Umwe muri ba Gitifu babiri b’utugari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe undi yarekuwe, umwe akaba akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya mituweli, undi agashinjwa kwaka abaturage ruswa, abemerera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo-Rwanda cyatangaje iteganyagihe ry’umuhindo wa 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura nyinshi guhera ku matariki ya 03-10 Nzeri 2023 i Rubavu n’i Rutsiro, henshi mu turere twa Musanze na Nyabihu ndetse n’iburengerazuba bwa Ngororero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yahamirije Kigali Today ko ishyamba rya Nyungwe rimaze iminsi rishya, ryashoboye kuzima nyuma yo kwifashisha indege.
Mu myaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt, hagaragajwe umusaruro w’ibimaze kugerwaho n’urubyiruko, biturutse mu mishinga yo kwiteza imbere.
Perezida Paul Kagame ubwo yagezwagaho ibibazo n’urubyiruko, rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt, byizihirijwe ku Intare Arena ku itariki 23 Kanama 2023, bamwe mu bafite ubumuga bamusabye kubafasha bakinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze abayobozi bashinzwe ibigendanye na siporo zitandukanye mu Rwanda, bigwizaho ibyakabaye bitunga amakipe n’abakinnyi kugira ngo bibafashe kuzuza neza inshingano zabo, bafite ubuzima bwiza.
Vumiliya Gratia warihirirwaga ubwisungane mu kwivuza guhera mu mwaka wa 2015, yongera guhabwa ubufasha na Leta nk’uwabyaye adafite amikoro, akuramo umushinga watumye ava mu kiciro cy’abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse akaba afite intumbero zo kurushaho kwiteza imbere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije bwa nyuma imiyoboro ya YouTube irenga 30 yo mu Rwanda itangaza ibijyanye n’ibiterasoni ndetse n’uburaya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaburiye urubyiruko ruhugira mu masengesho aho gukora ngo bivane mu bukene. Yabasabye gukora bakagira uruhare mu iterambere ryabo badategereje ubibakorera cyangwa ngo bumve ko hari izindi mbaraga bakwiye kwizera zizabibakorera.
Nyuma y’uko gahunda ya Koperative Umwalimu Sacco yo kwakira ubusabe bw’inguzanyo isubitswe, kuva ku itariki 28 Nyakanga 2023, iyo gahunda yongeye gusubukurwa mu itangazo ryandikiwe abanyamuryango bayo.
Izina ‘Mburabuturo’ rirazwi mu mujyi wa Kigali kuko habarizwa ibikorwa bitandukanye birimo na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse hari n’ibikorwa byitiriwe iri zina birimo amashuri n’ibindi.
Nyuma y’uko ikiraro cyo mu kirere cyangiritse, ndetse kugateza impungenge zo kuba cyateza impanuka ku baturage bagikoresha, imirimo yo kugisana igeze ku musozo.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yibukije urubyiruko Gatolika ko ari amizero ya Kiliziya, bakaba n’amizero y’igihugu, ababwira ko bagomba kwitwara neza kuko ejo heza hazaza hari mu biganza byabo.
Aborozi mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga barifuza ko mu nzuri zabo hagezwamo imiyoboro y’amazi kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gufata amazi y’imvura mu mahema yabugenewe amazi aba adahagije ku buryo igihe cy’impeshyi bayabura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye ubuyobozi mu Karere ka Bugesera gutegura no gusinyana n’abaturage amasezerano ku kwimakaza isuku, irondo, gufata neza ibikorwa remezo, serivisi nziza na mituweri.
Mu mpinduka zabaye mu bagize Guverinoma ku itariki 22 Kanama 2023, Maj Gen Albert Murasira yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA.
Impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Rwanda, kuva mu 2022, bagera ku 11,500 batangiye gukorerwa imyirondoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arasaba abacuruzi guhindura imyumvire y’uko bishyura amafaranga y’isuku, bityo ubuyobozi akaba ari bwo buzajya buza gutoragura imyanda aho bayinyanyagije bakorera, ko ahubwo bagomba kuyishyira ahabugenewe ubuyobozi bukayihakura buyitwara mu kimoteri rusange.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ikibazo cy’abagenzi batega imodoka zitagenewe kubatwara ndetse n’abaka ibizwi nka ‘lifuti’ mu gihe izisanzwe zigenewe kubatwara zitarimo kuboneka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize bamwe mu bayobozi bashya ku myanya itandukanye y’ubuyobozi, abandi bahindurirwa inshingano, nk’uko bigaragara muri iri tangazo.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, wagaragaje impungenge z’uko Bibiliya ishobora kubura ndetse ubu ikaba yaratangiye guhenda, bitewe n’uko yatakaje abaterankunga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32, wari ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’uruhimbano n’ibihumbi 37 by’Amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Hegitari 15 z’ishyamba rya Nyungwe ku gice giherereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, zibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Philippe Prosper, baganira ku ngamba n’amahirwe y’iterambere ry’iki kigo.
Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kurwanya Malariya mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Dr. Daniel Ngamije, arasaba abanyarwanda gukomeza ingamba zisanzwe zo kurwanya Malariya by’umwihariko bita ku isuku y’aho batuye ku buryo hatakororokera imibu kubera hari ubwoko bushya bw’umubu utera Malariya.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith ahangayikishijwe n’ubushomeri bwugarije urubyiruko mu karere ayoboye, yemeza ko hagiye gufatwa ingamba zo gushakira urwo rubyiruko icyo gukora.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu bimurwa mu manegeke, abagera kuri 85% ari abakodesha naho 15% akaba ari abatuye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Eric Kneedler, uhagarariye inyungu za Amerika mu Rwanda.
Mu mujyi wa Iten muri Kenya haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Rubayita Sirag bikekwa ko ari Umunyarwanda wari uzwi mu gusiganwa ku maguru, akaba yaguye mu bushyamirane bwatewe no gufuha hagati y’abantu batatu.