Bamwe mu Banyarwandakazi bakomeje kuzamura ibendera ry’Igihugu ku rwego mpuzamahanga

Buri mwaka tariki ya 8 Werurwe u Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Kuri uyu munsi nyirizina Kigali Today yabakoreye ikegeranyo cy’ishusho y’umugore mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, aho tugaruka ku bikorwa by’Indashyikirwa mu iterambere ry’umugore ndetse n’abagiye bahabwa inshingano zinyuranye ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwateje imbere abagore mu ngeri z’ibyiciro bitandukanye haba mu burezi, muri Politike, mu buzima, mu buhinzi n’Ubworozi, mu bukungu, no mu bindi byiciro bitandukanye.

Umuntu avuze ko u Rwanda rwateje imbere umugore ntiyaba abeshye dushingiye ku ngero z’ibintu bitandukanye byakuyeho itsikamirwa n’ihezwa ku bintu bimwe na bimwe byabuzaga umugore kugira uruhare mu bimukorerwa ndetse bikamwima uburenganzira busesuye ku bintu bimwe na bimwe.

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rwibohoye Abanyarwandakazi bubakiwe ubushobozi maze bamwe bajya muri Politike ndetse ntibyagarukira ku Rwanda gusa kuko n’amahanga hari abo yagiriye icyizere abaha inshingano ziyongera kuzo bari basanganywe.

Uru ni urutonde rugufi twabateguriye ariko hari n’abandi benshi batarimo kuko tutabavugira rimwe bose mu nkuru imwe.

Louise Mushikiwabo

Louise-Mushikiwabo
Louise-Mushikiwabo

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ku itariki ya 19 Ugushyingo 2022 batoreye manda ya kabiri Louise Mushikiwabo nk’Umunyambanga Mukuru w’uyu muryango. Uyu mwanya yari yarawutorewe bwa mbere mu 2019.

Muri manda ye ya mbere, uyu Munyamabanga Mukuru wa OIF yakoze byinshi birimo amavugurura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije Isi. Muri manda nshya Mushikiwabo yavuze ko hari kwibandwa ku mishinga iteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bifasha mu guhanga imirimo y’urubyiruko.

Madamu Mushikiwabo izi nshingano yazigiyeho nyuma yo kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda hafi imyaka 10, Aba n’umuvugizi mukuru wa guverinoma, mbere yaho akaba yari minisitiri ushinzwe itangazamakuru.

Ni umwe mu bagore bubashywe ku isi kd b’abahanga akaba avuga indimi nyinshi zirimo ikinyarwnda, igifaransa, icyogereza n’igiswahili ariko hari n’abongerfaho ko azi n’ikidage hamwe n’igitariyani.

Dr Agnes Kalibata

Agnes Kalibata
Agnes Kalibata

Dr Agnes Matilda Kalibata ni Umunyarwandakazi w’inzobere mu bijyanye n’Ububinzi. Kuva mu 2014 kugeza ubu yagizwe Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uteza Imbere Ubuhinzi (AGRA). Uyu muyobozi ashimirwa umuhate we mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika binyuze muri AGRA. Ni inshingano yahawe nyuma y’indi myanya inyuranye yakozemo muri Guverinoma y’u Rwanda, irimo kuba minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yabaye umuyobozi wungirije wa Kaminuka y’u Rwanda, n’ibindi.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza

Valentine Rugwabiza
Valentine Rugwabiza

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Ubu ni intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA).

Tariki 24 Gashyantare 2024 ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb Valentine Rugwabiza intumwa ye yihariye muri Santrafurika.

Rugwabiza mu mirimo yagiye akora, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, WTO. Ni we mugore wa mbere wafashe izo nshingano.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, hagati ya 2013 na 2014, ava kuri izo nshingano agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabaye kandi ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi anakora indi mirimo inyuranye ijyanye n’ubucuruzi.

Yvonne Manzi Makolo

Yvonne Makoro
Yvonne Makoro

Yvonne Manzi Makolo, watangiye kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu kirere (IATA), ku itariki ya 5 Gicurasi 2023. Ni inshingano yari yatorewe muri Kamena 2022 mu Nteko Rusange y’uyu muryango yabereye i Doha muri Qatar.

Mu 2018 ni bwo Yvonne Makolo yahawe inshingano zo kuyobora RwandAir, mu mwaka wari wabanje ni bwo yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’Ikigo muri RwandAir, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa.

Mu 2003 ni bwo Makolo yavuye muri Canada, aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi wakorwaga na World Links ugamije gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.

