Abatuye mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, bashima ko bagejejweho ibikorwa remezo by’ingenzi, ariko ko icyo bakibura kandi kibakomereye ari imihanda mizima igera iwabo.
Umwaka wa 2023, Perezida Paul Kagame yakoze ibikorwa bitandukanye birimo abashyitsi yakiriye, ibikorwa yitabiriye haba imbere mu gihugu cyangwa hanze ndetse n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba abaturage kubana neza na bagenzi babo no kubahiriza amategeko.
Mu Karere ka Musanze harateganywa kubakwa Ikigo (Day Care Center), kizajya cyita ku bantu bafite ubumuga, kikaba cyitezweho kurushaho kunganira muri gahunda zituma uburenganzira bwabo burushaho gusigasirwa.
Abakarasi muri gare ya Nyabugogo baravugwaho kungukira ku bwinshi bw’abagenzi bajya kwizihiriza Ubunani mu Ntara, aho amatike yabuze hamwe na hamwe bitewe n’uko abo bakarasi bayaranguye, bakaba barimo kuyacuruza ku giciro gihanitse.
Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwimuriye i Nyamirambo n’i Kabuga, ibyerekezo bimwe by’abazajya mu Ntara mu minsi ibiri ibanziriza Ubunani, hari abasanga birimo imvune nyinshi no guhomba umwanya n’amafaranga, icyakora ikaba ari gahunda yashyizweho igamije kugabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo itegerwamo na benshi.
Reka twibukiranye uko umwaka wa 2023 wagenze mu rwego rw’ubukungu, aho tugaruka ku itumbagira ry’ibiciro ryageze mu kwezi kwa Nzeri ikiribwa cy’ibirayi ari imbonekarimwe, kuko byigeze kurangurwa amafaranga 1100Frw i Musanze aho byera, ariko bikagera kuri amwe mu masoko y’i Kigali bigurishwa 1,500Frw ku kilo.
Umugabo witwa Habumugisha Eliezel yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we witwa Uwineza Christine, wari unatwite inda nkuru, asanzwe mu nzu babanagamo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu yamaze no gushiramo umwuka, hagakekwa ko byaba byakozwe n’uwo mugabo we.
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kwakira icyicaro gikuru cy’Umuryango Uharanira Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (Agency for the Safety of Air Navigation in Africa & Madagascar/ASECNA).
Kwigira Felicien wabaye Perefe wa gatanu wa Perefegitura ya Gitarama, yitabye Imana ku myaka 92 azize uburwayi, akaba yari atuye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Imodoka y’imbangukiragutabara yari ivanye umurwayi ku bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, imujyanye mu bitaro bya Kanombe, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ku bw’amahirwe abari bayirimo bose bavamo ari bazima.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ruratangaza ko n’ubwo imitako y’imigoongo ari kimwe mu birango by’Umuco Nyarwanda bimaze kwamamara, kuyikoresha mu buryo bubyara inyugu bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe ndetse hamwe hakabanza kwishyurwa amafaranga yumvikanweho.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bashyizeho ahandi ho gutegera imodoka hatari Nyabugogo, mu minsi ibiri ibanziriza ubunani (tariki 30-31 Ukuboza 2023).
Imirimo ikoreshwa abana ikomeje kuba ikibazo mu Karere ka Nyarugenge, umuryango Children Voice Today (CVT), uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana mu karere ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, bakaba biyemeje kurangiza burundu iki kibazo.
Abagore 150 basanzwe bakora akazi ko kuzunguza imbuto mu mujyi wa Gisenyi, bagiye gukurwa mu muhanda bahabwe aho gucururiza, ibintu byitezweho kugabanya akajagari mu bucuruzi mu muei uwo mujyi.
Nyuma y’imyaka umunani (8), mu ruhuri rw’ibibazo bijyanye n’imiyoborere n’imicungire mibi ya Koperative byatumye ijya mu ideni rya Miliyoni 400, CODERVAM ibashije kwiyubakira Sitasiyo ya Essence ya Miliyoni 350, ndetse ikaba inateganya kubaka inzu yakira abashyitsi (Guest House).
Bamwe mu bagore batinyutse bakajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baravuga ko byabafashije mu iterambere ryabo n’imiryango yabo, kubera ko amafaranga bakorera abafasha mu bikorwa bitandukanye.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakoresha gutanga amasezerano y’akazi ku bakozi, kubera ko uretse kuba ari itegeko, ariko kandi binatanga umusaruro mu kazi, kubera ko umukozi akora atekanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko nubwo hari ibipimo bitazagerwaho 100% nk’uko byari bikubiye mu ntego za Leta z’imyaka irindwi ya gahunda ya NST1, ariko hari ibyo kwishimira byagezweho.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka icyenda ishize abanywa inzoga biyongereyeho 6.8%, ariko nubwo kunywa mu rugero ari byo bigirwaho inama, na nkeya ubwazo zigira ingaruka ku buzima.
Inteko y’Umuco ivuga ko imaze kubarura ahantu ndangamurage hasaga 500, habumbatiye amateka yo hambere, mu rwego rwo gukomeza kuyabungabunga kugira ngo atazazima burundu.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho umunyamakuru wa Kigali Today yageze kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023, ku munsi mukuru wa Noheli, abacuruza inyama batangaje ko abaguzi bazo batabaye benshi nk’ibisanzwe, ariko agasembuye ko ngo kitabiriwe.
Abaturage bo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagasobanurirwa byinshi, basigaranye isomo ryo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuye mu isoko ryaho hafi saa tanu z’ijoro, bahashye ibya Noheri nubwo ibiciro by’ibiribwa ngo byari hejuru ugereranyije n’indi minsi.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), ivuga ko yafashe imodoka yagongeye abantu i Karuruma mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gutabazwa n’umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu (Oswakimu).
Ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Umuryango Transparency International-Rwanda wamenyesheje inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Uburezi, ko hari abakozi bazo bamunzwe na ruswa, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu gihe habura amasaha macye ngo abantu binjire mu bihe byo kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye muri gare ya Musanze, abacuruzi bigaragara ko biteguye kwakira umubare munini w’abahaha ahanini bishingiye ku ngano y’imari baranguye.
Akenshi iyo bavuze icuruzwa ry’abantu hari abatekereza ku bajyanwa hanze y’igihugu, nyamara no mu gihugu imbere bushobora kuhakorerwa, no gusabisha abana bikaba bumwe mu buryo bwo kubacuruza.
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), bashima intambwe bateye mu gutuzwa mu buryo begerejwe ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro, imihanda n’ibindi bitandukanye, ariko bakagaragaza ko hari ibibazo bikibabereye ingutu.
Mwizerwa Jean Claude yashimiwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA), nk’umuguzi wasabye fagitire za EBM nyinshi kurusha abandi mu mwaka wa 2022/2023, kandi bitari mu nyungu z’ubucuruzi.