Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko bisi zemerewe abanyarwanda zaje, ubu zikaba zarahawe ba rwiyemezamirimo ndetse kuri uyu wa gatanu ziri butangire gukorera mu mihanda zahawe.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba uko Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika n’iy’u Rwanda, bikomeza gutsura umubano.
Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafunzwe nyuma yo gukekwaho gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, burasaba abatuye utugali 6 tugize uyu Murenge kubyaza umusaruro amasomero rusange bahawe n’Umuryango witwa Umuhuza ubifashijwemo n’inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO(CNRU) hamwe na Banki ya Kigali.
Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi baravuga ko umaze kwangirika inshuro eshatu wikurikiranya nyuma y’uko usanwe kandi ibyo bigahora biba ahantu hamwe, ari nako ubangiriza imyaka n’imirima.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 17 Mutarama 2024 bongeye gutora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, byagarutse mu kurushaho gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habereye impanuka ya Gaz yaturitse, inzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse irakongoka, hangirika ibintu bifite agaciro k’asaga Miliyoni 3,800,000Frw.
Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye ndetse n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT), bari bamazemo amezi arindwi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko rusange rya Afurika, ari uguhuriza hamwe imbaraga z’abikorera n’iza Leta.
Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko z’uwitwa Ndayishimiye Fabien akazubaka iruhande rwa Hoteli yaguze na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (ubu yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi).
Ambasaderi wa Algérie mu Rwanda Mohamed Mellah, yagiranye ibiganiro na Visi perezida w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda Mukabalisa Donatille, aho bibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi no gukomeza kwagura umubano w’inteko Ishingamategeko z’ibihugu byombi.
Abatuye Akagari ka Batikoti mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu, barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nk’uko byakorewe utugari baturanye.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abantu, bafite imbaraga zo gukora biganjemo urubyiruko, bityo ko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu Isi ihura nabyo.
Nyuma y’uko aho umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse hakozwe uwo imodoka ziba zifashisha, n’iziremereye zikahanyura, wongeye kuba ufunzwe kubera icyondo gihari.
Umuturage usanzwe ukora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cy’ikigo cya CEMINYAKI, giherereye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba azize kubura umwuka.
Perezida Paul Kagame uri i Davos mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum), yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi, ndetse no guharanira amahoro arambye mu karere hakemurwa umuzi w’ibitera (…)
Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Mahembe, ku musozi wa Kizenga ahakorwaga amaterasi y’indinganire, habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura.
Mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa Sitasiyo ya lisansi, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 urukuta rw’inzu yubakwaga yagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, burasaba abafite inzu bacumbikira abantu by’igihe kirekire (abapangayi), kumenya no kugenzura imyitwarire y’abaza gucumbika kugira ngo bafashe inzego z’umutekano gutahura amabandi, n’abandi bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.
Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda 39.5% by’urubyiruko rutari mu mashuri rukaba rutari no mu kazi, uwo mubare ukaba ugera kuri 41.4% mu Ntara y’Amajyepfo.
Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko ubukangurambaga bumaze iminsi ku isuku n’isukura bubasigiye impinduka mu myumvire, kuko mbere hari byinshi bakoraga bibangamiye isuku.
Bijya bibaho ko abakiri bato bitwara uko babonye bavuga ko n’ubundi batari kuzaramba bavuga ngo ‘nta myaka 100’. Nyamara umusaza Nyagatare Karawudiyani w’i Nyaruteja mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yarayujuje, kandi biragaragara ko agikomeye.
Mu gihe hirya no hino by’umwihariko mu bice bihuriramo abantu benshi nko mu masoko, ahategerwa Imodoka, ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi n’ahandi, igihe kinini hakunze kugaragara umubare utari muto w’abaturage, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka, hari abatekereza ko ibi byaba bifite aho bihuriye n’ubwiyongere bw’abaturage.
Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umurongo bagomba guha igihugu cyabo. Perezida Kagame yavuze ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta muntu aho yava hose ku isi ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho, ko uwo bakwemera gutega amatwi ari uwabaha (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano izaba kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024. Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 24, iyi nama izasuzumira hamwe aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Meteo-Rwanda yatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Mutarama 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe kugwa mu gihe cy’iminsi 10 izateza ingaruka zirimo imyuzure n’inkangu, abantu bagasabwa gukomeza gufata ingamba zo kwirinda.
Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), ushinzwe Ubukangurambaga no Kwandika abanyamuryango, Deogratias Ntigurirwa, avuga ko 83.6% by’abacukijwe na Leta bagomba kwishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ari bo bamaze kwiyishyurira.