Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza, yasabye anakwa Uwicyeza Pamella mu birori byabereye mu ihema riri ku Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu yageze I Antananarivo, muri Madagasikari aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Andry Nirina Rajoelina, uherutse gutorerwa kongera kuyobora icyo gihugu.
Umuryango CVA (Citizen Voice and Action) ufasha mu kubakira ubushobozi urubyiruko, gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzigiramo uruhare, wahurije hamwe urubyiruko 200 kugira ngo baganire ku ruhare rw’urubyiruko mu ngengo y’imari, imbogamizi bagihura nazo n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Pudence Rubingisa, wagiriwe ikizere n’Umukuru w’Igihugu, kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yitezweho kuzamura imyumvire y’aborozi ku gukora ubworozi bwa kijyambere ndetse n’ubuhinzi buteye imbere, ariko nanone ngo ashobora no kugorwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Gihugu nk’uko uwo asimbuye yari yabigabanyije.
Samuel Dusengiyumva, Umujyanama w’Umujyi wa Kigali waraye wemejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugero mu Kagari ka Rwaza, umudugudu wa Rwaza ahitwa kwa Gacukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, habereye impanuka y’imodoka yabirindutse ifunga umuhanda.
Intwaza z’i Huye zahaye ubutumwa itsinda ry’abagize Unity Club Intwararumuri babasuye tariki 13 Ukuboza 2023, kugira ngo bazabushyikirize Perezida Kagame na Madamu we. Izo ntumwa za Unity Club Intwararumuri zari zaje kubifuriza kuzagira Noheli nziza ndetse no kuzatunganirwa mu mwaka uri imbere wa 2024.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yatangaje ko Urujeni Martine ari we uyoboye by’agateganyo Umujyi wa Kigali, mu gihe hagitegerejwe ko Abajyanama baza gutora abayobozi bashya.
Mbabazi Rosemary, yashyikirije Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu, yizezwa ubufatanye n’inkunga mu nshingano ze.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, riravuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.
Umujyi wa Kigali wifurije ikaze Bwana Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone, Abajyanama bashya binjiye mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali; unifuriza ishya n’ihirwe Bwana Rubingisa Pudence na Bwana Mpabwanamaguru Merard bari Abajyanama mu nama Njyanama y’Umujyi.
Perezida Paul Kagame yabonanye na Wilmot Reed Hastings Jr, Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime ku Isi aho baganiriye ku bufatanye busanzwe buriho hagati y’u Rwanda n’uru rubuga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, yakoze impinduka mu nzego zitandukanye za Leta, harimo no mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Muri izo mpinduka harimo kuba Pudence Rubingisa wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, naho umunyamakuru (…)
Abayobozi b’imwe mu miryango itari iya Leta bavuga ko amakuru yigisha ishimishamubiri atangazwa ku mbuga nkoranyambaga arimo kuyobya abana n’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikabateza ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwita bakiri bato.
Abangavu 78 batewe inda bakiri basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishuri rya TSS Ntongwe, barashimira inkunga batewe na Banki ya Kigali (BK) binyuze muri BK Foundation, bakaba bagiye kwerekeza ku isoko ry’umurimo.
Ishyirahamwe riharanira guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (Organization pour la promotion du Français au Rwanda - OPF Rwanda), rirasaba inzego bireba zirimo na Leta gufasha Abanyarwanda kubona ibyemezo (Certificats) by’uko bize, kandi bazi gukoresha no kuvuga Igifaransa, kugira ngo bafungurirwe amahirwe ku nyungu (…)
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.
Imwe mu miryango yahoze mu makimbirane, ikaza guhabwa amahugurwa y’igihe cy’amezi atandatu ku mibanire myiza mu muryango, iravuga ko yabashije kwigobotora ibibazo bahoragamo ubu bakaba babasha kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, bakabona uko bagira n’uruhare muri gahunda za Leta.
Ku itariki 07 Ukuboza 2023, ni bwo mu turere dutandukanye mu Rwanda, habaye amatora ku myanya y’ubuyobozi bw’uturere twari tuyobowe by’agateganyo.
Hashize iminsi abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bumva ibijyanye na bisi nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ubanza benshi bataramenya ko ari imodoka zishobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku bagenzi, ababizi bakaba babyishimira.
Akarere ka Bugesera kamaze kuba ikimenyabose mu gihe cyera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta za cyera zikahatuza abo zanga ngo bahagwe, Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka karere kitaweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa Rwanda FDA kivuga ko impamvu abakora ibinyobwa batemerewe kubipakira mu macupa ya Pulasitike ari uko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye, Ashley James Carl, Umuyobozi mushya w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), ishami ry’u Rwanda baganira ku kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 13 mu gihe mu mwaka wa 2052 bazaba ari hafi miliyoni 24. Ibyo bivuze ko hazakenerwa Aho kuba, Ibizabatunga, Amashuli, Amavuriro, n’ibindi bikorwa remezo binyuranye. Ese igenamigambi rihari uyu munsi rijyana n’uko (…)
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya, nyuma y’imyaka itandatu (kuva muri 2017) wari umaze wagurwa.
Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.
Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ba nyir’ibibanza bitababaruyeho bigera kuri 23,606 kwitabira iyo serivisi, kugira ngo bibaheshe umutekano w’uko ari ibyabo.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, biravugwa ko bavanwe mu turere basanzwe bakoreramo bimurirwa mu tundi.