Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kirasaba abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba gutura hato hashoboka bubaka inzu zijya hejuru, aho gutura ku misozi batandukanye kuko bizorohereza Leta kubagezaho ibikorwa remezo ariko nanone bigafasha mu kuzigama ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi.
Abana b’abakobwa bari bishoye mu buraya bakorera hamwe nk’itsinda, bajyanywe mu mashuri y’imyuga kugira ngo bazabone uko bibeshaho neza mu gihe kiri imbere.
I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki 10 Mutarama 2024, Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yatoye Ambasaderi Ernest Rwamucyo kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, asimbura Christina Markus Lassen wo muri Denmark, wari umaze umwaka kuri izi nshingano.
Abaturiye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi(IDP Model Village) uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyobo bifata imyanda (fosses septiques) byubatswe rwagati mu ngo byegeranye na bo, bikaba bitarigeze bipfundikirwa, bikomeje kubateza umunuko ukabije, imibu ndetse hakaba hari n’impungenge ko hari (…)
Soeur Pulchérie Nyirandakize wari umubikira wo mu muryango w’Abenebikira, yitabye Imana ku myaka 62, kandi nubwo yari umubikira utazwi unicisha bugufi, ubuhamya bumutangwaho bugaragaza ko asize inkuru nziza imusozi, cyane ko benshi bamushimira uko yabafashije bu buryo butandukanye.
Perezida Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Francis Gatare.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abacuruza mu kajagari (bitwa abazunguzayi), ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bintu bitemewe, ko bugiye gukaza ibihano ariko bubanje guha igishoro abazunguzayi no kububakira amasoko.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Sénégal ku bw’impamvu zitandukanye, batanze Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, yagenewe gufasha abantu 1000 batabashije kwirihira mituweli mu Karere ka Huye.
Abayobozi b’Uturere n’umujyi wa Kigali batangiye ibikorwa byo gusura ibigo bya NRS bigororerwamo urubyiruko 7,225 rwitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abagenda mu nzira zagenewe siporo zikikiye ibibuga bya Kigali Golf Nyarutarama ku ruhande rwa Kacyiru, aho umuntu ugenda muri izo nzira atemerewe gucira hasi no kwitwaza inkoni cyangwa imbwa.
Nyuma y’uko u Buyapani bwibasiwe n’umutingito wahitanye benshi, u Rwanda rwohereje ubutumwa bwihanganisha iki gihugu.
Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame akaba yamushimiye uba yasuye u Rwanda, anashimangira ko ibihugu byombi bisangiye byinshi birimo n’indangagaciro mu iterambere.
Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ibitu icumi adashobora kubaho adafite cyangwa se atakwibagirwa mu gihe afite urugendo mu bitaramo akora hirya no hino, ashimangirako muri ibyo bintu adashobora kwibagirwa Bibiliya.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku kongera ubufatanye ku mishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryashyize u Rwanda mu bihugu bitandatu byashyizeho amategeko n’ingamba bibafasha guhangana n’impanuka zo mu muhanda.
Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2023 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Mbonimana Gamariel wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma akaza kwegura kubera ikosa ryo gutwara imodoka yasinze, akomeje kugaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bikorwa bitandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n’imyitwarire myiza. Muri iyi minsi (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024, umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Karongi na Nyamasheke, wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gufungwa n’inkangu mu Murenge wa Gishyita, ahazwi nka Dawe uri mu Ijuru.
Nyuma y’umwaka ushize abakozi bamaze batangira akazi saa tatu aho kuba saa moya za mu gitondo, hari abakomeje kubyishimira barimo umuganga w’indwara zo mutwe uvuga ko byarinze abantu indwara y’umunaniro ujyanye n’akazi yitwa ‘burnout’.
Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi w’Umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) wo muri Sudani, General Mohamed Hamdan Dagalo yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda mu kwishakira ibisubizo, nyuma y’ibihe bikomeye by’ivanguramoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ni imvura nyinshi yatangiye kugwa mu rukerera mu Ntara y’Iburengerazuba, ikaba yatumye ubutaka bwinjiramo amazi cyane haba inkangu, igwa mu muhanda uhuza Akarere ka Karongi na Nyamasheke mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi.
Kagiraneza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, ndetse na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari, bari mu maboko ya RIB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo uwitwa Dushimimana gupfa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’Ubw’Umurenge wa Gahanga barishimira ko umwaka wa 2023 warangiye hari ibikorwa bifatika by’iterambere byagezweho, bakavuga ko intego ari ugukora cyane no kurushaho kugera kuri byinshi muri uyu mwaka wa 2024.
Kate Bashabe, umunyamideli wubatse izina rikomeye mu Rwanda, binyuze muri Fondasiyo yise Kabash Care ndetse aherekejwe na bamwe mu byamamare birimo Bruce Melodie na Christopher, yakoze igikorwa cyo gufasha abana 660 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Karere ka Bugesera.
Nyuma y’igihe kinini urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwubakwa, mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, rwaruzuye ku buryo umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe mu bihugu bitatu bihuriye kuri uru rugomero, ukaba watangiye gukoreshwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani, uri mu ruzinduko mu bihugu biri muri aka karere ka Afurika.