
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko ari mu gahinda ko kuba arera barumuna be babiri nyuma yo kubasigirwa na nyina akajya kwishakira undi mugabo akaba atanabamufasha kurera barumuna be.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara burasaba abafatanyabikorwa kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage bayobora, bahereye cyane cyane ku bakene bagomba guherekeza muri gahunda yo kwiteza imbere yiswe graduation.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority - RHA) bwagize icyo buvuga ku mututu wabonetse mu mujyi wa Gisenyi uvuye mu Kirunga cya Nyiragongo muri Gisurasi 2021 watewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Si kenshi Abihayimana babiri baboneka mu rugo rumwe, ariko Umuryango wa Mutanoga Jean Berchmas na Sinayobye Anne Marie, bo muri Paruwasi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, bari mu byishimo byo kuba barabyaye abapadiri babiri mu bana icyenda babyaye.
Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giants of Africa umaze ushinzwe byabaye ku mugoroba tariki ya 13 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko guteza imbere umugabane wa Afurika.
Abanyarwanda baturiye ibihugu bikikije u Rwanda bashakana n’abaturage babyo, bakunze kuvuga ko bagorwa no kubona ibyangombwa by’abo bashakanye.
Madamu Jeannette Kagame aratangaza ko uburere buboneye atari isomo wakwiga gusa mu mashuri, kuko ari ngombwa kuzirikana ibyiciro byose umwana anyuramo mu mikurire ye.
Ntibisanzwe ko Umujyi wabaho utagira ikimoteri, ariko uwa Huye mu Majyepfo ngo ntacyo ufite bitewe n’urubyiruko rwishyize hamwe, rugakora ifumbire n’ibindi biva ku myanda yose iboneka muri uwo mujyi.
Buri ku wa 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, aho kuri iyi nshuro mu Rwanda wizihijwe harebwa imirimo irengera ibidukikije izwi nka ‘green skills’.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Korea y’Epfo Jin Park, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 yatangiye uruzinduko mu Rwanda rw’iminsi ibiri, rugamije kunoza umubano w’Ibihugu byombi, akaba yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Perezida Paul Kagame yakiriye Park Jin, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Koreya y’Epfo, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye amasengesho asoza igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’, cyateguwe na Women Foundation Minisitries ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Kamena 2023, yabwiye abitabiriye iri huriro ko iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango.
Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire, wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aherekejwe na Madamu we, Marie-Claude Michaud, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta n’itsinda ayoboye, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije kurushaho kunoza ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko nta wasenya amoko gakondo y’Abanyarwanda, kuko ubwoko gakondo buriho, ahubwo abantu badakwiye kubiremereza.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) gisaba abaturage benga ubushera cyangwa ikigage, kwirinda gukoresha amasaka yavanzwe n’imiti y’imisukano ikoreshwa mu guhungira(kwica udukoko) imyaka.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 y’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2023, rigaragaza ko ahenshi mu Ntara z’Iburengerazuba no mu Majyaruguru hazaboneka imvura kuva ku munsi wa Asomusiyo (tariki 15 Kanama), mu gihe ahandi cyane cyane Iburasirazuba ishobora kutaboneka.
Tariki ya 10 Kamena buri mwaka u Rwanda rwizihije umunsi Nyafurika w’irangamimerere. Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke hakozwe igikorwa cyo gufotora abana bagejeje imyaka yo gufata indangamuntu ndetse banasezeranya imiryango 24 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mwaka wa 2022, ingo 98.2% zasezeranye ivangamutungo risesuye mu gihe 0.3 aribo basezeranye ivanguramutungo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ku bayobozi 10 baherutse kuvanwa mu mirimo mu Ntara y’Amajyaruguru, hadakwiye kuvugwa ko batakuweho ahubwo inyito ikwiye kuri abo bayobozi ari “ukwirukanwa”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bawo batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka mbere y’uko igihe cy’imvura y’Umuhindo kigera.
Muri Kenya, Umupasiteri witwa Victor Kanyari wo mu itorero rya ‘Salvation Healing Ministry’ avuga ko afite amazi y’umugisha azana ubukire mu buryo bw’igitangaza.Avuga ko "Uyanywaho ugahita ugura imodoka".