Perezida Kagame yakiriye abayobozi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Noura bint Mohammed Al Kaabi n’abo bari kumwe.

Perezida Kagame na Minisitiri Noura bint Mohammed Al Kaabi
Perezida Kagame na Minisitiri Noura bint Mohammed Al Kaabi

Noura bint Mohammed Al Kaabi, yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, baganira ku ishimangirwa ry’ubufatanye buzana inyungu z’ibihugu byombi, nk’uko itangazo ku rubuga X rwahoze ari Twitter ribivuga.

Uyu Munyamabanga wa Leta muri Leta ziyunze z’Abarabu hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bahuye n’Umukuru w’Igihugu bamaze kuyobora ibiganiro byahuje Komite y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na UAE, byarangiye impande zombi zigiranye amasezerano y’ubwumvikane (MoU) yo guteza imbere uburezi.

Mu gutangiza ibi biganiro, Dr Biruta yagize ati "Muri ubu bufatanye tugamije gushimangira ihanahana ry’ubunararibonye, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi, twubaka ishingiro ry’ejo hazaza, aho urubyiruko rushobora kujyana n’impinduka z’Isi."

Perezida Kagame yakiriye abayobozi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z'Abarabu
Perezida Kagame yakiriye abayobozi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu

Iki gihugu(United Arab Emirates/UAE) ni cyo gifite umujyi wa Dubai uzwi na benshi mu bacuruzi ko haba amasoko mpuzamahanga arangurirwamo ibintu bitandukanye ku biciro byo hasi.

Uretse umubano ushingiye ku guteza imbere Uburezi, u Rwanda na UAE bisanzwe bikorana mu iterambere ry’amahoteli, ubucuruzi n’ishoramari, gusurana no kugira amahuriro mpuzamahanga baganiriramo.

Ibihugu byombi byaherukaga kugirana amasezerano y’ubufatanye mu by’Ubukungu ku itariki 28 Mata 2022, akaba yarashyizweho umukono na Minisitiri Biruta ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa UAE.

Noura bint Mohammed Al Kaabi na Minisitiri Biruta basinye amasezerano y'ubufatanye
Noura bint Mohammed Al Kaabi na Minisitiri Biruta basinye amasezerano y’ubufatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka