Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, arasaba abantu kugabanya igipimo cy’inzoga banywa, byaba na ngombwa bakazireka burundu, kuko byagaragaye ko zigira ingaruka zikomeye ku mubiri, cyane ko impuguke zivuga ko kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16.
Mu gihe guhera ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, hatangiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ibaye ku nshuro ya 19, abaturage bo mu Karere ka Burera bumvaga iyi Nama yasuzuma ikanavugutira umuti urambye, harimo n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bishyirwa hirya no hino bigasubikwa bitarangiye gukorwa ngo babone uko babibyaza (…)
Perezida wa Guinée Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rugaragaza ko runyotewe kubakirwa agakiriro, kuko byarworohereza gushyira mu ngiro amasomo y’imyuga rwize, binyuze mu guhanga imirimo ibyara inyungu, imibereho ikarushaho kuba myiza.
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yavuze ko kuva mu bwana bwe atigeze agira inzozi zo kuzaba Minisitiri kubera amateka n’imibereho y’umuryango akomokamo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean damascene Bizimana, avuga ko imanza za Gacaca zagize uruhare rw’indashyikirwa mu kuzamura ubumwe bw’abanyarwanda aho 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi baniyemeza gutandukana burundu n’ingengabitekerezo yayo naho 85% (…)
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe gutsemba ubwoko bw’Abatutsi batuye muri icyo Gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kongerera ubushobozi Abajyana b’Ubuzima bwo gupima indwara zitandura kugira ngo bakomeze guhangana nazo kuko ziri mu zibasira abantu muri iki gihe ndetse zikabahitana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko bagishakisha impamvu yateye inkongi y’umuriro aho abahungu barara, mu ishuri rya Gahima AGAPE, riherereye mu Murenge wa Kibungo Akarere ka Ngoma.
Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka Jeep Toyota ifite pulaki nomero RAD 068 G, ya kompanyi itwara abagenzi ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku itariki 23 Mutarama 2024 igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi, irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya ‘Camera’ y’umutekano.
Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, hasubukuwe imirimo yo gushakisha imibiri mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya i Ngoma mu Karere ka Huye, hamaze kuboneka igera kuri 75, yiyongera kuri 44 yari yahakuwe mu kwezi k’Ukwakira 2023.
Abahagarariye abaturage mu Mirenge ya Muyumbu na Karenge mu Karere ka Rwamagana, basuye ibice Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangirijemo urugamba, bavuga ko ubutwari bwazo bugomba gukomeza kwigishwa abandi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutama 2024, yibukije urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu, birinda ikintu cyose cyakongera gukururira Abanyarwanda mu macakubiri yakongera kugeza u Rwanda kuri Jenoside.
Inyange Irene ni umubyeyi w’abana b’abahungu babiri b’impanga bafite umwaka n’amezi abiri, akaba ari umukozi wa Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) muri iyo Banki.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.
Bizumuremyi Jean Marie Vianney bakunda kwita Ntare w’imyaka 39 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, mu gitondo cyo ku wa 22 Mutarama 2024, yasanzwe amanitse mu giti bikekwa ko yiyahuye.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kunoza umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Mu muhanda Musanze-Cyanika mu nkengero z’umujyi wa Musanze, imodoka itwara abagenzi (Coaster), igonze umuturage wambukaga umuhanda ahita ahasiga ubizima.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango irenga 100 yari ituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara umubare w’ingo zitaragezwamo amashanyarazi cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma zidakomeza kuba mu icuraburindi; ibintu abaturage basanga bidindiza umuvuduko w’iterambere, bikanabavangira mu cyerekezo bifuza kuganamo.
Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko batewe impungenge n’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku buryo bifuza ko byakongera guhabwa umurongo mu mushyikirano wa 19.
Mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari bamwe mu baturage basigaye barya amajanja n’amajosi y’inkonko, nyuma y’uko hari umushoramari ukorera muri uwo Murenge worora inkoko akanazihabagira.
Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umukozi w’Intara y’Amajyepfo witwa Kabera Vedaste akekwaho gutanga ruswa, nyuma yo guha umugenzacyaha amafaranga atatangajwe umubare kubera dosiye Kabera yari asanzwe akurikiranweho.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahamagariye ibihugu byo muri G-77 gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri 39 ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, habonetse indi ibarirwa muri (…)
Minisitiri w’Ubucurzi n’Inganda (MINICOM), Ngabitsinze Jean Chrysostome, yemereye abikorera mu Karere ka Muhanga, ko mu gihe gito icyanya cy’inganda kiba cyatunganyijwe kugira ngo abagishoyemo imari boroherwe no kugezamo ibikoresho, no kubona ingufu z’amashanyarazi n’amazi bihagije ngo zikore neza.
Umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga mu Kigo cy’Amashuri cya ESPANYA Nyanza, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, nyuma yo kuremba mu buryo butunguranye agahita yitaba Imana aguye kwa muganga.
Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2024, rigaragaraza ko hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Igihugu hakaba hateganyijwe imvura nyinshi, ugereranyije n’iteganyijwe mu bindi bice.
Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko yatanze inguzanyo ya miliyari 15 ku bigo 5 bitwara abantu mu mujyi wa Kigali.