Ni mu butumwa yageneye Abanyarwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.
Ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, Inama y’Abaminisitiri yarateranye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifata imyanzuro itandukanye.
Bamwe mu mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abatishoboye, barashima urubyiruko n’abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara, ku ruhare rwabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Iteganyagihe ry’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), ryerekana ko hari imvura nyinshi kurusha isanzwe muri iki gihe, ubushyuhe bwinshi ndetse n’umuvuduko ukabije w’umuyaga.
Hashize icyumweru abasore icyenda bafatiwe mu mukwabu wabaye mu cyumweru gishize, nyuma y’urugomo ruherutse gukorerwa abasekirite b’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Gifurwe Wolfram Mining.
Mu muhango wo gusezera kuri Senateri Ntidendereza William wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023 mu Nteko Ishinga Amategeko, yashimiwe uruhare yagize rwo gufatanya n’abandi mu kubohora u Rwanda.
Mu Kagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka itatu waguye mu cyobo gifata amazi y’imvura ahita apfa.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 17 warohamye mu kiyaga cya Ruhondo’ ubwo yari kumwe n’abagenzi be babiri bo batabawe ari bazima.
Rutihimbuguza Daniel w’imyaka 75 y’amavuko utuye mu Kagari ka Nyarurema Umurenge wa Gatunda, avuga ko yahunze urugo rwe gatatu kubera amakimbirane, inshuro ya nyuma agarurwa n’abana yiyemeza gusezerana n’umugore byemewe n’amategeko, nk’ikimenyetso cy’uko atazongera gukimbirana na we.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Rania El Banna, Ambasaderi wa Misiri urimo gusoza imirimo ye mu Rwanda.
Abantu bataramenyekana babarirwa muri 40, biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabirandura, bashyira mu mifuka barabitwara.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc bibasiwe n’umutingito, wahitanye benshi abandi barakomereka. Perezida Kagame yihanganishije Maroc ku bw’ibyago by’umutingito iki gihugu cyahuye na byo, aho yagize ati "Mu izina ry’Abanyarwanda bose, nifatanyije mu (…)
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 109 bo mu Karere ka Gicumbi, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
Abagore bo mu Karere ka Bugesera (ba Mutimawurugo), bakanguriwe gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari, kugira ngo babashe kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Umunyamerika witwa Greg Stone wahimbwe Mabuye, yahawe igikombe cy’ishimwe nyuma yo gufasha abagore barenga 5,000 guhindura imibereho, binyuze mu kuboha uduseke n’ibindi bikoresho.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ishoramari, Investment Corporation of Dubai unakuriye ikigo cya Kerzner International, Mohammed Al Shaibani, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’iki kigo n’Igihugu cy’u Rwanda.
Muri gahunda y’igihembwe cy’umuryango aho bagaruka ku bibazo abawugize bahura nabyo, itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima mu Rwanda/ Evangelical Restoration Church-ERC Gikondo, ryashyize imbaraga zihariye mu rubyiruko, kubera ibihe bikomeye rurimo kunyuramo.
Abantu batatu nibo bamenyekanye ko bakubiswe n’inkuba mu Ntara y’Iburengerazuba, harimo umukobwa w’imyaka 16 mu Karere ka Nyamasheke n’abandi babiri mu Karere ka Rutsiro ku mugoroba tariki 8 Nzeri 2023.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda cyatangarije Abaturarwanda bose ko guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, hateganyijwe imvura nyinshi cyane cyane mu bice bimwe by’Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, Niyobuhungiro Obed, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 yasezeye ku mirimo ye yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ku mpamvu ze bwite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu bitaro bya Kabgayi, inyuma y’inyubako bavuriragamo inkomere zoroheje.
Ibikorwa by’isanamitima mu Karere ka Rubavu byafashije abari bafite agahinda kadashira babasha kubohoka ndetse bashobora kubabarira ababahemukiye kugera aho bamwe bashyingiranye n’ababahemukiye.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwase Yvonne, yatangaje ko bakomeje kugorwa no kutamenya aho ababo bishwe muri Jenoside bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro, dore ko n’ababikoze badatanga amakuru ngo bashakishwe.
Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Armen Orujyan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyo muri Armenia (FAST).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buranenga urubyiruko rudashaka kwitabira umurimo ahubwo rukararikira iby’abandi bakoze, rimwe na rimwe bikarukururira mu ngeso mbi z’ubujura n’indi myitwarire mibi.
Giverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abakirisitu Gatolika gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, zirimo no gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe gukorera hamwe, kandi babone umusaruro unogeye Igihugu muri rusange.
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, bavuga ko kuba uyu Murenge utagira umukozi ushinzwe irangamimirere, bikomeje kubadindiza no kubasubiza inyuma muri serivisi z’urwo rwego.
Albert Munyabugingo, umwe mu bashinze ikigo VubaVuba gitanga serivisi zo kugeza amafunguro mu ngo, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo begukanye inkunga ingana na miliyoni 1,7$ (asaga miliyari 1,7FRW) binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH), uterwa inkunga n’umuryango Jack Ma Foundation and Alibaba Philanthropy.
Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yemeje kongera igihe cy’amezi atatu ku ngabo z’uyu muryango ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC). Uyu ni umwanzuro wafatiwe muri iyi nama idasanzwe ya 22, yateraniye i (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako izwi ku izina rya L’Espace iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Amakuru Kigali Today yamenye ni uko iyi nzu yibasiwe n’inkongi isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imidagaduro, igikari cyayo cyari kibitse ibintu bitandukanye birimo (…)