Izina ‘Mburabuturo’ rirazwi mu mujyi wa Kigali kuko habarizwa ibikorwa bitandukanye birimo na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse hari n’ibikorwa byitiriwe iri zina birimo amashuri n’ibindi.
Nyuma y’uko ikiraro cyo mu kirere cyangiritse, ndetse kugateza impungenge zo kuba cyateza impanuka ku baturage bagikoresha, imirimo yo kugisana igeze ku musozo.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yibukije urubyiruko Gatolika ko ari amizero ya Kiliziya, bakaba n’amizero y’igihugu, ababwira ko bagomba kwitwara neza kuko ejo heza hazaza hari mu biganza byabo.
Aborozi mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga barifuza ko mu nzuri zabo hagezwamo imiyoboro y’amazi kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gufata amazi y’imvura mu mahema yabugenewe amazi aba adahagije ku buryo igihe cy’impeshyi bayabura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye ubuyobozi mu Karere ka Bugesera gutegura no gusinyana n’abaturage amasezerano ku kwimakaza isuku, irondo, gufata neza ibikorwa remezo, serivisi nziza na mituweri.
Mu mpinduka zabaye mu bagize Guverinoma ku itariki 22 Kanama 2023, Maj Gen Albert Murasira yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA.
Impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Rwanda, kuva mu 2022, bagera ku 11,500 batangiye gukorerwa imyirondoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arasaba abacuruzi guhindura imyumvire y’uko bishyura amafaranga y’isuku, bityo ubuyobozi akaba ari bwo buzajya buza gutoragura imyanda aho bayinyanyagije bakorera, ko ahubwo bagomba kuyishyira ahabugenewe ubuyobozi bukayihakura buyitwara mu kimoteri rusange.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ikibazo cy’abagenzi batega imodoka zitagenewe kubatwara ndetse n’abaka ibizwi nka ‘lifuti’ mu gihe izisanzwe zigenewe kubatwara zitarimo kuboneka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize bamwe mu bayobozi bashya ku myanya itandukanye y’ubuyobozi, abandi bahindurirwa inshingano, nk’uko bigaragara muri iri tangazo.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, wagaragaje impungenge z’uko Bibiliya ishobora kubura ndetse ubu ikaba yaratangiye guhenda, bitewe n’uko yatakaje abaterankunga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32, wari ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’uruhimbano n’ibihumbi 37 by’Amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Hegitari 15 z’ishyamba rya Nyungwe ku gice giherereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, zibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Philippe Prosper, baganira ku ngamba n’amahirwe y’iterambere ry’iki kigo.
Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kurwanya Malariya mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Dr. Daniel Ngamije, arasaba abanyarwanda gukomeza ingamba zisanzwe zo kurwanya Malariya by’umwihariko bita ku isuku y’aho batuye ku buryo hatakororokera imibu kubera hari ubwoko bushya bw’umubu utera Malariya.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith ahangayikishijwe n’ubushomeri bwugarije urubyiruko mu karere ayoboye, yemeza ko hagiye gufatwa ingamba zo gushakira urwo rubyiruko icyo gukora.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu bimurwa mu manegeke, abagera kuri 85% ari abakodesha naho 15% akaba ari abatuye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Eric Kneedler, uhagarariye inyungu za Amerika mu Rwanda.
Mu mujyi wa Iten muri Kenya haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Rubayita Sirag bikekwa ko ari Umunyarwanda wari uzwi mu gusiganwa ku maguru, akaba yaguye mu bushyamirane bwatewe no gufuha hagati y’abantu batatu.
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa The Ben, uherutse kugira ibyago byo gupfusha umubyeyi.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 isoza uku kwezi kwa Kanama 2023 (kuva tariki 21-31), rigaragaza ko ahenshi mu Gihugu nta mvura izaboneka, ndetse ko hazabaho ubushyuhe bwinshi bugera kuri dogere Selisiyusi 32 (⁰C) i Kigali, Iburasirazuba, Amayaga n’i Bugarama(Rusizi).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyagaragaje ko Uturere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba n’akandi kamwe ko mu Majyepfo ari two twibasirwa n’ibiza kurusha utundi mu Gihugu. Ni urutonde ruriho n’utundi turere twose aho tugabanyije mu byiciro bitatu bitewe n’uburyo dusumbana mu kwibasirwa n’ibiza. Ni amakuru (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yahumurije abatuye mu Karere ka Gicumbi bibaza ku wahoze ari Umuyobozi w’Akarere kabo, ababwira ko n’ubwo ari mu zindi nshingano, hari ubwo yazabagarukira agakomeza inshingano ze zo kubayobora.
Umuryango World Vision ukorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, tariki 16 Kanama 2023 wifatanyije n’abana baturuka mu miryango itishoboye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’abo bana mu rwego rwo kubashimisha, ndetse no kubibutsa zimwe mu nshingano zabo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahumurije abaturage baturiye Sebeya muri metero 10 bari bahawe tariki 10 Kanama 2023 kuba bimutse ariko n’abandi batuye muri metero 50 bagerwaho n’ingaruka za Sebeya basabwa kuhimuka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’urubyiruko rwitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa mu muganda udasanzwe wo kubaka imihanda mu Mudugudu wa Mukoni mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije Guverineri Mugabowagahunde Maurice, ihame akwiye gushyiramo imbaraga, mu nshingano yahawe zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.
Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yujuje imyaka itandatu ya manda y’imyaka irindwi yarahiriye muri 2017, akaba icyo gihe yarijeje kuzakomeza igihango cyo gukora ibyiza yari afitanye n’urubyiruko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Silvio José Albuquerque e Silva, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, bikaba byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, no kurebera hamwe uko (…)