Umwarimu w’amateka muri Kaminuza y’i Gitwe, Prof Antoine Nyagahene, avuga ko imbuto nkuru za Gihanga zakoreshwaga mu birori by’Umuganura ari zo zakemura ikibazo cy’imirire mibi mu Banyarwanda.
Ibinyabiziga bitandukanye bigizwe n’imodoka, moto n’amagare, hiyongereyeho urujya n’uruza rw’abagenzi babisikanira muri santere ya Byangabo mu buryo bw’akajagari, biri mu byo abahakorera, abahatuye n’abahagenda basaba ko hafatwa ingamba zitanga igisubizo kirambye cy’iki kibazo.
Amashyamba yo ku misozi yo mu Mirenge ya Rwankuba, Gitesi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yaganirizaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena tariki 25 Nyakanga 2023, yijeje ko umuhanda uhuza uturere twa Karongi na Muhanga uzaba wamaze gukorwa wose bitarenze umwaka wa 2024.
Bagaragaze Eliazar w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gutwika inzu ye abanamo n’umugore n’abana.
Mu Murenge wa Tumba Akarere ka Rulindo, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Sinamenye Protais, basanze iwe yapfuye nyuma y’uko mu rugo rwe haturikiye Grenade, saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2023.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yatashye ku mugaragaro uruganda rwa sima (Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd) rwuzuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Impuguke ziturutse mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta, Kaminuza n’abandi bafatanyabikorwa bahuriye mu rubuga rwiga uburyo hashyirwa mu bikorwa ubukungu, bwisubira bijyanye n’uruhererekane rwo gutunganya ibiribwa, bari i Musanze mu nama y’iminsi itatu isuzumira hamwe uburyo bwo kugabanya ibiribwa (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatanze iminsi 14 ku baturiye umugezi wa Sebeya, yo kwimuka byihuse kugira ngo imvura izagwa muri Nzeri 2023 itazabasanga aho batuye bikaba byakongera gutera ibiza bikabagiraho ingaruka, nk’uko byagenze muri Gicurasi uyu mwaka.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura igiciro cya lisansi kuva ku mafaranga 1,517Frw kugera ku 1,639Frw guhera ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, kuva saa moya za mu gitondo.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Kanama 2023 (kuva tariki 1-10), ryerekana ko hari ibice bimwe by’Igihugu cyane cyane mu Kiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Uburasirazuba, bizagaragaramo umuyaga mwinshi ushobora kwangiriza abaturage.
Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yakiriye Dr Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda waje kumusezeraho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwishyira mu mwanya w’umuturage, kugira ngo babashe kumva ibibazo bye babikemure, kuko ari byo byatuma umuturage ashyirwa ku isonga koko.
Muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023 bakiriye abanyeshuri basaga 160 baturutse mu gihugu cya Sudani muri Kaminuza y’ubuganga n’ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology) iherereye mu Karere ka Riyad mu Mujyi wa Khartoum baje gukomereza amasomo yabo muri (…)
Iyo uvuze Rwamagana buri wese ahita yumva kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba ariko abantu benshi ntibazi aho inyito y’iri zina ryakomotse n’uko ryaje gukomera rikitirirwa bimwe mu bikora biranga muri aka karere.
Mu gihe biteganyijwe ko umuganura uzizihizwa mu gihugu hose ejobundi kuwa gatanu tariki 4 Kanama 2023, hari abatuye mu mijyi ya Nyanza na Huye bavuga ko bo batazawizihiza kubera ubukene n’ibiciro bihanitse.
Abaturage bo mu Mirenge ya Gatumba na Bwira barishimira gutangira kubaka umuhanda uzabafasha kugeza abarwayi ku bitaro bya Muhororo, hifashishijwe imbangukiragutabara, dore ko ubusanzwe bakoreshaga ingobyi ya gakondo.
Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu Biro bye, Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo nko kuba CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo aho risanzwe ribera kwirinda ubusinzi kugira ngo barusheho kubungabunga umutekano.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Murindwa Prosper atangaza ko kimwe mu bibazo byamugoye akigera mu Karere ka Rutsiro ari ikibazo cy’ibiza byangije aka Karere mu ntangiriro ya Gicurasi 2023.
Abana bagera ku 140 baturutse mu bihugu by’u Busuwisi, u Bwongereza n’u Bubiligi basoje umwiherere w’imisni ine bakoreraga mu Rwanda wo kubigisha indangagacio n’umuco nyarwanda.
Abatuye umurenge wa Mugunga akarere ka Gakenke, barishimira umutungo kamere bafite w’amabuye akoreshwa mu bwubatsi azwi ku izina ry“Urugarika”.
Inteko y’umuco yatangaje ko Ibirori by’Umuganura bizaba tariki 4 Kanama 2023 ku rwego rw’Igihugu bizizihirizwa mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganuza abibasiwe n’ibiza.
Inzu y’ubucuruzi iri ahitwa mu Ibereshi rya gatanu hafi y’umusigiti w’aba Islam, mu mujyi wa Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo biramurwa n’uko Polisi yahagobotse iwuzimya yifashishije imodoka ya kizimyamoto.
Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore w’Umunyafurika mu Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenga, yatangaje ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese.
ASSERWA ni umuryango nyarwanda uharanira inyungu rusange, uhuriwemo n’abakora akazi ko kuvidura ubwiherero no kubwubaka. Ni umuryango watangiye muri 2019, ukaba ugizwe na kampani zikora ako kazi kuri ubu zirenga 16. Abagize uwo muryango bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe, kugira ngo bakemure ibibazo biri muri (…)
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe Imiyoborere myiza, Byukusenge Madelene, avuga ko n’ubwo hamwe na hamwe umusaruro utagenze neza mu gihembwe cy’ihinga gishize, bitazabuza abaturage kuganura kuri mucye wabonetse.
Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 19.5 z’Amayero (ahwanye na Miliyari 25Frw).
Master Fire ni izina ry’ubuhanzi, ubusanzwe yitwa Hakizimana Innocent, ari mu byishimo nyuma y’uko ageze ku ntego ye aho ageze ku musozo w’amasomo ya Kaminuza, nyuma y’igihe kirekire aharanira kuyarangiza.