Dr Nsanzabaganwa Monique

Monique Nsanzabaganwa
Monique Nsanzabaganwa

Ku itariki 6 Gashyantare 2021 Dr Nsanzabaganwa Monique yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Uyu mwanya ni we mugore wa mbere wari uwugiyeho kuva uyu muryango washingwa mu 1999.

Dr Nsanzabaganwa yagiye kuri uyu mwanya asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva muri 2003-2008.

Dr Nsanzabaganwa kandi ni we uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, umuryango uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Yagiye kuri uyu mwanya w’Umuyobozi wungirije wa AU, asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho muri 2017.

Dr Mukeshimana Gérardine

Dr Mukeshimana Gerardine
Dr Mukeshimana Gerardine

Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).

Dr Mukeshimana, yashyizwe muri izo nshingano tariki 31 Nyakanga 2023, na Alvaro Lario, Perezida wa IFAD.

Lario yavuze ko yashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana nka Visi Perezida wa IFAD, nyuma y’akazi gakomeye ko kuzuza imyanya muri iki kigega.

Dr Mukeshimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi, yakuye muri kaminuza y’u Rwanda, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iyikirenga ya ‘doctorate’ mu bijyanye na ‘Plant breeding and Genetics- Crop and Soil Sciences’, yavanye muri kaminuza ya Leta ya Michigan muri Amerika.

Clare Kamanzi

Clare Akamanzi
Clare Akamanzi

Clare Akamanzi uherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa NBA Africa izwiho kuzamura no guteza imbere abakinnyi bafite impano mu mukino wa Basketball muri Afurika.

Mu zindi nshingano Clare Akamanzi afite harimo kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, gushyira imbaraga mu iterambere rya Basketball ku mugabane wa Afurika, kuzamura umubare w’abakunzi ba Basketball yaba NBA ndetse na BAL ku mugane wa Afurika wose binyuze mu iterambere rya Basketball uhereye mu bakiri bato, itangazamakuru, gukorana n’abafatanyabikorwa no guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko muri Afurika.

Clare Akamanzi ni umunyamategeko w’umwuga. Yatangiye gukora nk’impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi, nyuma aza gutangira gukorera u Rwanda ariko akiri mu Busuwisi aho yakoraga nk’intumwa ya Leta ireba cyane ibijyanye n’ibiganiro biganisha ku masezerano mu by’ubucuruzi mu Kigo Mpuzamahanga mu by’Ubucuruzi (World Trade Organisation).

Uretse aba bayobozi bagiriwe ikizere ku rwego Mpuzamahanga Leta y’u Rwanda kandi yongereye umubare w’Abagore no mu Nteko Ishinga Amategeko aho Ubushakashatsi bukorwa n’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU), bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe na IPU ku itariki ya 5 Werurwe 2024, bwerekana ko u Rwanda rukiri ku mwanya wa mbere ku isi, aho rufite abagore 61.3% mu mutwe w’Abadepite na 34.6% muri Sena.

U Rwanda rukurikirwa n’ibihugu birimo Cuba ifite abagore 55.7%, Nicaragua ifite 53.9%, Mexico 50.4% na Andorra na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zifite 50.0%.
IPU ivuga ko impuzandengo y’abagore bari mu Nteko zishinga Amategeko ku isi ari 26.9%, bakaba barazamutseho 0.4% hakurikijwe amatora yabaye mu mwaka wa 2023.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko muri rusange umubare w’abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko b’abagore wageze kuri 23.8% uvuye kuri 22.7%, aho nk’ibihugu bya Cambodia and Côte d’Ivoire byatoye abayobozi b’Inteko b’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka yabyo.

IPU kandi yatangaje ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari yo yazamuye igipimo cy’abagore bari mu Nteko kurusha ibindi bice, kuko biyongereyeho 3.9% mu matora yabaye mu mwaka wa 2023 ugereranyije n’amatora yaherukaga kuba muri ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore barashoboye,nubwo basuzugurwa mu bihugu byinshi.Dore ingero nkeya z’Abagore babaye ibyamamare (Famous Women): Ababaye Prime Ministers Margaret Thatcher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Angela Merkel of Germany,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Wongeyeho Presidents Dilma Rousseff of Brazil na Ellen Sirleaf of Liberia.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho bishakira amafaranga,ni icyaha gikomeye in God’s eyes (pastors,bishops,apotres,etc...).

butuyu yanditse ku itariki ya: 8-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka