Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Karambi tariki 13 Gashyantare 2024, habereye impanuka y’ikamyo ya Mercedes Benz Actros, ifite Pulaki nomero RAE591V, yavaga i Huye yerekeza i Rusizi yanyereye ibirinduka mu muhanda.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo runenga bamwe mu bajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango, kuba bamena amabanga y’ibyo baba babaganiriye kuko bituma umudugudu wose ubota, rimwe na rimwe bikabatera n’ihungabana.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), itangaza ko mu byumweru biri imbere Leta izavanaho nkunganire ya 1/3, yatangaga ku itike y’urugendo ya buri muntu ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo kudindira.
Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, avuga ko igwingira ry’abana muri aka Karere ridaterwa no kubura ibiryo, ahubwo biterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi baha abana amafunguro yateguriwe abantu bakuru, rimwe na rimwe abana badashoboye kurya.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), bahuriye mu nama igamije gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa kizajya gitangirwamo amasomo yakuwe mu butumwa bw’amahoro mpuzamahanga, mu bihugu bitandukanye.
Hari abagana za banki mu Karere ka Huye, bifuza ko amasezerano baherwaho inguzanyo mu mabanki zajya zishyirwa mu ndimi bumva, hirindwa kuzatungurwa n’ibyemezo byabafatirwaho biturutse ku byo basinyiye batabyumva.
Nyabihu ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’itaka rituruka mu misozi rikamanurwa n’imvura rikuzura imigezi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakomoje ku kuntu Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira mu nzego harimo n’Uburezi kugeza n’aho ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside, muri politiki y’imitegekere yabwo, yari ishishikajwe no kuvana Abatutsi mu mashuri ikimiriza imbere (…)
Gutanga amaraso bisanzwe bizwi ko ari uburyo bwo gutabara, bigakorwa ku bushake bw’abayatanga, kuko baba bazi ko azakoreshwa mu kurengera ubuzima mu buryo butandukanye, ariko ibyo abantu benshi bashobora kuba batazi ni uko burya abatanga amaraso na bo ubwabo bibagirira akamaro mu buryo butandukanye, nk’uko bisobanurwa na (…)
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri hagati ya tariki ya 11-20 z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero mpuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente tariki ya 9 Gashyantare 2024 yakiriye Eric W. Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ahanini ku butwererane mu nzego zitandukanye.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko Akarere ka Bugesera ari ko kagaragaramo abantu bagurisha ubutaka inshuro nyinshi bagamije gukomeza kubwungukamo ndetse n’abiyandikishaho ubutaka butari ubwabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko nta mwana wagororewe mu Igororero rya Nyagatare wahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika wari wahagaruka aje gufungwa kubera gusubira mu byaha ahubwo ngo benshi bagaruka baje gushima no gusura ndetse no guha icyizere bagenzi babo.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwamenyesheje abakoresha ko abakozi babo bazajya bakira ubutumwa bugufi kuri telefone bubamenyesha ko batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, nyuma y’uko hari ababeshywa n’abakoresha babo ko bayitangirwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Mali na Brazil baganira ku kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, kiyoborwa n’umupfumu Rutangarwamaboko, giherere mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Nyakariba mu Karere ka Gasabo.
Mu mudugudu wa Sovu, Akagari ka Niboyi, Umurenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro, mu masaha ya saa mbiri z’ijoro tariki 08 Gashyantare 2024, inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoko, ibyarimo byose birangirika.
Ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nibwo Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser Duda, basoje uruzinduko bari bamaze iminsi bagirira mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko itsinda ayoboye rishinzwe amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ryakoze akazi gahambaye nubwo batangiranye n’imbogamizi, zirimo no kuba uyu muryango nta n’urwara rwo kwishima wwari usigaranye.
Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’uruzinduko rwa Perezida wa Pologne mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, agera no mu ishuri ry’abatabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo mu gihugu cye.
Itsinda rya Polisi y’u Rwanda ryitabiriye amarushwa y’abapolisi kabuhariwe, mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ryahize andi matsinda mu mwitozo wo kunyura mu nzitane.
Abakobwa babyaye bo mu Mudugudugu wa Nyamifumba uherereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bavuga ko gutwita bakiri batoya bakanabyara imburagihe byagiye bibagusha mu gahinda gakabije no kwigunga, ariko ko aho bahurijwe hamwe ubu bumva n’ejo hazaza hashobora kuzamera neza.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko abantu basaga 20, bamaze gutabwa muri yombi kubera ubujura bw’inka, mu bice bitandukanye by’Igihugu mu mezi atatu ashize.
Mbabazi Josée, umubyeyi utabona w’imyaka 29, avuga ko yavuye iwabo i Muhanga mu mwaka wa 2019 bari mu buzima butari buboroheye, kuko ngo yari uwo gusabiriza, ariko ubu ni we utunze umuryango w’iwabo nyuma yo kwiga gukora masaje(massage).
Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara umubare utari muto w’ibibanza, bimaze imyaka myinshi hategerejwe ko ba nyirabyo babyubaka ariko ntibabikore, harimo gutekerezwa uko byatunganywa bigaterwamo ubusitani ahashoboka hakagirwa Parikingi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umubare w’abangavu basambanywa ugenda ugabanuka bitewe n’ingamba zafashwe, zirimo clubs z’abana ku Mudugudu, ku ishuri, gufata no gufunga abakekwaho guhohotera abana, no gushyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana no kurengera uburenganzira bw’umwana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba badafite indangamuntu kandi barifotoje, kugana Imirenge biyandikishirijemo kugira ngo bazifate, ariko n’abatarifotoza kandi bagejeje imyaka abasaba kwihutira kubikora kuko gutunga indangamuntu ari uburengenzira bwabo.
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser-Duda wa Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, basuye irerero ry’abana bato ryo muri Village Urugwiro rya ‘Eza Early Childhood Development Center’, bakirwa n’abana baharererwa n’urugwiro rwinshi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame ku rubuga rwa X.