Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwitabye Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, rwemera ko kutagira igenamigambi rinoze ari yo ntandaro y’ibibazo uruhuri, bimaze igihe mu rwego rw’ubwikorezi rusange, nyuma y’uko Abadepite batanyuzwe (…)
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza icyumweru cy’abatavuga ntibanumve muri uyu mwaka wa 2023, cyatangiye ku itariki ya 18 kikazasozwa ku ya 22 Nzeri, mu Karere ka Huye hari abaganga n’ababyeyi bafite abana batumva ntibanavuge, bahuguwe ku rurimi rw’amarenga.
Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yabonanye na Mamady Doumbouya Perezida wa Guinea ku kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu nzego za Leta n’izindi.
Nyuma y’imvura yaguye ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, igateza urukuta kuridukira ku nzu yari irimo umuryango w’abantu bane bose bakitaba Imana, mu Mudugudu wa Kanyinya muri Gisozi, abaturanyi babo bagize ingo 700 basabwe guhita bimuka bitarenze amasaha 24.
Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, hari abishimira kuba na bo baragabiwe inka, kuko bazitezeho amata n’ifumbire ihagije babonaga bibahenze, bityo bakaba bazitezeho ubukungu.
Iteganyagihe ryatanzwe n’Ikigo Meteo-Rwanda, rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihe.
Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko Imboni z’ibidukikije, biyemeje kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye, bakubahisha izina bahawe na Perezida Paul Kagame rya ‘Bugesera y’Ubudasa’, bashimangira ko ribakwiye.
Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(UPR), Umudugudu wa Kibagabaga rirashakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, wahatawe n’umuntu utarahise amenyekana mu gihe bari mu iteraniro ryo ku Cyumweru.
Pastor Willy Rumenera uyobora umuryango witwa Comfort My People Ministry, avuga ko uwo muryango ukomeje intego yawo yo gufasha abantu no kubahumuriza, no kubabwira ko Imana ibakunda. Ni Umuryango wibanda ku bafite ibibazo bitandukanye nk’ababaswe n’ibiyobyabwenge, abafite ibibazo by’ubukene, abarwayi, n’abandi batandukanye (…)
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Nteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2023, yavuze ko iterambere ry’ibihugu bikizamuka ribangamirwa n’inyungu zihanitse ku nguzanyo, byakwa n’ibihugu byateye imbere.
Imboni z’Umutekano 495 zari mu mahugurwa y’iminsi itatu, ziyemeje kurushaho kuwubungabunga, zisinyana imihigo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Abaturage bahawe imirimo yo guhanga amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukama, bavuga ko bamaze hafi amezi abiri badahembwa nyamara bari bizejwe guhembwa nyuma ya buri minsi 10, icyakora ubuyobozi bwemeye ko icyo kibazo gikemuka bitarenze uyu wa gatanu.
Umugabo wo mu Kagari ka Kibuguzo Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, yihutiye kujya kwa muganga aho yari yamaze kugezwa ngo amurwaze, mu kutamushira amakenga bakeka ko waba ari umugambi yacuze wo kuhamuhuhurira, abaturage batanga amakuru atabwa muri yombi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeli 2023, imiryango itishoboye 32 yo mu Mirenge ya Mayange na Musenyi mu Karere ka Bugesera yorojwe inka, isabwa kuzifata neza kugira ngo zibateze imbere.
Abatuye mu Kagari ka Gatwaro ho mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, barinubira insoresore zibiba, bakanababazwa cyane no kuba bahinga zibarebera, zikanabigambaho zibabwira ko bazabisangira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero eshatu z’umuti witwa AmoxiClav-Denk 1000/125 mg Powder for oral suspension.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko gahunda yo gufasha abanyeshuri gukorera impushya za burundu mu gihe cy’amezi, abiri yarangiye abantu 117,341 babonye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.
Mama Francisco Yozefu, umwe mu bamaze imyaka myinshi mu bubikira, yitabye Imana mu gitondo cyo ku itariki 17 Nzeri 2023, afite imyaka 97, aho yari amaze imyaka 63 abaye umubikira.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukangurira abaturage kugana serivisi za Isange One Stop Center zashyizwe ku bitaro bibegereye mu gihe hari uwahohotewe, kuko ari imwe mu ntwaro yo gukumira ingaruka z’ihohorerwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa umwana.
Hakizimana Isaac w’imyaka 31 wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi, bamutangiriye mu nzira baranamwambura, atabarwa n’irondo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), batangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’Igihugu wazumutse ukava kuri Miliyari 3,282 ugera kuri 3,970Frw.
Mushimiyimana Clementine wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, nyuma y’uko we n’umugabo we bafatiwe mu rugo benga inzoga zitemewe, umugabo atorotse hafatwa uwo mugore.
Muri iyi minsi, ahitwa i Cyarwa mu Karere ka Huye hari gucibwa imihanda mu rwego rwo kugira ngo hazabashe guturwa neza, ariko hari abibaza uko baza kubaho kuko ubutaka bari bafite buza kubigenderamo bwose, kandi nta ngurane bagenewe.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, kuri Ambasade ya Libya mu Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), Prof Nshuti Manasseh, yanditse ubutumwa bwihanganisha igihugu cya Libya ku kaga cyatewe n’ibiza byibasiye icyo gihugu.
Rwaka Parfait ni Umunyarwanda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari umushoferi utwara imodoka ukora mu muryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf - RNUD).
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) gushyiraho abayobozi b’uturere, kugira ngo bakorane mu kugeza servisi nziza ku baturage, kuko mu Turere turindwi tugize iyo Ntara, dutatu tudafite abayobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyirasafari Monique, yabwiye Kigali Today ko bamaze kugenzura inyubako z’abaturage bangirijwe n’amazi ubwo habaga ibiza, bakaba barafashe umwanzuro wo gukodeshereza imiryango igera kuri 200, kugira ngo inzu zitabagwa hejuru.
Mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Hakizimana Innocent w’imyaka 41, ukekwaho gukomeretsa umugore we amutemye agatsinsino mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, ubu akaba afunze.
Banki ya Kigali (BK Plc), yatangaje impinduka zikomeye yakoze mu buyobozi bukuru bwayo, mu rwego rw’ivugurura rigamije kurushaho kunoza no koroshya bimwe mu bikorwa byayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko bugiye gushyira imbaraga muri gahunda y’Igororamuco rikorewe mu muryango, nka bumwe mu buryo buzafasha mu gukumira ubuzererezi n’indi myitwarire idahwitse, ituma abantu bajyanwa mu bigo ngororamuco.