Consolation Tuyishime wayoboraga urugomero rwa Rukarara VI, akaba no mu Nama Njyanama y’Akarere ka Huye, kuva ejo tariki ya 19 Gashyantare 2024 ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho kudatanga amakuru ku mibiri yabonetse iwabo.
Bishop Mugisha Mugiraneza Samuel, Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyosezi ya Shyira, arasaba ko abana bose biga bacumbikirwa mu bigo, nyuma y’uko bigaragaye ko abiga bataha bahura n’ibibarangaza birimo imbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre baganira ku buryo bwo gukomeza ubufatanye.
Abaturage bo mu Murenge wa Mudende mu Kagari ka Bihungwe bavuga ko bakomeje gusigara inyuma mu iterambere kubera kutagira amazi meza n’amashanyarazi.
Mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Habyarimana André wigishaga muri GS Rukura, watwawe n’umwuzure ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bafite amatsiko, yo kumenya ikizakorerwa aharimo kubakwa ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, kizahuza abaturuka mu muhanda berekeza hejuru ku gisenge cy’inyubako ya CHIC.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko gushyira ibibazo by’umuryango ku karubanda atari byo bitanga igisubizo kurusha uko abagize umuryango ubwabo babyikemurira cyangwa bagafashwa n’abantu bakuru kandi babanye neza.
Abakoresha umuhanda Base-Butaro-Kidaho bari bamaze igihe kirekire bifuza ko wakorwa ubu bagaragaza ibyishimo ko bagiye kubona igisubizo. Ni nyuma y’uko wasangaga abawunyuramo bitaborohera, cyane cyane abakoresha ibinyabiziga, ndetse n’abawuturiye bakaba barakunze kugaragaza ikibazo cy’ivumbi ryabasangaga mu ngo mu gihe cy’izuba.
U Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko igihe kigeze kugira ngo abatiza umurindi ubuzunguzayi bose batangire gufatirwa ibihano, kuko ari wo muti wonyine usigaye wo kugira ngo icyo kibazo gicike burundu.
Michael Tomlinson, Minisitiri w’Ubwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yashimangiye ko indege itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda, izahaguruka mu minsi ya vuba.
Inzobere mu buvuzi bw’amaso ku bitaro bya Kabgayi Dr. Tuyisabe Theophile aratangaza ko abaganga mpuzamahanga mu buvuzi bw’amaso, bagiye kujya basanga abarwayi mu bihugu byabo kugira ngo abajyaga kwivuriza mu bindi bihugu boroherwe n’ingendo, kandi n’ikiguzi cy’ubuvuzi kigabanuke.
Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community) ku bufatanye n’umuryango Charity Work Initiative Rwanda, batangije umushinga w’ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo gutanga amakuru n’ubumenyi bwizewe bwerekeye idini ya Islam.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke rusoje amasomo y’ikoranabuhanga y’igihe gito, bahawe impamyabushobozi biyemeza kubakira ku bumenyi bungutse bagateza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kurinda abaturage baho gusiragira bajya kure gushaka serivisi zijyanye naryo.
Mu mezi atatu ashize, abantu 70 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imiryango 20 itishoboye igizwe by’umwihariko n’abagore b’abapfakazi yo mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, yishimiye kuba yafashijwe gutura neza binyuze mu kubasanira inzu zabo zendaga kubagwaho.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe rushidikanya, cyangwa ngo rusabe imbabazi uwo ari wese zo kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu nyungu z’ababituye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board - RTB) ku bufatanye na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA), batanze impamyabushobozi ku bantu 2,500 bakora mu bwubatsi batarabyigiye mu mashuri asanzwe, ahubwo barabyigiye ku murimo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ubashe kurushaho gutera imbere no kugera ku rwego wifuzwaho, hakenewe ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda ziba zemeranyijweho.
Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu kigo cy’imyuga cya MTC Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.
Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe mu Kigo cya Asecna gishinzwe ingendo zo mu kirere, Centre Régional pour la Navigation Aérienne (CRNA), giherereye muri Repubulika ya Congo, mu mujyi wa Brazzaville.
Bamwe mu bagore batwite, abafite abana bari munsi y’amezi atanu hamwe n’abana bafite hagati y’amezi 6 na 23, bagaragaza ibimenyetso biganisha ku kugarizwa n’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, barimo guhabwa ifu ya Shisha Kibondo.
Abazamu babiri barindaga ishuri rya GS Uwinkomo riherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bakurikiranyweho iyibwa rya mudasobwa enye, muri iryo shuri.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Rtd Ruhunga Jeannot, avuga ko umushinga w’ibikomo by’ikoranabuhanga byambikwa abagororwa bikabafasha gufungirwa hanze ya gereza, utarashoboka bitewe n’uko ngo uhenze.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barinubira servisi z’imitangire y’indangamuntu, aho ngo gutinda kuzihabwa bibabera imbogamizi ku mibereho yabo, bikababuza uburenganzira bugenewe umuturage.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje amazina y’Abanyarwanda batanu baba mu mahanga(Diaspora), batomboye itike yo kuza mu ndege mu Rwanda no gusubira mu bihugu babamo, nyuma yo kuzigama amafaranga nibura Miliyoni ebyiri kuri konti zabo muri iyo banki.
Abacururiza mu isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ubu amarira ni yose, kuko ryaraye rihiye rigakongoka ntihagire icyo bakiza.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama igamije kugaragaza intandaro y’ibibazo by’umutekano muke, bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), birimo n’imiyoborere mibi n’ivangura rishingiye ku moko.
Umuryango Imbuto Foundation umenyerewe cyane mu bikorwa bifasha Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye mu iterambere, ariko by’umwihariko urubyiruko, wakiriye Miliyoni zirenga 45.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha abanyeshuri 128 kwiga neza.