Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye ba Ambasaderi bashya 12, bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Gatolika(Forum) bavuga ko bishimira kuba Kiliziya ibatekerezaho nk’urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza rushingiye kuri Roho Mutagatifu ndetse no kumenya ibitandukanye byabafasha kwiteza imbere mu buzima busanzwe, ariko kuri iyi nshuro bakanenga uburyo yateguwe kuko hari (…)
Abaturage 4,000 barishimira ko bahawe akazi mu bikorwa byo gutunganya amaterasi y’indinganire mu mirima, aho buri muntu ahembwa 2,000Frw ku munsi, kandi bakazabona n’umusaruro urenze uwo babonaga, kuko ubundi ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba abayoboke b’Itorero Anglican Diyosezi Shyira, kubakira ku bukirisito burwanya kandi bukumira amacakubiri, kuko aribwo bazabona uko bakora cyane n’iterambere baharanira rigashoboka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka mu Gihugu, mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba ho bwiyongera.
Hari abana bavuye ku muhanda bazanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kwiga gukira ibikomere by’amateka no kugarukira ababyeyi babo, ubu bahamya ko babakunda ndetse babafasha mu mibereho y’ingo.
Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.
Habitegeko François wari Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, bakuwe mu nshingano, nk’uko itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023 ribivuga
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, arasaba abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kongera ingano y’ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi, ndetse bakagura n’amasoko bakagera ku ya mpuzamahanga.
Abana b’abangavu batewe inda bakabyara imburagihe 100 bari bamaze amezi 18 bigishwa imyuga basoje amasomo bizeza ko batazongera gushukwa kuko ibyo bashukishwaga bazaba babasha kubyiha ubwabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC), Marie Solange Kayisire, asaba abatarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kubyihutisha, kugira ngo batamera nk’abigometse kuri gahunda za Leta.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abaturiye umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, kwitegura imvura izagwa mu kwezi kwa Nzeri, birinda ko ibiza byazabagiraho ingaruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abaturage gukora cyane kuko byagaragaye ko hari abantu bitwaza ko bakennye cyane, ntibashyire imbaraga ku murimo, ahubwo bagatagereza gufashwa kandi ugasanga harimo n’urubyiruko rutifuza gukora.
Mu kiganiro Urubaga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cy’uko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa gusa, Umujyi wa Kigali (…)
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, SP Gilbert Kaliwabo, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze guhagurukira ikibazo cy’abana batiga, cyane mu Mirenge ya Rwinkwavu na Murundi bitwa Inkoko, ari nabo bavamo imparata zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki ya 26 Kananama 2023, aho basukuye ahazabera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 23, bizaba tariki 1 Nzeri 2023.
Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye na ba Guverineri 19 bo muri Nigeria bagirana ibiganiro, bakaba bari mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kayisire Marie Solange, yakoreye umuganda mu rugabano rw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rwamagana, aho isuri yaciye umukoki (ruhurura) ushobora kwangiza umuhanda, abaturage bakavuga ko unabateye impungenge kuko ushobora guteza impanuka.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, wibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, ishobora kuzaba nyinshi kurusha iyari isanzwe.
Bamwe mu bafite ibigo bashoyemo imari bakaba bakoresha abakozi batandukanye, bahamya ko abafite ubumuga nabo bashoboye, kuko iyo bari mu kazi kabo bakitaho uko bikwiye, bigatuma batanga umusaruro uri hejuru.
Mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abavuga rikumvikana basaga 700, bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba, abagaragariza ikibazo cyo gucamo ibice Abanyarwanda (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Washington muri Seattle, kwizihiza Umuganura, anaboneraho kubibutsa agaciro kawo.
Abayobozi b’imari mu bigo bya Leta n’iby’abikorera mu Rwanda, beretswe inshingano birengagiza kandi arizo zifasha ibigo kugera ku ntego.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), ku cyicaro gikuru cyazo giherere mu mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba.
Ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, Perezida Paul Kagame yasubije bimwe mu bibazo byabajijwe n’urubyiruko rw’intore z’iryo torero, ababwira ko ntawe uhejwe kwinjira mu mwuga w’Igisirikare cy’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, yavuze ko hari amakuru aherutse kumenyekana ko urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt, rwariye ibiryo bikabatera hafi ya bose uburwayi, bityo ko ababiteguye bagomba guhanwa.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ry’urubyiruko 412 bari bamaze iminsi 43 mu Itorero i Nkumba, abasaba guharanira icyateza imbere Igihugu cyabo ndetse na bo ubwabo bagaharanira kwigira.