Mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’abana babiri barohamye mu mugezi wa Mukungwa barapfa, haboneka umurambo umwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rushobora kuburanisha Félicien Kabuga umwe mu bari ku isonga ryo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwe rukaba rwarasubitswe mu gihe kitazwi n’urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT).
Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanama 2023 yemeje abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu nshingano zo kuba Ambasaderi bagenwe n’Inama y’Abaminisitiri ngo bahagararire u Rwanda mu bihugu bitandukanye by’amahanga.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) ushinzwe Iterambere na Afurika Andrew Mitchell utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru, rwitezweho gushimangira umubano usanzwe uranga ibihugu byombi mu bikorwa by’ubufatanye mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, arasaba amakoperative kurenga ibikorwa asanzwemo akagana no mu ishoramari kuko aribwo babasha kubona inyungu nyinshi.
Mu imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa ryabereye i Huye guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 28 Kanama 2023, ahari ibikinisho ndetse n’ibindi bisusurutsa abana ni ho hasuwe cyane haninjiza amafaranga menshi, kandi abanyehuye bifuza ko bitahagararira aho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Lt Colonel abaha irya Colonel, anabagira abayobozi ba za Brigade, anashyiraho abayobozi bashya ba Diviziyo mu Ngabo z’u Rwanda n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda. Izo mpinduka zisohotse mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ACP Rutikanga akaba asimbuye CP John Bosco Kabera.
Abahinzi ba Kawa bo mu Mirenge ya Ruli, Coko na Muhondo mu Karere ka Gakenke, barishimira ko boroherejwe kunywa kawa yabo, aho bemeza ko byabafashije kugabanya inzoga bakaba bakomeje kujyana na gahunda ya Leta yo gusaba abantu kugabanya inzoga banywa.
Abantu 53 bo mu Murenge wa Cyinzuzi Akarere ka Rulindo, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bukabatera uburwayi, kugeza ubwo umwe muri bo yitaba Imana.
Mu rwego rwo gufasha abaturage bishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kutazongera gutegereza ubufasha bwa Leta, Umuryango w’Abayisilamu wishyuriye abaturage 700 b’i Jabana ubaha n’amatungo (ihene).
Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye ba Ambasaderi bashya 12, bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Gatolika(Forum) bavuga ko bishimira kuba Kiliziya ibatekerezaho nk’urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza rushingiye kuri Roho Mutagatifu ndetse no kumenya ibitandukanye byabafasha kwiteza imbere mu buzima busanzwe, ariko kuri iyi nshuro bakanenga uburyo yateguwe kuko hari (…)
Abaturage 4,000 barishimira ko bahawe akazi mu bikorwa byo gutunganya amaterasi y’indinganire mu mirima, aho buri muntu ahembwa 2,000Frw ku munsi, kandi bakazabona n’umusaruro urenze uwo babonaga, kuko ubundi ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba abayoboke b’Itorero Anglican Diyosezi Shyira, kubakira ku bukirisito burwanya kandi bukumira amacakubiri, kuko aribwo bazabona uko bakora cyane n’iterambere baharanira rigashoboka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka mu Gihugu, mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba ho bwiyongera.
Hari abana bavuye ku muhanda bazanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kwiga gukira ibikomere by’amateka no kugarukira ababyeyi babo, ubu bahamya ko babakunda ndetse babafasha mu mibereho y’ingo.
Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.
Habitegeko François wari Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, bakuwe mu nshingano, nk’uko itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023 ribivuga
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, arasaba abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kongera ingano y’ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi, ndetse bakagura n’amasoko bakagera ku ya mpuzamahanga.
Abana b’abangavu batewe inda bakabyara imburagihe 100 bari bamaze amezi 18 bigishwa imyuga basoje amasomo bizeza ko batazongera gushukwa kuko ibyo bashukishwaga bazaba babasha kubyiha ubwabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC), Marie Solange Kayisire, asaba abatarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kubyihutisha, kugira ngo batamera nk’abigometse kuri gahunda za Leta.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abaturiye umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, kwitegura imvura izagwa mu kwezi kwa Nzeri, birinda ko ibiza byazabagiraho ingaruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abaturage gukora cyane kuko byagaragaye ko hari abantu bitwaza ko bakennye cyane, ntibashyire imbaraga ku murimo, ahubwo bagatagereza gufashwa kandi ugasanga harimo n’urubyiruko rutifuza gukora.
Mu kiganiro Urubaga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cy’uko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa gusa, Umujyi wa Kigali (…)
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, SP Gilbert Kaliwabo, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze guhagurukira ikibazo cy’abana batiga, cyane mu Mirenge ya Rwinkwavu na Murundi bitwa Inkoko, ari nabo bavamo imparata zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki ya 26 Kananama 2023, aho basukuye ahazabera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 23, bizaba tariki 1 Nzeri 2023.
Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.