Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, CG Rtd Emmanuel Gasana wahoze ari guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho, kwica iperereza no kuba yatoroka Igihugu.
Umuhanzi Nizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz rikaza gutandukana yatangaje ko we na bagenzi be bari mu biganiro byo kongera kugarura itsinda ryakunzwe na benshi.
Noel Portnow wahoze ari umuyobozi wa Grammy Awards, yarezwe mu rukiko ibyaha byo gufata ku ngufu umwe mu bahanzikazi, nyuma yo kumunywesha ibiyobyabwenge mu 2018.
Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) kirizeza abaturage bakoreraga ba rwiyemezamirimo ntibabahembe, ko bitazongera kubaho kuko nibatishyurwa, uwahaye uwo rwiyemezamirimo isoko ari we uzabihembera.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), John Mirenge, yakiriye abahagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye i Abu Dhabi muri icyo gihugu, abasaba gukomeza guharanira gusigasira isura nziza y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasabiye CG (Rtd) Emmanuel Gasana gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo kwemeza ko kubera ibyaha akurikiranyweho ashobora gutoroka cyangwa gusibanganya ibimenyetso.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye inama y’Ishoramari ku Mugabane wa Afurika, uko u Rwanda rwashyizeho amahirwe n’uburyo bwo korohereza abifuza kurushoramo imari.
Uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Rtd Emmanuel Gasana, yamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kugira ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Nyuma y’igihe gito umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, atangaje ko yateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe kuba ku itariki 10 Ugushyingo 2023, bikabera ahakorera iki kigo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ko icyo gitaramo (…)
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rwatangiye kuva ku wa Kane tariki 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023.
Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh aho yitabiriye itangizwa ry’inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika, iteganyinjwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022.
U Rwanda ni cyo Gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira umuhango wo gutangiza inama, ihuza abantu 100 bavuga rikumvikana, n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika, bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.
Abikorera mu Karere ka Rubavu bafite amahoteli n’ibikorwa byakira ba mukerarugendo, batangaza ko umutekano mucye ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wagize ingaruka ku bikorwa byabo, harimo kugabanuka kw’ababagenderera no kongera ibirarane muri Banki bafitemo inguzanyo.
Turi ku munsi wa 28 nyuma y’uko Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid akatiwe n’urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 5.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abantu bajya mu byumba by’amasengesho, bagasenga bagasakuza cyane na bo barebwa n’ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikikije, zisobanura kandi zigahana abateza urusaku n’induru, haba ku manywa cyangwa nijoro, inavuga kandi ko atari byiza gusengera (…)
Leta yatangaje ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’inyubako zayo 1000, ziri hirya no hino mu Gihugu ariko zidakoreshwa. Ni ingamba zitezweho gukemura ikibazo cy’ubukode bw’ahatangirwa serivisi za Leta kuri ubu buyitwara agera kuri Miliyari 12 ku mwaka, nyamara hari zimwe muri izo nyubako zakoreshwa aho gukodesha izindi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thiery B. Murangira, yatangaje ko uwitwa Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana afunze, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.
Umwaka wa 2023, usoje abayobozi basaga 30 birukanwe abandi begura mu nshingano zabo, kubera ibintu binyuranye birimo ubusinzi, ruswa (indonke), kunyereza ibya rubanda, kunanirwa gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kutubahiriza inshingano, kwitwaza ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite n’ibindi nk’uko amatangazo abakuraho (…)
Abantu basaga 30 bo mu Mirenge ya Muhanga, Nyarusange, Byimana na Nyamabuye, bamaze gutabwa muri yombi n’inzego za Polisi mu Karere ka Muhanga, kubera kurema agatsiko gahungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Turere twa Ruhango na Muhanga.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko kugira ngo ishoramari ku mugabane wa Afurika rigerweho, ibihugu bigomba kubanza gushora imari mu bikorwa remezo byibanze mu kureshya abashoramari, bifuza gushora imari yabo kuri uyu mugabane.
Madamu Jeannette Kagame, ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inzu nshya yo kubyariramo (Materinite) yubatswe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal igamije kurushaho kunoza serivise zigenerwa umugore uje kubyara.
Ikamyo yakoze impanuka igonga igipangu cy’ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hangirika igipangu na ‘bordure’ z’umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.
Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’Umukuru w’Umudugugudu wagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, mu ijoro rishyira tariki 08 Ugushyingo 2023, abaturage baratabara.
Perezida Paul Kagame yavuze ko imyumvire y’uko ishoramari muri Afurika rigoye kurikora idakwiye kuko uyu umugabane ufite amahirwe mu ishoramari nk’aboneka ahandi ku Isi ndetse ukagira n’akarusho k’abaturage bari mu nzira y’iterambere.
U Rwanda rwiteguye kuba igisubizo cy’amazi n’amashanyarazi ku batuye umujyi wa Goma waraye mu mwijima nyuma y’uko ipoto ijyana umuriro mu mujyi wa Goma yaguyeho igisasu ikangirika bikomeye mu mirwano yahuje ingabo za Congo FARDC hamwe n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Nyiragongo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ms. Rabab Fatima, Umunyamabanga Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa n’ubuvugizi ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja.
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres ku bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’urugomo rwitwaje intwaro n’amagambo ashingiye ku ivanguramoko mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi Girma Birru Geda wamugejejeho ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Bwana Abiy Ahmed Ali.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw).
Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco cyateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, kizaba tariki 10 Ugushyingo 2023 kikazabera ahakorera iki kigo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.