Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Kazungu Denis, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose ashinjwa.

Ibyaha Kazungu yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe yakoreye aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

Urukiko rwategetse ko Kazungu aha indishyi z’akababaro abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze, miliyoni hafi 30 Frw. Harimo uwo azishyura miliyoni 12 Frw, uwa miliyoni 6 Frw, babiri akazabishyura miliyoni 5 Frw abandi babiri naba akabaha miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwategetse Kazungu guha nyir’inzu yakodeshaga, Shyirambere Augustin, indishyi ya miliyoni 1.330 Frw yo gusana ibyo yangije.

Urukiko rwagaragaje ko ibyaha Kazungu Denis yakoze ari indengakamere bityo ko atagabanyirizwa ibihano nkuko yari yabisabye.

Kazungu kuva yagezwa imbere y’ubutabera, yemera ibyaha byose yakoze, agasaba kugabanyirizwa ibihano.

Kazungu yasobanuye ko yakoze ibi byaha wenyine, ariko kuva yatangira kuburana yavuze ko atazi impamvu yamuteye kwica abo bantu.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 azira kwica abantu 12 akabata mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyizakubakazungu yatiwe urumukwiye retayacuninziza kandi irashishoza

Niringiyimana loui yanditse ku itariki ya: 8-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka