Perezida Paul Kagame yabonanye na Wilmot Reed Hastings Jr, Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime ku Isi aho baganiriye ku bufatanye busanzwe buriho hagati y’u Rwanda n’uru rubuga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, yakoze impinduka mu nzego zitandukanye za Leta, harimo no mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Muri izo mpinduka harimo kuba Pudence Rubingisa wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, naho umunyamakuru (…)
Abayobozi b’imwe mu miryango itari iya Leta bavuga ko amakuru yigisha ishimishamubiri atangazwa ku mbuga nkoranyambaga arimo kuyobya abana n’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikabateza ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwita bakiri bato.
Abangavu 78 batewe inda bakiri basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishuri rya TSS Ntongwe, barashimira inkunga batewe na Banki ya Kigali (BK) binyuze muri BK Foundation, bakaba bagiye kwerekeza ku isoko ry’umurimo.
Ishyirahamwe riharanira guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (Organization pour la promotion du Français au Rwanda - OPF Rwanda), rirasaba inzego bireba zirimo na Leta gufasha Abanyarwanda kubona ibyemezo (Certificats) by’uko bize, kandi bazi gukoresha no kuvuga Igifaransa, kugira ngo bafungurirwe amahirwe ku nyungu (…)
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.
Imwe mu miryango yahoze mu makimbirane, ikaza guhabwa amahugurwa y’igihe cy’amezi atandatu ku mibanire myiza mu muryango, iravuga ko yabashije kwigobotora ibibazo bahoragamo ubu bakaba babasha kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, bakabona uko bagira n’uruhare muri gahunda za Leta.
Ku itariki 07 Ukuboza 2023, ni bwo mu turere dutandukanye mu Rwanda, habaye amatora ku myanya y’ubuyobozi bw’uturere twari tuyobowe by’agateganyo.
Hashize iminsi abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bumva ibijyanye na bisi nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ubanza benshi bataramenya ko ari imodoka zishobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku bagenzi, ababizi bakaba babyishimira.
Akarere ka Bugesera kamaze kuba ikimenyabose mu gihe cyera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta za cyera zikahatuza abo zanga ngo bahagwe, Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka karere kitaweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa Rwanda FDA kivuga ko impamvu abakora ibinyobwa batemerewe kubipakira mu macupa ya Pulasitike ari uko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye, Ashley James Carl, Umuyobozi mushya w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), ishami ry’u Rwanda baganira ku kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 13 mu gihe mu mwaka wa 2052 bazaba ari hafi miliyoni 24. Ibyo bivuze ko hazakenerwa Aho kuba, Ibizabatunga, Amashuli, Amavuriro, n’ibindi bikorwa remezo binyuranye. Ese igenamigambi rihari uyu munsi rijyana n’uko (…)
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya, nyuma y’imyaka itandatu (kuva muri 2017) wari umaze wagurwa.
Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.
Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ba nyir’ibibanza bitababaruyeho bigera kuri 23,606 kwitabira iyo serivisi, kugira ngo bibaheshe umutekano w’uko ari ibyabo.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, biravugwa ko bavanwe mu turere basanzwe bakoreramo bimurirwa mu tundi.
Umuhanzikazi Bulelwa Mkutukana, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Zahara, wo muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aguye mu bitaro by’i Johannesburg muri icyo gihugu, akaba yari afite imyaka 35 y’amavuko.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza ubufatanye mu kazi ka buri munsi, kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije, mu gihe bitegura amatora y’Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka utaha wa 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yaganiriye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, bagaruka ku mibanire y’ibihugu byombi.
Abagore babiri bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, biyemereye ko baba ari bo babaye intandaro y’urupfu rw’umwana w’umukobwa, nyuma yo kumuha ibihumanya(uburozi) babishyize mu byo yarimo anywa.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko impamvu zatumye mu ijoro ryo ku itariki 10 Ukuboza 2023 habaho ibura ry’umuriro mu gihugu hose byaturutse ku miyoboro migari u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo muri aka Karere birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko guteka imboga ukazihisha cyane bituma bitakaza imyunyu ngugu na vitamini byifitemo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh MUGANGA, ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho.
Nyuma y’imyaka ibiri n’amezi arindwi Diyosezi y’Abangirikani ya Butare iyoborwa na Archbishop w’Abangilikani w’i Kigali, ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 yahawe umushumba mushya, ari we Christophe Nshimyimana.
Iyo umuntu avuze izina Kanyarira buri wese ahita yumva umusozi muremure uherereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi ukunze guhurirwaho n’abakirisitu batandukanye bajya kuwusengeraho ngo basubizwe bimwe mu bibazo bafite.
Abagize Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, batangiye ibikorwa byo kwitegura ubukwe bafite mu 2024, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazahagararira uyu muryango mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko imiyoborere myiza yabafashije kwiteza imbere, atari ku giti cyabo gusa ahubwo no kwegerezwa ibikorwa remezo biborohereza kurigeraho.