Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite ingo nke zikoresha amashanyarazi (Raporo)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko muri 2022 ingo zari zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 47.1%, abakoresha itoroshi 28.4%, naho abakoreshaga ingufu z’imirasire y’izuba bari 13.9%, mu gihe abakoresha igishirira mu kumurika bari 4.2%, abakoresha buji bari 2.9%, abakoresha itara rya peteroli 1.6% mu gihe abakoresha moteri bari 1.3%.

Amashanyarazi afatwa nka kimwe mu by'ingenzi byihutisha iterambere ry'abaturage n'iry'Igihugu muri rusange
Amashanyarazi afatwa nka kimwe mu by’ingenzi byihutisha iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu muri rusange

Hashingiwe ku buryo amashanyarazi yagiye atangwa mu baturage, Umujyi wa Kigali ni wo ufite ingo nyinshi zifite amashanyarazi ku kigero cya 89.7%, mu Ntara y’Iburasirazuba ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 57.6%, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 54.1%, Intara y’Iburengerazuba 56.7% naho Intara y’Amajyepfo ni 55.1%.

Iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rutuwe n’ingo 3,312,743 zifite abaturage 13,246,394 naho ingo zifite amashanyarazi zikaba zigera kuri 74%.

U Rwanda rurakataje mu kwegereza amashanyarazi abaturage mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene, guhanga imirimo no koroherezwa kugerwaho n’ikoranabuhanga.

Umuriro w’amashanyarazi ni imwe mu nzira yorohereza umuturage kugera kuri byinshi yifuza harimo gucana, kongera umuriro muri telefoni, gukora ibikorwa bimuteza imbere nko gusudira, imashini zibaza, kogosha, imashini zisya imyaka, n’indi mirimo itandukanye ifasha abaturage kuva mu bwigunge no kwiteza imbere.

Mu Nama y’Umushyikirano iheruka mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze kuri 74% zivuye kuri 34% mu myaka irindwi ishize, cyakora hakaba hari umuhigo ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Nubwo hari umuvuduko mu kongera amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu bice bitandukanye by’u Rwanda, u Rwanda rukomeje n’umuvuduko wo kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ingomero na Gaz Methane.

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare muri 2023, igaragaza ko ingomero zikorera mu Rwanda zigenda zongera ubushobozi mu gutanga ingufu z’amashanyarazi.

Urugomero rwa Ntaruka mu mwaka wa 2020 rwatanze ingufu z’amashanyarazi zingana na 28,210,700 Kwh, mu gihe mu mwaka wa 2022 zari zigeze kuri 33,212,000 kwh, bivuze ko mu myaka itatu ziyongereyeho kilowatt 5,001,300 (kwh).

Urugomero rwa Mukungwa I mu mwaka wa 2020 rwatanze kilowatt 55,063,465, ariko muri 2022 rwatanze kilowatt 64,886,161, mu gihe urugomero rwa Mukungwa II rwatangaga kilowatt 18,812,940 muri 2022 rwatanze kilowatt 21,673,371.

Mu Rwanda habarirwa ingomero nini n’intoya 30, inganda zikora ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba eshatu, ibigo bikora ingufu zikomoka ku muyaga 5, ibigo bya Gaz Methane bibiri n’ibigo bikora ingufu z’amashanyarazi avuye kuri nyiramugengeri bibiri.

Ibi bigo byinjizaga ingufu z’amashanyarazi zingana na kilowatt 790,178,601.36 muri 2020 ariko muri 2022 byari birimo gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na kilowatt 1,033,762,056.06.

Ingo zari zifite amashanyarazi muri 2002 zari 5%, 2012 zari 17.9% mu gihe 2022 zari 61% naho muri 2024 zimaze kugera kuri 74%.

Raporo y’imyaka ya 2017-2022 igaragaza uko Uturere twari duhagaze mu kugeza amashanyarazi ku baturage:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka