Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya, Samia Suruhu Hassan n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo (WTTC).
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo(MIFOTRA) isaba abakoreshwa amasaha y’ikirenga batayahemberwa, kuyitungira agatoki kugira ngo ibafashe guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.
Tariki ya 02 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru (International Day to End Impunity for Crimes against Journalists - IDEI).
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iratangaza ko yizeye ko itegeko rirengera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, rizabafasha kubona uburenganzira bamburwa kandi abo bigaragayeho ko bariteshutseho rikaba ryabahana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bumanukana n’abashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, gucukumbura ikibazo kiri mu butaka bwa Nyiransababera Xavera waterejwe cyamunara kandi nta nguzanyo yigeze yaka muri Banki.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Igihugu cyakoze ibishoboka byose mu kubaka isura nshya mu iterambere ry’abagituye no kureshya abagisura, ariko ko hagikenewe ubufatanye mu bihugu bya Afurika kugira ngo mu bukerugendo ibyo bigerweho.
Abaturage bo mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, begeranyije ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’imbaraga z’amaboko, biyemeza kubakira bagenzi babo batishoboye, bagamije kubunganira mu mibereho no kubakura mu bukene bubugarije.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), yagejeje ku Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ibyavuye mu isesengura yakoze, kuri raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu, kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwateye intambwe mu buhahirane bwambukiranya imipaka, aho hubatswe amasoko agamije kwegereza urujya n’uruza ndetse n’abatuye ku nkiko ibicuruzwa nkenerwa. Aya masoko kuva yakubakwa mu myaka itanu ugereranyije, ntabwo yigeze akora nk’uko ubushobozi bwayo bungana, ndetse amwe muri yo yatangiye (…)
Rwiyemezamirimo Munyarugendo Albert ufite ikompanyi ikora ibijyanye no gushyira abantu amafunguro mu ngo ahatanye n’abandi banyafurika icyenda mu bihembo ngarukamwaka biteganyijwe gutangirwa mu nama izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu Tariki 1 Ugushyingo 2023, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 23 ya WTTC yiga ku hazaza h’ubukerarugendo.
Muri iki gihe, umuntu mukuru wese utuye mu Rwanda agira ibintu afata nk’ingenzi ku buzima bwe, ndetse agaharanira ko yaba abyujuje nk’uburyo bw’umutekano w’ubuzima bwe, cyangwa se uw’ubuzima bw’umuryango we.
Umugore w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu cyobo.
Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza bagamije imibereho myiza, babikesha gukorana n’ibigo by’imari mu bikorwa bibyara inyungu. Ibi bikaba byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwizigamira, igikorwa cyahujwe n’umuganda usoza (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero buvuga ko zitubahirije ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 28-29 Ukwakira 2023, bateraniye kuri Intare Conference Arena mu mwiherero wa kane n’ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri, ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Abanyarwanda bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kwigengesera kuko badakunzwe, abasaba kubahiriza amasaha y’ingendo.
Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.
Bamwe mu rubyiruko rw’impunzi ruri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda barishimira ko barangije Kaminuza kubera ko bumvaga ari ibidashoboka ko bashobora kurangiza.
Abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, baravuga ko babangamiwe n’abajura biba nijoro ibipakiye mu modoka, kubera ko ziba zigenda gahoro kubera gukatira ibinogo byinshi biba muri uwo muhanda.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 262 z’amadolari agamije kuzarufasha mu kuzahura bimwe mu bikorwa by’ubukungu byahungabanyijwe n’ihindagurika ry’ibihe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler.
Ikibazo cy’abagabo baharira abagore inshingano zo gutunga urugo bonyine, ndetse n’ubukene bukigaragara muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyabihu, biri mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma imirire mibi n’igwingira mu bana bidacika.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga w’u Bushinwa, Zhuang Rongwen n’itsinda ayoboye. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye buranga ibihugu byombi, cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Hitayezu Jerome, avuga ko mu kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka 2023-2024, hazashyirwamo gusibura ikiyaga gihangano cya Kiliba kifashishwa mu kuhira umuceri ku buso bwa hegitari 300 (…)
Kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize, abanyarwanda batojwe imvugo ndetse n’ingiro yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibi ngibi byafashe umurongo, ndetse ibikorwa binyuranye by’inyungu rusange bigaragaramo uruhare rw’abaturage.
Itsinda ry’Abadepite bagize Komite ishinzwe abakozi ba Leta n’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bashimye uburyo amashyaka, yaba iriri ku butegetsi n’andi ahabwa imyanya y’ubuyobozi mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024.
U Rwanda n’ u Bufaransa byasinyanye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 91 z’Amayero (Asaga Miliyari 118 z’Amafaranga y’u Rwanda), azafasha mu rwego rw’ubuzima no mu guteza imbere ibikorwa remezo byo muri urwo rwego.