Ni ibyatangarijwe mu inama yateguwe n’Umuryango ACORD, yahuje imiryango itari iya leta hagamijwe kwerekana ikibazo cyo guhuza ihindagurika ry’ibihe ingaruka zabyo ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa ndetse n’uburyo umugore agomba kugura uruhare mu kurengera ibidukikije.
Inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye harimo n’aho bateguraga gushyira akabari, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.
Mu mujyi wa Kigali mu muhanda munini Kigali-Rwamagana kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023 habereye impanuka y’ikamyo ahitwa Bambino mu kagali ka Nyagahinga umurenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, ikomerekeramo abantu bane ituma umuhanda Kigali - Rwamagana udakomeza kuba Nyabagendwa.
Urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Musanze, rwatangiye Urugerero rudaciye ingando, ruvuga ko rugiye gukorana umurava rukagaragaza umusanzu ufatika mu gusubiza ibibazo byugarije abaturage, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Umwali Epiphanie wamenyekanye cyane nka Umwali Fanny, ni umwe mu Banyarwanda banyuze mu buzima bugoye bakiri bato kubera amateka y’igihugu yijimye yaranzwe n’ivanguramoko ryatumye igice kinini cy’Abanyarwanda bajya mu buhungiro bakagirirayo ubuzima bugoye.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imihanda itatu igiye kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva mu kazi, ibyo bikazakorwa nka bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’umuvundo w’imodoka.
Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania, Harelimana Fatou, yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan, impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Abagore 10 bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, bari mu gihirahiro nyuma yo guha amafaranga umuntu batazi wiyise umukozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT) mu Murenge wa Rwempasha, wabizezaga ko bazabona amafaranga menshi (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye Kigali Today ko inzu z’abaturage 11 arizo zangijwe n’umutingito hamwe n’ibyumba bibiri by’amashuri, ariko barimo gushaka uburyo bisanwa byihuse.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ibyashingiweho kugira ngo inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyirwe mu murage w’Isi na INESCO.
Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko abagore, barishimira kongera kugira uburenganzira, nyuma y’uko ibyangombwa byabo by’irangamimerere bitwitswe n’abacengezi, bakaba barongeye kubihabwa.
Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, arasaba Abakirisitu ba Paruwasi Muhororo mu Karere ka Ngororero kwiyunga n’abo bahemukiye, inshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kubaka ubukirisitu bubereye Abanyarwanda kandi bifite imbonezamutima nzima.
Ikigo gishinzwe Mine Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB), cyatangaje ko umutingito wumvikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, ntaho uhuriye n’iruka ry’ibirunga kuko wo uterwa n’ikubitana ry’ibice bigise Isi.
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2023, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, hazatangira kubakwa icyanya ndangamwimerere, kizahurizwamo byinshi bigaragaza umwihariko w’Akarere ukaba n’igisubizo cy’isoko ku bahinzi b’ibihahingwa cyane.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryatangaje ko rishimira Perezida Paul Kagame kuba yaremeye kuzongera kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha ya 2024, rinamwizeza ubufatanye buhoraho ndetse n’uko rizamushyigikira.
Mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka no kugabanya umubare w’abahitanwa na zo, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje amasaha umunyonzi atagomba kurenza akiri mu muhanda.
Mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, hatashywe inyubako irimo n’ibikoresho bitandukanye, yuzuye itwaye agera kuri Miliyari imwe na miliyoni magana arindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abafite ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana, kwirinda kubigurisha abandi ahubwo babisubiza Leta ikabiha abandi babikeneye, mu gihe bo badashoboye kubikoresha.
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo amashuri atangire tariki 25 Nzeri 2023, ababyeyi bamwe baravuga ko bahenzwe n’ibikoresho by’abanyeshuri kubera ubwinshi bw’ababikeneye, ndetse ngo hari n’aho bajya kubigura bagasanga bimwe byashize.
Urubyiruko rusaga 100 rwo mu Turere dutandukanye two mu gihugu, ruravuga ko rwishyuye amafaranga Kampani yitwa Vision Company Ltd ibizeza kubaha akazi, birangira abiyitaga abakozi bayo bababuriye irengero. Kuri ubu urwo rubyiruko ruratabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano kurufasha gutahura abo bamamyi kugira ngo (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dr. Dushimimana Lambert, aratangaza ko yifuza guhindura isura mbi Intara yambitswe n’abayobozi bitwaye nabi bagakurwa mu nshingano, kugira ngo Intara ikomeze gutera imbere.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango 2,809 ari yo isigaje kwimurwa mu manegeka mu Karere ka Gasabo, kubera ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abaturage barimo abo mu Turere twa Musanze, Gakenke na Burera, bavuga ko hari abayobozi batubahiriza amasaha y’inama n’izindi gahunda baba babahamagajemo, aho zikunze gutangira zitinze, iyi ikaba intandaro yo kuba hari abahitamo kwigira mu bindi mu mwanya wo kuzitabira.
Mu nama yigaga ku bijyanye n’uburyo imihindagurikire y’ibihe ishobora kugira ingaruka ku bantu bafite ubumuga, bamwe mu bafite ubumuga batanze ubuhamya, ndetse bavuga n’ibyo bifuza ko byakorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo mu gihe habayeho ibiza, kuko baza mu cyiciro cy’abantu baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yabonanye n’abayobozi batandukanye bagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire hagati y’u Rwanda n’inzego bayoboye.
Nubwo mu minsi ishize hagiye humvikana inkuru y’uko Umujyi wa Kigali wahagaritse bamwe mu bakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema, ariko ubuyobozi bwawo busobanura ko butigeze buca amahema.
Ikigo cy’Ubwishingizi cya Eden Care Insurance, cyatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga umukoresha ashobora kumenyamo amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’umukozi, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza no gutanga umusaruro.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amahoro, wizihizwa tariki 21 Nzeri buri mwaka. Uyu munsi wizihirijwe mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, urubyiruko rusabwa gukomeza kubumbatira amahoro u Rwanda rufite.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, ikipe y’igihugu ya Ghana y’umupira w’amaguru mu bagore, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yakiriye Madamu Daniela Schmitt, Minisitiri w’Ubukungu, Ubwikorezi n’Ubuhinzi mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage, aho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guhanga imirimo.